Search
Close this search box.

“Gufasha abandi ntibigombera ibya Mirenge”, Ibyo twigiye muri ‘Umugandathon’

whatsapp image 2023 01 27 at 10.40.33 jpeg

Abantu ni kimwe mu bigize ubuzima bwacu kuko aho wakwerekeza amaso hose wisanga uri muri urwo ruziga, haba mu bo mwakuranye, abo mwiganye, abo mukorana cyangwa se abo mushobora guhuzwa n’impamvu runaka mu buzima bwa buri munsi.

Birashoboka cyane kuba wabera umusemburo abantu batandukanye mukunze guhura buri munsi mu rugendo rw’ubuzima kuko bigaragaza ubumuntu ndetse no kuba isi yunze ubumwe.

Nta kabuza ko ibibazo byugarije sosiyete yacu byakemuka, igihe habayeho imikoranire yagutse mu nganda, muri ba rwiyemezamirimo no ku bantu ku giti cyabo, byose bigakorwa bigamije guteza imbere umuryango mugari.

Uwamahoro Blandine ni umunyeshuri wiga Ikoranabuhanga mu by’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, akaba n’umwe mu barangije muri gahunda ya Umugandathon, nyuma yo kwitegereza umuryango mugari umugaragiye, yanzuye kugira icyo yakora  kikawugiraho ingaruka nziza.

Umugandathon ni gahunda yashyiriweho kongerera ubushobozi urubyiruko rubarizwa mu mashuri yisumbuye na za kaminuza mu gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije umuryango mugari, hifashishijwe ibisubizo bivuye imbere mu gihugu.

Yashyizweho hagendewe ku kuba abantu ari bo bamenya ibibugarije kurusha abandi bityo bakaba banagira uruhare mu ikemurwa ryabyo igihe bahawe umwanya n’ibyo kwifashisha bikwiriye. Uyu mushinga ugamije gufasha abanyeshuri kubona urubuga bashakiraho ibisubizo by’ibibazo byugarije abaturage, bihangira imirimo bo ubwabo banabigirira abandi.

Watangijwe na Love and Hands ku bufatanye n’Umuryango wa MasterCard Foundation hamwe na Development Startup Labs.

Uwamahoro hamwe n’abandi umunani bahuguranwe bagaragaza ibikenewe cyane mu muryango mugari babarizwamo aho bagira bati “kubera ko turi mu gihe ikoranabuhanga rikataje, dukeneye kuziba icyuho kiri mu banyeshuri cyo kubura ubumenyi bw’ibanze ku mikoreshereze ya mudasobwa, cyane cyane ku binjira muri za kaminuza baturutse mu mashuri yisumbuye atandukanye.”

Aho ni ho bahereye bashyiraho itsinda bise Digital Technology Skills (DTS) bagamije kureba uko bavanaho izo mbogamizi babicishije mu gukorera hamwe.

Kuri we, yumva ko iyi ari intambwe ikomeye “kuko buri kintu ubu gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bityo bikaba byiza abantu barigizeho ubumenyi.”

Bafite imbogamizi ebyiri zirimo kutagira mudasobwa zihagije, ntibanagire amikoro yo kuba bagira izo bigurira nubwo bitabujije Uwamahoro gutera intambwe yiyumvagamo ko ari ngombwa.

Agaragaza ko muri iyi gahunda yigiyemo ko ‘bidasaba byinshi kugira ngo ufashe abandi’ ari na byo yahise atangira gushyira mu ngiro.

Ati “Ntukeneye byinshi, ushobora kugera kuri byinshi wifashishije duke ufite.”

Hamwe n’iyi mitekerereze, itsinda rya DTS ryose ryibumbiye hamwe bemeranya kujya batira za mudasobwa muri weekend kugira ngo bagire ubumenyi bujyanye na zo bigisha abandi banyeshuri.

Uwamahoro yagize ati “Umugandathon hamwe na Hands and Love mu by’ukuri batweretse ko wagera ku byo ushaka wifashishije ibyo ufite.”

Ku rundi ruhande, Uwambaye Credia wiga mu ishuri ryisumbuye rya Agahozo Shalom, na we yanyuze muri uwo mujyo bimubashisha gukora ku mushinga w’ishuri witwa Lifting To The Peak afatanyije n’abandi banyeshuri.

Ni umushinga wari ugamije gufasha urubyiruko rutishoboye kuba rwabona iby’ibanze nkenerwa binyuze mu buhinzi.

Nubwo batabashije kugera ku ntego yabo bitewe no kubura igishoro kinini basabwaga, bigiriye inama yo gukoresha ubumenyi bafite kugira ngo bagere ku ntego zabo.

Uwambaye yagize ati “bamwe muri twe bari bazi gukora ibikomo, abandi bazi kudoda imyemda hanyuma tukabigurisha tukabafasha gufasha urubyiruko.

Abahuguwe na Umugandathon, bahuriye ku kumenya ko nta gikwiye kubahagarika kabone n’ubwo baba bazi ko badafite ibihagije.

Ubwo yakomozaga kuri Umugandathon, mu birori byo gusoza amasomo; Rica Rwigamba, Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation ku rwego rw’igihugu, yavuze ko ari ingenzi cyane gukoresha ibyo ufite kandi ugaharanira gukomeza gushakisha ubumenyi biciye ku mahugurwa no kwiyigisha.

Yagize ati “mwese muri hano kubera ko mwahawe amahugurwa abafasha gukora ubushabitsi. Dukunda kwirengagiza ubuhanga n’ubumenyi dufite, ariko ubuhanga ntibuva mu masomo yo mu ishuri gusa, buturuka mu mahugurwa no kwiyigisha ubwacu.” 

whatsapp image 2023 01 27 at 10.40.33 jpeg

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter