Ingingo yerekeranye n’imiterere y’imibiri y’abantu ikunda kuvugwaho na benshi ndetse nawe ushobora kuba ujya uyisangamo, waba uhutazwa n’abantu bakuziza ko ubyibushye cyane cyangwa akaba ari nawe ubikorera abandi.
Iyi ngingo ni byiza kuyiganiraho kugira ngo hamenyekane icyo umuntu yakora n’uko yabana n’imiterere y’umubiri we abyishimiye.
Nubwo gahunda yiswe Slim N’ Fit igeze ku cyiciro cyayo cya kane, aho benshi bibasiwe n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije bagenda bagabanya ibiro uko ibihe biha ibindi, Uwineza Ines Winnie, Iraba Monica, Gikundiro Deborah, na Janet Rudacogora bose bahuriye ku kuba bahutazwa bitewe n’uko bateye.
Rwababereye urugendo rugoye na cyane ko batangiye kwibasirwa kuva bakiri bato, ishusho bavuga ko bitaba byoroshye ko yava mu muntu mu buryo bworoshye aho mu kiganiro twagiranye Uwineza yavuze ko yibuka amagambo akomeretsa yakundaga kubwirwa n’abantu aho anavuga ko nk’abamotari bajya bamwishyuza akubye kabiri ayo bishyuza abandi bamuziza kuba abyibushye.
Ku ruhande rwa Mudacogora, we avuga ko akenshi abantu bamuhozaga ku nkeke kugeza n’ubwo banamubwiraga ko arwaye mu gihe Gikundiro we yibuka abamubazaga impamvu babona adatakaza ibiro kandi yaratangiye gukora siporo, no kuba aho atambuka mu mihanda hose bahita bamuhindura igitaramo.
Ati “Rimwe na rimwe ndatambuka mu muhanda buri wese agatungurwa no kumbona ugasanga bose bambaza ngo ‘ese uragerayo, ubu se washobora gukora ibi cyangwa biriya, washobora kunama cyangwa se gukoropa inzu’? Kandi nshobora gukora ibyo byose ndetse mu buryo bworoshye.”
Hari ababwira amagambo atandukanye abantu babyibushye cyane bumva ari ukubavugisha bisanzwe, ariko bakwiye kumenya ko ibyo baba bavuga birenze kuba kuganira bisanzwe kuko bishobora gusigira uwabibwiwe igikomere kitabasha komorwa byoroshye, ku buryo iyi migirire ifatwa nk’imbuto mbi iba iri kubibwa ishobora gutera abantu kujya bitinya.
Nubwo bimeze bityo ariko aba bane bahisemo kurenga ibinegu by’abantu bitewe n’uko bagaragara, bitoza kwikunda no kuyoboka imigirire ibafasha guhorana ubuzima buzira umuze nubwo nabyo bitoroshye aho batangiye kureba abo bari bo aho kureba uburyo bagaragaramo.
Abikomozaho, Uwineza yagize ati “byose umuntu abikesha kwigirira icyizere no kunyurwa n’uwo ari we.” Aba bagore bakiri bato bizera ko kwikunda ari rwo rufunguzo kuko bijyana no guha agaciro umubiri wawe bigatuma uko urushaho kwimenya ari nako urushaho kwiyitaho.
Aba bagore batubwiye ko bitari biboroheye cyane ko mu buryo bumwe usanga hari ukuntu sosiyete iba yumva abantu bakabaye bateye, ibintu bagaragaza ko byabagizeho ingaruka. Uwineza yagize ati “iyo ukiri muto, birakubangamira mu buryo bumwe na bumwe, ariko uko umuntu akura agenda arushaho kwisobanukirwa akabasha kurenga izo mbogamizi.”
Nubwo atari bo bonyine, ariko abana bakiri bato baracyugarijwe n’ababahoza ku nkeke bitewe n’imiterere y’umubiri wabo, ariko bakwiye kuzirikana ko uko umuntu yaba ateye kose atabura abamunegura ari na yo mpamvu umuntu aba akwiye kubyima amatwi akanabirenza ingohe aho Iraba avuga ko wananuka, wabyibuha batabura kukuvuga agatanga inama yo kutagendera ku magambo ubwirwa.
Aba bagore bamaze kwigirira icyizere, bibukije ko umuntu agomba kwikunda, akirinda we ubwe, kandi akamenya uwo ari we atagendeye ku byo abandi bamuvugaho.
Bibutsa ko guterwa ipfunwe n’imiterere y’umubiri bitubaka ahubwo bitera kudatuza bigatuma habaho kutanyurwa n’uwo uri we ndetse n’uko ugaragara.
Basoza babwira abantu “guhagarika urwango, bagakora ibikwiye.”
Gikundiro, Uwineza na Rudacogora bavuga ko babangamirwa n’abantu bahora bababwira ko babyibushye bikabije kandi bakabikora mu buryo butabubaka
Janet Rudacogora ni umwe mu batangiye urugendo rwo kugabanya ibiro