Search
Close this search box.

Ese kuba umugwaneza mu kazi ntibigwisha mu mutego?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 90% by’abakozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakorana ibyishimo bitewe no kuyoborwa mu bugwaneza, 79% bikabarinda kujarajaza intekerezo zabo bashaka guhindura ibigo bakorera.

Kuba umuyobozi w’umugwaneza ni ibintu bitoroshye. Usabwa kuba umunyembaraga kandi wumva neza, witeguye kwiga no gufata imyanzuro ihamye no gukorana n’abandi, ariko igitangaje ni uko kuba umugwaneza byagukomeza mu kazi cyangwa bikagusenya.

Mu muco Nyarwanda, ‘ubugwaneza’ buvuze kugira ubumuntu no kubaha abandi, ibyo bigashyira igitutu ku bayobozi bumva basabwa kuba abagwaneza.

Reka twigire ku rugero rwa Umutoniwabo Sandrine, umushoramari w’imyaka 28 wo mu Mujyi wa Kigali, watangije sosiyete y’ikoranabuhanga ifite abakozi babiri gusa. 

Ati “Nashakaga kwagura iterambere ry’aho mba, ariko ubugwaneza bwanjye ntibwahawe agaciro. Abakozi banjye batangiye kwirara kuko bazi ko ngwa neza, bakaza ku kazi batinze, bagakora mu buryo budatanga umusaruro, ibyo bihombya ubucuruzi bwanjye.” 

Ibi Umutoniwabo yahuye na byo birasanzwe mu Rwanda no hanze yarwo. Kuba umugwaneza mu buyobozi ni ingenzi kuko bigufasha gukorana neza n’abo uyobora no kwihanganira ibibazo byo mu kazi, ariko iyo bikabije bitera izindi ngaruka nko kugabanya ubunyamwuga mu mikorere yawe, gutuma abakozi bakumenyera n’umusaruro ukaba muke.

Ubugwaneza buhinduka ikibazo gikomeye, igihe wirengagiza gukemura ibibazo bikomeye cyangwa kwanga guhana amakosa utinya ko bakubona nk’umuntu mubi.

Ibi ntibigusenya wowe gusa, ahubwo bigusenyana n’abo uyobora, ugatakaza indangagaciro n’ubushobozi bwo kuyobora.

Bijyana kandi no gutakaza ubutore, ukaba nk’abandi bose kuko nta sura y’umuyobozi ikugaragaraho.

Reka tuvuge ko wigira mwiza kugira ngo unezeze abakubona cyangwa abo uyobora! Utekereza ko bose bakubona nk’umuntu mwiza? Oya. Hari abanyabwenge bakubona nk’uwataye umurongo muzima, aho kwitwara nk’umuyobozi bakeneye.

Ibi bivuze iki? Ubugwaneza burakenewe mu gihe cy’ubuyobozi bwawe ndetse ni inshingano ya buri wese kugwa neza ku bamuzengurutse, ariko ukirinda gutakaza amahame cyane cyane agendanye n’iterambere.

Umuyobozi utagira imipaka mu byo akora yisama yasandaye kuko birangirana no guhusha intego.

Umushoramari w’imyaka 31, wubatse ubucuruzi bufite aho buhuriye n’ubuhinzi mu Bugesera, Munyaneza John yarabisobanuye.

Ati “Kuba umugwaneza byantwaye byinshi. Narimfite umukozi wagendaga biguruntege mu kazi, nkakomeza kumwihanganira mvuga nti wenda ari guca mu bihe bitamworohereye nkihangana. Nyuma y’amezi make naramwirukanye kuko nize gufata ibyemezo.”

Ni gute wayoboza ubugwaneza utishyira mu mutego?

Kuba umugwaneza ku bandi ntaho bihuriye no guha urwaho abanebwe ngo bice akazi, umutima ntukwiye kuva ku ntego no gukurikiza amahame ya kiyobozi.

Umuyobozi mwiza atekereza icyiza ku mikorere, akaba ijisho ry’abo ayobora, ndetse akagira umuco wo gukosora ikibi, akitandukanya na cyo.

Umuyobozi mwiza burya si wa wundi uhagarikira abakozi akababwira nabi mu gitsure gikabije, cyangwa abibutsa ko akomeye mu kubahana no kubaha amabwiriza.

Uzasanga umuyobozi yiturije, aseka, ndetse aganira n’abo ayobora kandi bakamukunda banamwubahira izina rye.

Nk’uko Sandrine yabisobanuye, “kuba umugwaneza ntibisobanura ko abantu bakugaragaguza agati.”

Yongeyeho ati “Nize kuvuga oya no kugira imipaka mu byo nkora”.

Kimwe mu bishimisha abantu uyobora nizera ko harimo kubumva no kubaha ubushobozi bwo kugira uruhare mu myanzuro ufata y’imikorere.

Gusa nk’umuyobozi, ugomba gukora ureba ku nyungu z’ibikorwa cyane nubwo n’inyungu z’umukozi ari ingenzi.

Igihe habonetse abanyamakosa mu kazi kandi ubona ko kutayakosora no kubahana byasubiza inyuma inyungu z’ikigo, kora igikwiye wirengagize amarangamutima.

Umuyobozi w’Ikigo cyamamaza binyuze kuri murandasi, Eric w’imyaka 25, yagize ati “Nize ko kuba umuyobozi ari ukurema amahirwe azamura iterambere ry’abandi. Rimwe na rimwe kwaguka mu mikorere bisaba gukunda akazi cyane. Iyo usanze abo ukoresha ukwiye kubabwiriza buri kimwe, ntacyo uba ubafasha n’ikigo kiradindira”.

Mu muryango Nyarwanda, benshi basobanukirwa kuzuza inshingano bafite bakagira n’ubugwaneza ntacyo bangije. 

Usabwa kuba umugwaneza, ariko ntukemerere ubugwaneza ko bukuremera intege nke. Gwa neza, ufashe abo uyobora gukora neza no kwishima, ariko uharanire gukomeza kuba umuyobozi w’umunyamwuga.

One Response

  1. ibi nibyo byarangije uwari ushinzwe abakozi mu Karere ka Musanze ubugwaneza bwe kumva abantu bose gutega amatwi no guhanira uburenganzira bw’abakozi mu buryo bungana bikaba bitarishimiwe nabake bumva ko bari hejuru y’amategeko bagera MUSABYIMANA Jean Claude umuyobozi utagira ubumuntu arabimuziza buriya niyo mpamvu abantu benshi bamwibasira ni ukwirukana umugwaneza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter