Search
Close this search box.

Ibanga riganisha ku micungire ihamye y’abakozi

people 1

Kumenya gukorana n’abantu ni kimwe mu bintu bigoye, bitewe n’uko baba bateye mu buryo buhabanye, bafite imyumvire idahuye ndetse indangagaciro n’imyitwarire yabo binyuranye.

Kuyobora abantu batandukanye kandi muganisha ku ntego imwe, bishobora kuba ingorabahizi ahanini kubera kudahuza.

Girabawe Gloria washinze Flove yasobanuye ko mu bintu yigiye mu bushabitsi bwe, harimo n’ikijyanye n’imicungire y’abantu kuko kiri mu mbogamizi yabanje guhura na yo.

Yagize ati “Abantu bateye mu buryo butandukanye kandi banafite imyumvire itandukanye, uba ugomba kubayobora kugira ngo ugere ku ntego zawe.”

Izi mbogamizi hari benshi bagihura na zo, ariko niba uri umwe muri bo, hari inama zagufasha guhangana na zo.

Umuyobozi Mukuru wa M Hotel, Twizerimana Théogène, yavuze ko imicungire y’abantu itangirana n’igihe cyo kubaha akazi, uko ukurikirana abakozi bawe n’icyo ukora ngo ubagumane.

Nk’umuyobozi wa hotel nini kandi ifite abakozi benshi, hari inama atanga yafasha urubyiruko ruri mu myanya y’ubuyobozi, ba rwiyemezamirimo n’abandi bafite aho bahurira n’imiyoborere.

Twizerimana yagaragaje ko kwigirira icyizere, kwiyoroshya bishobora gutuma umuyobozi agera ku ntego ye.

Yakomeje ati “ku bwanjye nibwira ko muri uru ruganda rwacu, nta na kimwe gisumba kwiyoroshya.”

Avuga ko mu byo akora byose hagamijwe kwita ku itsinda ashinzwe kuyobora, iyo migirire yo kwicisha bugufi no kwiyoroshya ari yo imuranga.

Yashimangiye ko muri iki cyiciro aba agerageza kwereka abakozi ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubafasha mu byifuzo byabo.

Twizerimana yizera ko kugira ingeso nzima n’imyumvire myiza, ari rwo rufunguzo rwo kubaka ikipe ikomeye.

Ku bwe, kwiyoroshya, ni ukuboneka mu buryo bw’imbonankubone ugaha abakozi bawe ubufasha bakeneye kandi mu buryo buhoraho.

Ushobora gukurikiza izi nama nyuma ukatubwira icyo zagufashije ndetse ushobora koherereza ibibazo runaka mu rwego urwo ari rwo rwose tukakubariza inzobere.

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter