Producer Chrisy Neat [Nzobidahanda] yamenyekanye mu gutunganya indirimbo muri studio yitwa Ibisumizi ya Riderman ndetse asubiramo indirimbo z’abahanzi ba kera baririmbaga mu njyana gakondo.
Uyu mukobwa uri muri mbarwa bashize ubwoba bagatangira ibyo gutunganya umuziki kinyamwuga yakuze yumva iby’ubuhanzi atazabikora nk’umwuga.
Mu 2016 umuhanzikazi Chrisy Neat yagiye kwiga mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo ashyira imbaraga mu gutunganya indirimbo n’ijwi, biranamuhira ahakura ubushobozi bumufasha kwinjira kuri iryo soko.
Gusa uyu mwuga utamenyerewemo abagore ntiwamwakiriye neza kuko hari benshi bagiye bamuca intege bamubwira ko adakwiye gutakaza umwanya we akora imiziki kuko nk’umukobwa nta minsi ibiri azabikora kuko nta muhanzi uzemera gukorana na we indirimbo.
Chrisy Neat ntiyacitse intege, ndetse ngo agitangira gukora indirimbo byamusabaga kujya yishyura muri studio zitandukanye rimwe na rimwe ntacyo yinjiza ataranamenyekana.
Nta gihe kinini cyashise umuraperi Riderman akunda impano ye maze amuha rugari muri studio Ibisumizi ngo ahakurize impano.
Ati “Riderman avuze ikintu kinini ku mwuga wanjye kuko yanyizeye akampa aho gukorera igihe byari bigoye. Ahandi hose nari narakoreye wasangaga nishyura ku kwezi kandi wenda nta kintu ninjiza, ari ko we yaranyize”.
Nzobidahanga amaze gukora ku ndirimbo nyinshi zakunzwe mu muziki nyarwanda nka Nyegamo ya Nyagasani ya Rideman, Victorious ya Alpha Rwirangira na Album aheretutse gushyira hanze, My Love ya Yago n’izindi.
Gusa uyu mukobwa avuga ko hari byinshi byari kumuca intege mu mwuga birimo gushora amafaranga ntayagaruze, ariko akongererwa imbaraga n’urukundo abakunzi b’umuziki bamugaragariza.
Uyu kandi ngo mu bihe bya mbere yababajwe n’uko hari abantu yakoreraga indirimbo ntibazishyire hanze kuko zitakozwe n’abantu bakomeye.
Gusa avuga ko yifuza “kugera kure hashoboka ku buryo igihugu gishobora kuvugwa bitewe nanjye.”
Asaba abakiri bato kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa ariko n’ibije ari imbogamizi bakiga kubirenga kugira ngo bashobore kugera ku ntego bihaye.
Ati “Inama nahereza urubyiruko ni ukudacika intege no guhozaho kuko nibyo byamfashije. Niba bagiye ahantu bakabakingiraho imiryango, bikabatera imbaraga aho gucika intege, kuko rimwe na rimwe bawufunga kuko babona utari ku rwego rwiza, ahubwo ugakaza imbaraga mu kwiga, ugakora cyane hahandi n’utagukunda azagukenera kubera ubuhanga bwawe”.
Producer Chrisy neat Nzobidahanda yamenyekanye mu ndirimbo Urukundo, urungano, Umumararungu, Ndakwihaye n’izindi nyinshi.
Uyu mugore avuga ko akazi ko gukora indirimbo kamutunze
Producer Chrisy Neat ni umwe mu bakobwa bake bahisemo gukora ibijyanye no gutunganya indirimbo