Iyo uganiriye na benshi mu rubyiruko ku ngingo yo kwihangira imirimo, icyo rushyira imbere cyane ni imbogamizi y’igishoro. Abahanga bagaragaza ko icya mbere atari amafaranga ahubwo igitekerezo gifite icyerekezo n’umuhate wo kugishyira mu bikorwa kugira ngo kigirire akamaro nyiracyo n’abandi muri rusange ari cyo cy’ingenzi.
Uyu muhate ni wo watumye Karamba Aboubakar w’imyaka 31 na bagenzi be barangije muri Kaminuza yigenga ya KIM, biyemeza kubyaza umusaruro igitekerezo cyo gucunga no kubungabunga aho abantu batandukanye mu Rwanda baparika ibinyabiziga byabo mu gihe bitabiriye ibikorwa, ibirori, inama n’ibindi bihuza abantu benshi.
Mu 2017, ni bwo uru rubyiruko rwashinze Ikigo rwise “Kigali Smart Parking’’, rugendeye kuri gahunda yo kwihangira imirimo no gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama n’ibindi bikorwa, izwi nka MICE.
Uru rubyiruko rubinyujije mu mushinga warwo, rufasha umuntu witabiriye ubukwe, igitaramo, inama, n’ibindi rukamufasha kumushakira aho aparika imodoka ye no kuyicungira umutekano bitewe n’amasezerano bagiranye n’uwateguye igikorwa.
Mu mikorere yabo kandi bavugana n’abantu bafite ahantu haparikwa ibinyabiziga bo bagakorana na ba nyirabyo hanyuma bakaza kubagenera ijanisha runaka nyuma yo kwishyuza.
Uru rubyiruko rugaragaza ko inama n’impuguro za Perezida Kagame ku kwihangira umurimo zatumye nyuma yo kurangiza Kaminuza ruhanga umurimo wo gufasha bamwe cyane cyane abafite ibinyabiziga kudatakaza umwanya bashaka aho baparika.
Karamba uyobora Kigali Smart Parking yagize ati “Twagiye tureba uburyo Umujyi wa Kigali cyangwa se u Rwanda ruri kwihuta mu iterambere dusanga hari ibintu abantu batagakwiye kuba bataho umwanya cyane cyane ku bijyanye n’ikinyabiziga.”
“Niba umuntu ajya kwaka serivisi mu kigo runaka akajya guparika imodoka muri metero 100 kandi akeneye serivisi yihuta, twebwe icyo tumufasha ni uguparika no gucunga cya kinyabiziga noneho ya serivisi ye akayikora mu buryo bwihuse atiriwe atakaza umwanya.”
Akomeza avuga ko mu bitaramo no mu bindi bikorwa bafasha ba nyir’ibinyabiziga kubicungira umutekano, kubishakira aho biparika no kubafasha kubibaparikira.
Uko Smart Parking ikora
Smart Parking ikora mu buryo bubiri, burimo aho ba nyirayo bashobora kumvikana n’umuntu wateguye igitaramo cyangwa ibindi bikorwa akabihembera cyangwa se akabaha parikingi bakivuganira n’abakiliya noneho bakaza kumugenera ijanisha runaka.
Karamba yavuze ko aka kazi bakora bakihariye kuko ubundi buryo bwari busanzwe buhari ari ubwo gucunga parikingi zo ku mihanda minini yo muri Kigali ariko bo bakaba bakora aka kazi mu bikorwa binini.
Kugeza ubu, Smart Parking ikoresha abakozi bageze ku ijana kandi bose bafite ubumenyi kuko baba barahuguriwe ibyo bagiye gukora.
Iki kigo kimaze gukorana n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda mu minsi mikuru y’Ilayidi, aho bakorera ahantu hose habaye amasengesho haba mu ntara no mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hategurwa ibitaramo.
Mugabowishema Jean Baptiste ushinzwe Ibikorwa muri Kigali Smart Parking avuga ko iyi mirimo bakora ikenewe cyane ko ituma akavuyo muri parikingi n’izindi modoka zitambuka neza.
Yakomeje avuga ko n’ubwo akazi kagenda neza bagihura n’imbogamizi zirimo no kuba hari abatabagirira icyizere.
Ati “Abenshi tugenda tubagana, turaganira rimwe na rimwe bakatwereka ko turi urubyiruko tutaragira imbaraga.’’
Kigali Smart Parking ni ikigo gitandukanye na KVCS isanzwe yishyuza parikingi kuko cyo gikora mu bikorwa birimo nk’ahahuriye abantu benshi mu bitaramo, ubukwe, inama mu gihe abandi bakora ku mihanda gusa.
Abahawe akazi byabahinduriye ubuzima
Niyonsaba Albertine umaze amezi umunani akora akazi ko gucunga umutekano w’imodoka muri Kigali Smart Parking, avuga ko kuba yararangije amashuri yisumbuye agahita abona imirimo byamufashije.
Ati “Nabashije kwiteza imbere, hari byinshi nagezeho kubera iki kigo nko kuba nabasha kwigurira buri kimwe cyose nkeneye.”
Niyonsaba avuga ko n’abandi bana b’abakobwa bakwiye gutinyuka bakumva ko bashoboye akazi kose kuko bituma bakora neza kandi ntibarobanure akazi.
Urubyiruko rwo muri Kigali Smart Parking rugira rugenzi rwarwo inama yo gutekereza cyane, rugahanga udushya ndetse rukumva ko kwikorera ari byo bikwiye kubanza mbere yo gutekereza gukorera abandi kuko bizarufasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.