Umwariwabo Honorine, ni umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo kuri ubu wishimira ko atunzwe n’umwuga wo gukanika moto.
Mu kiganiro twagiranye, uyu mukobwa yemeje ko yize ubukanishi ndetse yakuze akunda uwo mwuga.
Umwariwabo ubu uri gukora mu kigo gikora batiri za moto z’amashanyarazi cya Ampersand mu Rwanda, avuga ko kuba yarakuze nta bakanishi b’igitsinagore abona biri mu byatumye yumva ashaka kuziga uyu mwuga.
Yagize ati “Impamvu nahisemo ubukanishi ni uko ari ibintu nakunze mbikoze numva ni byiza, bituma ngira umurava wo kubikomeza.”
Yakomeje avuga ko ubwo yatangiraga kwiga ubukanishi bagenzi be bamuciye intege bamubwira ko atari umukobwa ukwiye gukora ubukanishi ahubwo akwiriye gukora muri banki n’ahandi.
Ati “Sosiyete ntifata ibintu kimwe; nkibijyamo hari abambwiraga ngo sinkwiriye kuba umukanishi abandi bakambwira ngo ntabwo nabishobora ngo ni umwuga w’abagabo, abakobwa bawukora hari uko abantu babafata, mbima amatwi kuko nari nzi icyo nshaka.”
Akomeza avuga ko hari n’abamubwiraga ko abakobwa bakora ubukanishi baba ari ibishegabo ndetse atazabona umugabo.
Yemeza ko mu mwaka urenga amaze akora uyu mwuga, umaze kumugeza kuri byinshi kubera ko ugira amafaranga ku buryo nta kintu ajya akenera ngo ananirwe kucyigurira.
Yongeyeho ko afite intego zo kuzavamo umukanishi ukomeye wo ku rwego mpuzamahanga aboneraho gusaba abakobwa kutajya basuzugura umwuga uwo ari wo wose no gukura amaboko mu mifuka bagakora kubera ko akazi ari ko musingi w’ubuzima.

