Buri gihe itangira riragora cyane cyane iyo uri gushaka itsinda ry’abantu mukorana mu mushinga wawe ugitangira. Kenshi usanga ba nyiri mishinga badafite amikoro yo gukurura abakozi bafite ubushobozi bukenewe kandi kubagira ari kimwe mu bituma umushinga waguka.
Kenshi muri abo uba ukeneye, kuri bo kwinjira mu mushinga ugitangira baba batekereza bati bishobora gucamo ariko na none bishobora kwanga. Hari ubwo baba babona ko ako kazi ari keza ariko bafite ubwoba bwo kukajyamo kuko akenshi nta shusho biba byagafashe dore ko mu itangira nta n’amafaranga menshi baba bakorera.
No ku rundi ruhande rwa ba nyiri mishinga na ho ntibiba byoroshye kuko nta ngengo y’imari ihagije iba ihari, umushinga utaragisha ishusho hanze, uri no kugerageza kuzamura umutwe ku isoko uba uhanganyemo n’abandi bagezemo mbere.
Ariko se ni gute ibi byuho bigaragara mu itangizwa ry’imishinga byazibwa?
Tugiye kugaruka ku bintu bimwe ushobora gukora nk’umuntu ufite umushinga uri mu itangira mu kubaka itsinda ry’abakozi ukeneye. Ni inama zakusanyijwe muri ba rwiyemezamirimo bagize aho bagera na bo bahereye hasi.
Gushyiraho amahame
Kubaka umuco no gushyiraho amahame ni ingenzi mu gihe umushinga uri gutangira, kandi bikwiye kuba ikintu cy’ibanze umuntu aheraho mbere y’ibindi byose.
Mbere yo gukora no gushyira mu bikorwa ingamba z’ubucuruzi, ni ingenzi kumenya uwo uri we, aho uhagaze ubu, aho wifuza kugera, n’icyerekezo gikomeye cy’ikigo cyangwa umushinga wawe. Sobanukirwa indangagaciro zawe z’ibanze n’indangagaciro wifuza gusangiza Isi.
Ba nyiri mishinga baba bagomba gusubiza ibi bibazo byose mbere yo gutangira gushaka guha abakozi utuzi. Ibi ni byo bigena icyerekezo cy’ikigo, ingamba n’inshingano zacyo.
Abakozi bakenewe ni bantu ki?
Ikindi kintu cyo gukora ni ukumenya abantu ukeneye gukorana na bo cyangwa ba bandi bazagufasha mu bihe byiza n’ibibi kugira icyo ugeraho.
Aba ahanini ubamenya nyuma yo gusobanukirwa icyo [ubumenyi] umukozi runaka akeneye kugira ngo akore neza ke no kumenya imyitwarire ikwiye kubaranga.
Urugero nko mu kigo kigitangira abakozi baba bagomba kuba bumvikana kandi babasha kwishakamo ibisubizo cyane ko akazi bakora gahinduka iyo hari gushakishwa isura ya nyayo iba igomba kuranga umushinga mugari.
Ikindi ni uko haba hagomba kubaho uburyo bwo kwemera ibitekerezo bishya bigamije iterambere, intumbero zidasanzwe, ndetse hiteguwe no gutinyuka no guhanga udushya ndetse n’ubushobozi bwo gutuza no gufata ibyemezo bihamye mu bihe bikomeye.
Iyo umwe atabasha gufata iyi mico, biremerera abandi bose bakorana bigatuma umusaruro urumba. Akenshi uwo mukozi nta n’ubwo azaramba muri cya kigo.
Ni iki gituma umukozi yumva agomba gukora mu kigo cyawe?
Iyo abantu bagitangira imishinga baba banyuzwe n’ibyo bakora kandi badatinya kugira icyo bakora bakeka ko cyabazanira inyungu. Bakunda ubwisanzure no guhanga ibishya ndetse bakumva bari mu bintu bifite akamaro cyane.
Niba nawe umeze gutya uzahore wibuka ko niba basi utishyura umushahara uhagije abakozi, ushobora kubashyiriraho izindi gahunda ziborohereza zikabakuririra ku gushaka kugukorera.
Ibi ariko si ko bizakurura buri wese kuza kugukorera kuko hari abantu muri bo baba bumva ko baremewe ibigo binini gusa kabone n’ubwo waba ubagenera ikawa mu gitondo, ‘abonnement’ y’ubuntu muri GYM cyangwa ubwishingizi. Bazahora babona ko bidahagije.
Nka nyiri mushinga uri gutangira biba byiza iyo ugaragarije abantu iterambere ryawo mu ahazaza, amahirwe arimo ndetse ukanumvikanisha neza intumbero zawe z’intsinzi no kwaguka ndetse ugashimangira n’umumaro uwo mushinga ufitiye Isi.
Ibi akenshi ni byo bizakururira benshi [batekereza kure] kuza kwifatanya nawe. Kenshi uzasanga ababa bashaka akazi badakurikiye amafaranga gusa.
Uba ugomba kumenya neza uwo ukeneye gukorana na we ndetse ukanumva neza ibyo bifuza gukura muri ako kazi. Ibi bizatuma ubona abantu bakwiye kuba mu kigo cyawe.
Kugena amategeko n’imikorere bigenga abakozi
Iyo ugena amategeko n’uburyo bw’imikorere ‘HR processes’ mu mushinga cyangwa ikigo kigitangira biba bisaba gushyiramo inyurabwenge, ugashyira mu gaciro kandi hakaba no koroherana.
Gutanga akazi n’inshingano byo ni ibintu biba bigomba guhita bimenyekana ako kanya ariko andi mabwiriza aba agomba kugenda yiyongeraho gake gake uko ikigo kirushaho kugenda cyaguka.
Ushobora gutekereza ku guha abandi inshingano zo kugushakira abakozi
Kenshi mu itangira ingorane ziba mu kumenya aho ukura abakozi ukeneye, uburyo ubabonamo n’igihe uzabonera abo koko ukeneye. Akenshi kubera ko nta bumenyi buhagije ushobora kuba ubifitemo biragora.
Ikindi kandi haba hakiri inshingano nyinshi zo kwitaho kuruta uko wakicara ugatekereza kuri ibyo byose.
Aha ushobora kwifashisha ibindi bigo bizobereye cyane mu byo gushaka abakozi. Itsinda ryihariye rishobora kugufasha buri kimwe kigendanye n’abakozi, harimo kubashaka, kubaha akazi, kubamenyereza umuco n’indangagaciro z’ikigo n’ibindi.
Bishobora gutuma gahunda zo gushaka abakozi zihuta, bikagabanya nk’ikiguzi wabitakazagamo. Ibi byagufasha dore ko no kwikorera inshingano zose ku mutwe wawe haba hari ibyago ko hari bimwe bishobora kwangirika.