Mwizerwa Eric yari muto mu 1994 arangije amashuri abanza. Ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi yabubonye n’amaso ye kuko umubyeyi we yishwe areba, ndetse n’uwo bavukana yamubonye bamukubita inyundo ashiramo umwuka.
Yaje kurokoka ariko abenshi mu muryango we ntibakiriho. Nyuma ya Jenoside yakomeje ubuzima, ariga kugeza abonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.
Ubusore bwe bwari bushariye kuko iyo yajyaga hanze y’u Rwanda, bamufata nk’umuntu uvuye mu gihugu cy’abicanyi, ariko uko iminsi yagiye ishira, iyo sura yarahindutse.
Magingo aya, yariyubatse, ni rwiyemezamirimo.
Jenoside yakorewe Abatutsi yasize 1.074.017 bishwe mu minsi 100. Muri abo, harimo abari mu myaka yacu y’urubyiruko ndetse no mu bayigizemo uruhare harimo n’abo twanganaga.
Uyu munsi, urubyiruko rw’u Rwanda tugize 65,3%, bivuze ko aritwe benshi bafite inshingano zo guharanira ko ayo mateka mabi yabaye atazasubira.
Mwizerwa atugira inama yoroshye, mbere na mbere yo kumva ko amahoro dufite uyu munsi atapfuye kuboneka.
Ati “Aya mahoro dufite, uyu mutekano […] ntabwo ari Manu yavuye mu Ijuru nk’imwe y’Abanya-Israel, nta n’ubwo ari abanyamahanga bafashe impano ngo bayiduhe.”
Ibihe byo Kwibuka bikwiriye kutwibutsa mbere na mbere ko tugomba gusigasira ayo mahoro n’umutekano. Kubigeraho, bisaba kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma ibyo tumaze kugeraho bisenyuka.
Mwizerwa ati “Ndabasaba rero ko mwadufasha tukarwanya ingengabitekerezo, ibi ntibizongere.”
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Perezida Kagame yari ari kuva mu myaka y’urubyiruko, ariko ihezwa ryayiganishijeho ryamugezeho akiri muto yisanga mu buhungiro.
Uyu munsi benshi ni we dufatiraho icyitegererezo. Mu gihe twibuka ku nshuro ya 29, adusaba kumenya Kwibuka nyabyo icyo bivuze. Kuri twe nk’urubyiruko mbere na mbere ni ukumenya amateka.
Ati “ Turashishikariza urubyiruko rw’u Rwanda kwiga amateka, kugira ngo rubashe gutera imbere ruzi neza ukuri kandi ruzi ko rugomba kubazwa icyo rushinzwe. Icyo ni cyo Kwibuka twiyubaka bivuze.”
Ibyo dusabwa gukora ni ibintu dufitiye ubushobozi. Urugero, twifashishije izi mbuga nkoranyambaga, twarwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi dusuye inzibutso cyangwa se tugasoma ibitabo byaba iby’amateka n’ubuhamya, twarushaho kumenya ukuri.
Ibitabo twasoma byadufasha kurushaho kumva uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ni byinshi, ariko natanga ingero nka Left to Tell cya Ilibagiza Immaculée, Moi, le dernier Tutsi cyanditswe na Habonimana Charles, Ma mère m’a tué cya Albert Nsengimana, Not My Time To Die cya Yolande Mukagasana cyangwa se That Child is Me cya Irakoze Claver.