Bamwe bafata “Urukundo” nk’ikiyobyabwenge cy’ibihe byose, bakavuga ko rutesha abantu umutwe rukanabasaza ariko kandi ugasanga abenshi bifuza kurubamo. Ntitwakwirengagiza ko hari n’abarenga bakavuga ko urukundo ari impumyi kuko uwakunze atabasha kubona neza.
Ibirebana na gatanya hagati y’abashakanye byazamutse ku rugero rukomeye ku buryo mu gihugu cyose imibare yerekana ko mu nkiko byazamutse ku mpuzandengo ya 1900% mu 2018, kuko izi gatanya zavuye kuri 69 mu 2017 zigera ku 1311 mu 2018. Ese byaba ari igisobanuro cy’uko urukundo rukomeje kugenda rushonga ? Byaba biri gupfira he?
Nyuma yo kuganira n’urubyiruko rutandukanye rumaze iminsi mu biruhuko by’iminsi mikuru, abenshi bagaragaje ko twatandukiriye cyane tugatira amahame agenga abashakanye mu bihugu by’amahanga, ikintu gituma ingo zo mu Rwanda zitakimarana kabiri, ariko na none bigakubitira ku kuntu kwishyura “inkwano” bisigaye bitindwaho cyane mu gihe abantu bagiye gushakana.
Uretse ibyo kandi, hari izindi mpamvu zigaragazwa nka nyirabayazana wo kutamarana kabiri kw’ingo z’iki gihe, aho dushobora kuvugamo ibi bikurikira:
Urubyiruko ruri kujya gushaka kubera impamvu zidafatika
Ni byo, abenshi mu rungano rwawe ndetse n’inshuti zawe bari mu rukundo, bamwe bari gutera ivi basaba abakunzi babo ko babemerera kubana akaramata, abandi bo bamaze no gushyingirwa ndetse hari n’abamaze kwibaruka bakikiye ibibondo ubu.
Ni ibintu bigaragara neza cyane ndetse ubona biteye ubwuzu, ariko wakwibaza niba ari ibintu nawe ubwawe wumva witeguye kwisangamo.
Ukwiye kwibaza niba ari igihe cya nyacyo kigeze cyangwa ukibaza niba utagiye kubikora kugira ngo ubashe kwisanga neza mu gikundi n’urungano rw’inshuti zawe zamaze gutera iyo ntambwe.
Gusimbuka intambwe z’ingenzi mu rukundo
Ufashe inkoranyamagambo ukareba igisobanuro “gutereta” wahita ubona neza ko ibi bidasobanuye ko abisanze kuri iyo ntambwe bose bagomba kuzakomezanya kugeza babanye, oya.
Ni icyiciro kigufasha kureba ugasesengura ukamenya ko umuntu muri kumwe bishoboka ko mwakubaka ahazaza hanyu harambye muri kumwe bigashoboka.
Aha ni ho abenshi mu rubyiruko bakunze kugwa kuko akenshi bahita baganzwa n’amarangamutima, bakisanga basimbutse iyo ntambwe yo kugenzura, gusesengura no gufata umwanzuro wabanje kwiganwaho ubwitonzi n’ubushishozi.
Umuntu muzabana iteka ukwiye kuba umuzi byimbitse, ukazirikana ko ari umuntu mugiye gukomezanya ubuzima igihe cyose musigaje kubaho.
Kujegajega mu buryo bw’amikoro
Twaba twibeshye cyane turamutse duteruye tukavuga ko urukundo rwonyine ruhagije. Ukwiriye kumenya ko wowe n’umukunzi wawe nimusonza mutazahazwa n’urukundo, ndetse ko rutanabamara inyota mwishwe n’umwuma. Bajya bavuga ko urukundo rutishyura za fagitire kandi ibi ni ukuri.
Yego ni byo, ibyiyumviro birahari ariko hora uzirikana ko amafaranga ari ikirungo cyiza mu rukundo. Atuma ibintu bishoboka, ubuzima bukaryoha kandi ibi ukwiye kubitahura hakiri kare.
Mukwiye rero kuba mufite uko muhagaze mwembi ku kijyanye n’amikoro kandi mukabwizanya ukuri kuri iyo ngingo, kubera ko ingo nyinshi zimaze gusenyuka kandi nyirabayazana ari amafaranga.
Hari ubwo biterwa n’uburyo bw’imibereho y’umuntu
Tekereza igihe abantu bamaze kurushinga, umwe muri bo agakomeza kumva ararikiye cyane ibyo kujya mu kabyiniro kwishimana n’izindi nshuti, ariko undi akumva ntagishishikajwe cyane n’ibyo gusohoka.
Umwe akumva ashaka kujya gutembera, undi akumva yishakira kwicara mu rugo akirebera za filimi kuri Netflix. Kunanirwa guhuza ku tuntu duto nk’utwo, bitewe n’uburyo bw’imibereho umuntu runaka akunda, na byo biri mu bigira uruhare mu gutuma hari ingo zisenyuka imburagihe.
Ihungabana n’intimba y’ahahise
Hari ubwo abantu birengagiza intimba n’ibihe byo gushenguka imitima baciyemo, ugasanga bihutiye gutera intambwe vuba bagakomeza imbere batitaye kuri ubwo buribwe; icyakora ibi bijya bigira ingaruka cyane ku rubyiruko ruhita rujya mu byo gushaka rutarakira ibyo bikomere.
Bigira ingaruka kuko hari n’igihe iyo umuntu amaze gukira ibyo bikomere atekereza neza agasanga ntiyari akwiye kwihutira gushaka ku buryo ari bwo atahura ko yabikoreshejwe n’ibihe bigoye yabanje gucamo mu buzima bwe.
Ni iki cyakorwa?
Hari ibintu by’ingenzi byakorwa bigafasha abashakanye kugumana ndetse n’izi gatanya zimeze nk’icyorezo zigacogozwa.
Umuntu akwiriye kubanza kwimenya, akamenya indangagaciro ze nk’umuntu ndetse akabigerekaho kwikunda. Wabyumvise kenshi ijambo “kwikunda” rikoreshwa, ariko ukwiye kubyitaho ukamenya ko mu gihe utikunze byagorana kugira ngo hagire undi muntu ugukunda.
Icya kabiri cyo kuzirikana, ni uko ugomba kumenya gufata iya mbere ukigaragaza, by’umwihariko mu nshingano zo gutunga umuryango. Muri iki kinyejana cya 21 turimo; yaba umugabo yaba umugore, buri umwe ashobora gufata iya mbere akaba yabasha kuza gutahana ihaho ry’umuryango ndetse bikaba akarusho iyo habayeho icyo gukorera hamwe no gushyira hamwe muri byose ntihagire uba nyamwigendaho.
Icya gatatu gitangwa nk’inama; ni ukwirinda huti huti mu bintu. Niba uhuye n’umuntu, ni byiza gufata igihe kugira ngo ubashe kumumenya birushijeho, ukamenya imikorere ye, ukamenya ibyo akunda n’uko akunda gukora ibintu bye, mbega muri rusange ukamumenya.
Ni ngombwa rero kwimenya mbere yo kugira intambwe runaka utera ushingiye kuri izi nama ugiriwe n’umuntu ukiri muto ariko utari gito, abikesha ubuhamya bw’ubuzima yiyemeje gusangiza abandi abinyujije kuri Kura.