Mu gihe turi mu bihe byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rusabwa gufata umwanya wo kwiga no kumenya amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo nk’uburyo bwo kurinda ko yazasibangana mu bihe bizaza.
Ibi bijyana n’impamvu nyinshi zirimo ko ari rwo rugize umubare munini hejuru ya 60%, bisobanuye ko mu myaka mike iri imbere ari rwo ruzaba ruri mu myanya itandukanye y’ubuyobozi, rufite inshingano zo gusobanurira abaturage ibyabaye no kubafasha gukomeza kwiyubaka.
Imbaraga z’urubyiruko zakoreshejwe mu kuvutsa ubuzima Abatutsi bazira uko bavutse, ibitanga umukoro ku rw’ubu mu kubaka igihugu kizira amacakubiri n’ibindi bisa na byo.
Muri iyi minsi Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi basa n’abahinduye umuvuno, bashaka uburyo bayobya urubyiruko bifashishije imbuga nkoranyambaga dore ko ruzikoresha ku rugero rwo hejuru.
Ibi bituma aba bayobozi b’ejo bagomba kwiga bakamenya amateka ku buryo bazahangana n’abo bakoresha izo mbuga bafite amakuru ahagije y’ibyabaye dore ko abenshi Jenoside yabaye bataravuka.
Leta, ibigo biyishamikiyeho n’imiryango itari iyayo ndetse n’abantu bari bahari ubwo Jenoside yabaga bafite inshingano zo gukora uko bashoboye ngo izo mbaraga z’ejo zihabwe amakuru ahagije.
Umuryango Our Past Initiative, watekereje kure uhuza urubyiruko rw’abari mu gihugu no hanze kugira ngo bajye bahurira mu bikorwa byo kwiga amateka ariko bigahuzwa no gutera ingabo mu bitugu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye no mu bindi bikorwa byo kubakira umuryango nyarwanda ubushobozi.
Ubwo bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi wa Our Past Initiative, Intwari Christian yavuze ko bagitangira uyu muryango nk’urubyiruko intego yari ukungurana ubumenyi ku bijyanye n’amateka mabi yaranze u Rwanda cyane cyane mu 1994.
Ati “Ibyo byagombaga kujyana no kureba icyo twakora mu gutanga umusanzu mu bikorwa byo kwiyubaka, harimo gutera inkunga abarokotse Jenoside no gushishariza ababyeyi kubwira abana ibyabaye muri biriya bihe.”
Yagaragaje ko uruhare rwabo mu kubakira ubushobozi urubyiruko rw’ubu mu kumenya neza ibyabaye n’icyo rugombwa ngo rurinde ko byazasubira, ari ukubageza ku makuru hifashijwe amavomo ya nyayo hirindwa ko bayobywa n’abashaka kugoreka amateka.
Buri mwaka bategura ibikorwa byo kwibuka ariko bikozwe n’urubyiruko ku buryo abitabira icyo gikorwa bavuye ku bantu 300 bagera ku bihumbi bibiri mu myaka 12 ishize.
Bavuye kandi ku ku bantu 30 bitabira ibikorwa bitandukanye byo gutera inkunga Abarokotse Jenoside n’ibindi bikorwa byo gufatanya mu kubaka igihugu, kuri ubu ngo byitabirwa n’abagera kuri 400.
Intwari yavuze ko babitewe n’uko urubyiruko rwizeraga amakuru atari yo rukura ahantu hatandukanye, harimo no ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Ibyo tubifashwamo no kubakira ku buhamya bw’abari bahari, abantu bakamenya uburemere Jenoside yari ifite, ubugome yakoranywe bitijwe umurindi n’imvugo z’urwango zakoreshwaga bikajyana no guhura n’abayikoze. Ibyo bizafasha kurandura ingengabitekerezo [ya jenoside] no mu bihe bizaza.”
Kugeza ubu Umuryango Our Past Initiative ufite abanyamuryango barenga 400 mu Rwanda ndetse n’abandi barenga kuri 300 babarizwa mu bihugu bya Amerika, Canada, u Bushinwa, Malaysia, ukaba ufite intego yo kwagukira mu Bufaransa no mu Budage.