Uwimbabazi Berthe ukora akazi ko kwigisha imodoka mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, atunze umuryango nyuma yo guhangana n’ibihe byamukomereye mu buzima bwe.
Yakuriye mu Karere ka Kamonyi mu muryango wishakisha. Ubwo yari yujuje imyaka umunani, umuryango we wagize ibyago byo gupfusha Se, abo bavukana bahinduka imfubyi bakiri bato.
Birumvikana umuryango wacitsemo igikuba. Nyina ubabyara atangira kwihiringa abashakira ibibatunga, agerageza no kubigisha amashuri yisumbuye mu buzima bugoye cyane.
Uwimbabazi ati “Nisanze ndi umwana wa kabiri, mfusha papa ku myaka umunani, nkurana ishyaka ryo kumva ko ubuzima bwanjye nzabumara ndwana ishyaka ryo kwita ku muryango.”
Nk’umukobwa ugeze mu bukumi wese, ukeneye ubwiza no kwiyitaho, yaburaga ubwo bushobozi bikamubabaza, ni ko kwinjira mu kazi ko gusiga amarangi amazu.
Ni umwe mu bahawe akazi ko gusiga amarangi ku mazu akomeye yo mu Mujyi wa Kigali nka Marriot na Serena Hotel, ndetse agakundirwa gukorana ibakwe atitaye ku kuba ari umugore.
Mu kwishakisha no guhangana n’ubuzima mu bukene, ni bwo yahuye n’umugabo wamukunze amusaba ko babana, bakora ubukwe baza no kubyarana abana batatu.
Ati “Nageze mu rugo nsanga nta kibazo gihari, nanjye nyine mba umugore w’umutima, nibera mu rugo ndanezerwa, ndavuga ngo reka numve uburyohe bw’urugo.”
Hari igihe byishimo bitaramba. Uwimbabazi Berthe yaje kurwaza umugabo wafashwe bitunguranye, amuba hafi ariko byasaga nko kuyora amazi kuko yacaga amarenga yo kutabaho.
Uyu mugore wari waramenyereye kubaho yishakishiriza, yatekereje uburyo yakongera gushaka ibyo yakora n’iyo byamwinjiriza 1000 Frw ku munsi, yerekeza mu bucuruzi bwa ‘Mobile Money’.
Aka kazi konyine ntikari kubatunga muri Kigali. Uyu mugore yagiriwe inama yo kwiga imodoka kuko yakoreraga hafi y’abaziga banamuteza imbere, bamuhatira kwiga ndetse bamusezeranya kuzamufasha kubona ubumenyi byoroshye.
Yabanje kwanga ariko yarasigaranye amahitamo amwe yo guhindura imyumvire. Uwimbabazi yarize, akoze rimwe abona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, bidatinze abona n’urwa burundu.
Inshingano zariyongereye kuko yatangiye kwita ku bana, barumuna be n’umuryango muri rusange kuko umugabo we wari urembye yitabye Imana.
Uwimbabazi waganiriye na KURA, yemeje ko Imana yakoze ibye ku murongo, kuko atibaza imvano y’ibyo amaze kugeraho mu gihe gito n’uburyo yanyuze mu bihe bigoye.
Yaje kubona amafaranga menshi, aho kuyajyana mu bindi ahita agura imodoka izajya imufasha kwigisha abantu. Ubuzima bwarahindutse, atangira kwita ku bana ndetse na we yiyitaho, abijyanisha no kuzuza inshingano yasigiwe n’umugabo we.
Yavuze ko icyamuteye kwitinyuka agakora akazi ko kwigisha imodoka gakorwa cyane n’abagabo, ari uko yumvaga ashoboye.
Uwimbabazi yatanze inama ku bagore n’abakobwa bavuga ko hari imirimo yahariwe abagabo, ababwira ko byose bishoboka kuko imirimo abagabo bakora, abagore n’abakobwa na bo bayikora.
Yagiriye kandi inama urubyiruko rwifuza kwikorera.
Ati “Urubyiruko rwifuza kwikorera narutera imbaraga, bakitinyuka bagashaka icyabateza imbere, bagakura amaboko mu mifuka bagakora, bakajya mu myuga bagakora, icyo bumva gishoboka bakunda bakagikora badatinya, kandi rwose birashoboka.”
Uwimbabazi Berthe yayobotse iyo kwigisha imodoka
One Response
Iyo ushobotse urashobora
Abandi bagore (abadamu) nibakugane ubigishe imodoka
Bibahe amahirwe nabo y’ubuzima bufite icyizere
Ndetse n’urubyiruko bizafasha buri wese uzakwisunga ukamufasha nubwo nta number yawe washyizeho