Search
Close this search box.

Gukora ‘berceau’ y’umwana we byamubyariye ishoramari rikomeye: Inkuru ya Nishimwe

Mu 2015 ubwo yendaga kwibaruka, Nishimwe yagiye gushaka ’Berceau’ y’umwana, umutima uza kumubwira ko ashobora gushushanya iyo yihitiyemo, bakayimukorera, gusa abikora ataramenya ko byazavamo ishoramari rikomeye.

Nyuma y’imyaka mike gusa, abasilimu b’i Kigali no mu ntara bamaze kuyoboka ibikoresho byo mu nzu bikozwe mu mbaho, bitunganywa n’Ikigo Wood Habitat, cyaje gushingwa na Nishimwe Paradine Imfura.

Iyo asubije amaso inyuma, avuga ko ubwo yendaga kwibaruka yazengurutse muri Kigali ashaka igitanda cy’umwana, akabura icyo yifuzaga, kandi akumva adashaka kugitumiza mu mahanga.

Ati “Njya mu gakiriro ka Gisozi nshaka umubaji ndamushushanyiriza, turagikorana, ndamwerekera.” Aha hari mu kiganiro twagiranye.

Yakomeje ati “Amaze kubona ibintu twakoranye, ansaba ko twajya dukora buri gihe, nkomeze mufashe. Nyuma inshuti n’abo mu muryango babona ibintu nakoze mu cyumba cy’umwana bakavuga ngo wadufashije.”

Muri icyo gihe yari umubyeyi w’imyaka 21, ibi byose akabikora kubera kubikunda kuko yari afite n’akandi kazi.

Yakomeje ati “Rimwe nagiye kumva, numva umuntu arampamagaye ambwira ko yakoze igishushanyo mbonera cya hoteli y’inyenyeri eshanu, ati twabonye ibintu wafashije inshuti yawe, natwe twagiraga ngo udufashe hari ibitanda dushaka gukora, yari Hoteli Akagera.”

Icyo gihe yegereye ababaji bakorana bamubwira ko uyu mushinga bawukora kandi ukagenda neza.

Ati “Ni uko twabonye umukiliya wacu wa mbere, agenda aduha undi guhera mu 2015.”

Ubu ikigo cyarakuze, kuko iyo winjiye aho Wood Habitat ikorera ubona urundi ruhande rw’ububaji bukoze mu buryo burimo udushya n’ubwiza buhebuje, ku buryo ushobora kwibaza niba ibyo ureba bikorerwa mu Rwanda.

Uhasanga intebe, ameza, imitako n’ibindi bituma imbere mu nzu hahindura isura.

Nishimwe avuga ko mu ntangiriro ibintu bisa n’ibyihuse, icyakora imbogamizi zari zose.

Aha twavugamo nk’izijyanye n’ibikoresho nkenerwa nko kuba nta mashini kandi akagira umubaji umwe, byiyongeraga ku kuba yari akiri umubyeyi muto.

Ati “Umuntu wese utangiye akazi ahura n’ibibazo byinshi, njye nari umugore, ndi muto, ngomba gutaha nkita ku nshingano z’urugo, ntafite abakozi n’ibikoresho, ibyo byose byarankomereye, binsaba guhora niga.”

Mu ntangiriro, uyu mushinga yawukoze asa n‘ushaka gukemura ikibazo yari afite ku giti cye, ariko uza kuvamo ishoramari.

Nishimwe avuga ko yaje guhura n’ikigo BPN gifasha ba rwiyemezamirimo, kimufasha kumenya icyo ashaka kugeraho n’inzira yanyuramo, niba azakomeza gukora uyu murimo yishimisha, cyangwa niba agomba kuwubyaza ishoramari.

Yaje gufata umwanzuro wo kureka kandi kazi yari afite, yiyegurira uyu mwuga.

Ati “Naravuze nti niba nari mfite akazi nkakareka ngatangira gukorera Wood Habitat amasaha yose, ngomba kubishyiramo imbaraga. Ndavuga ngo ndacyari muto, nimbikora bigomba kuba umuhamagaro wanjye, mbikore neza kandi.”

Ubu Wood Habibat ifite atelier mu cyanya cy’Inganda i Masoro, aho bakorera ibikoresho bitandukanye bikomoka bu biti.

Kugeza ubu imbaho nyinshi bazikura mu Rwanda, gusa hari n’iziva muri Tanzania.

Ibikoresho byo mu nzu bikorwa na benshi, gusa Wood Habitat ifite umwihariko wo kuba ishyiramo guhanga udushya, bigatuma igira umwihariko. Nishimwe avuga ko bita ku kukemenya ibyiza bikwiye abantu.

Nishimwe ati “Tugitangira mu 2016, abakiliya nibo batubwiraga ibyo bakeneye, ariko dutangira kugira ibyo twagiraho umwihariko, cyane tukabikora neza cyane bifite ubwiza kandi ku giciro cyiza.”

“Ntabwo abantu batugurira kubera ko dukora intebe n’ameza, batugurira kubera ko twe twemera ko abantu bose bafite uburenganzira bwo kubaho ubuzima bushimishije, nubwo bitoroshye ariko twemera ko aho umuntu akorera, aho ataha agomba kuhagera akumva aje kuruhuka, akumva arishimye.”

Nishimwe w’imyaka 29, avuga ko ikintu cyamufashije nk’umugore muto kwisanga mu kazi kiganjemo abagabo, ari ukugira intego no gukora ibintu biciye mu mucyo.

Agira inama abagore yo gukora icyo bashaka no gushaka amahirwe yo kwihitiramo.

Ati “Abagore bafite uburenganzira bwo guhitamo ikibabereye niba umuntu yumva ashaka gutangira ubucuruzi cyangwa akaba ari mu rugo kurera abana, ibyo byose ndabyubaha.”

“Hari n’uvuga ngo nshaka gutangira ubucuruzi, nabuze aho mpera, aho ndakubwira ngo tangira uko ubonye kose, kuko ubumenyi duhora tubushakisha buri gihe, nanjye n’ubu ndacyiga.”

Wood Habitat yatangiye ifite umukozi umwe, ubu ifite 58 bahoraho. Mu kwezi yakira abakiliya bari hagati ya 40 na 60 biganjemo ibigo, hoteli, ambasade n’abantu ku giti cyabo.

Imaze gukorana n’ibigo na hoteli zikomeye wasangamo ibikoresho byayo nka One and Only, Singita Hotel, Choose Kigali, MASS, New Life Church, Question Coffee, University of Global Health Equity n’abandi.

Nishimwe yashinze Wood Habitat biturutse ku gitekerezo cyo gukora ‘berceau’ y’umwana we

Wood Habitat imaze kubaka izina mu gukora ibikoresho byo mu nzu byiza

Iyi ni imwe mu ntebe zikorwa na Wood Habitat

Wood Habitat ikora n’intebe zishobora gushyirwa mu busitani

Izi ni intebe n’ameza bishyirwa muri ‘salle a manger’, byose byakozwe na Wood Habitat

Wood Habitat ikora intebe zo muri salon zitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter