Nzabonimana Leonidas ni umusore w’imyaka 28 ukora ibikorwa by’ububaji mu gakiriro ka Rwamagana, aho yakagezemo ahembwa ibihumbi 30 Frw none kuri ubu amaze kugura imashini za miliyoni 6 Frw.
Mu kiganiro yagiranye na KURA, yagarutse ku kuntu yinjiye mu bubaji benshi mu rundi rubyiruko batabyumva neza kuko bwakorwaga n’urubyiruko rutarangije amashuri.
Nzabonimana Leonidas kuri ubu umaze imyaka umunani akorera mu gakiriro, yavuze ko yatangiye akoramo ibiraka bisanzwe ahembwa ibihumbi 30 Frw ku kwezi, aza gutera intambwe yishakira igishoro, none kuri ubu afite imashini zifite agaciro ka miliyoni 6 Frw.
Ati “Ubu mfite imashini zirimo isatura imbaho, indi ikazoza ikanazishyiraho imirimbo. Aka kazi nkora katumye niyubakira inzu ubu ntaha iwanjye kandi nanabasha kwikemurira ibindi bibazo ngenda mpura nabyo byose mbikesha gukorera muri aka gakiriro. Ikindi mpungukira ubumenyi umunsi ku munsi kuko ngenda mpura n’abantu bafite ubumenyi butandukanye.”
Nzabonimana yavuze ko kuri ubu afite inzu ye bwite yiyubakiye, akagira n’ibindi bikorwa byinshi birimo imirima yo guhinga byose akesha ububaji akorera mu gakiriro ka Rwamagana.
Ati “Nkigeramo hano numvaga ko ari akazi ntazashobora, katazanyinjiriza amafaranga menshi. Ariko uko nagiye nkora nkanareba abandi uko ububaji bubinjiriza, nagiye nkanguka nsanga ububaji ni akazi kanyinjiriza agatubutse. Nabanje kwizigamira mbona amafaranga make ntangira kwikorera kugeza bimpaye amafaranga menshi, ubu rwose ndashima Imana mbayeho neza.”
Nzabonimana yagiriye inama urundi rubyiruko yo kudatinya akazi ako ariko kose ahubwo bagaharanira ko ako kazi bafite kababyarira akandi keza cyangwa bakagakuramo ubumenyi bwo kwikorera.
Ati “Akazi kose wita kabi kaguhesha akeza cyangwa kakaguhesha amafaranga yatuma wikorera ibindi byiza. Urubyiruko rugenzi rwanjye nirureke gutinya cyangwa kwishyiramo guhera ku guhembwa menshi na duke waduhembwa ahubwo ugafungura amaso cyane ugashaka n’ibindi.”
Kuri ubu Nzabonimana afite intego zo kugura izindi mashini nyinshi zijyanye n’ububaji, kuburyo zizajya zimwinjiriza amafaranga menshi. Yavuze ko kandi yifuza kwifashisha Agakiriro ka Rwamagana agaha akazi urundi rubyiruko rwinshi.

Nzabonimana yishimira ko ububaji bwamufashije gutera imbere

Imashini isatura imbaho yaguze kuri ubu imwinjiriza agatubutse

One Response
Kuva na kera,abantu benshi bakora imibonano mpuzabitsina batarashakanye.Ariko nubwo bikorwa n’abantu batabarika,Imana yaturemye irabitubuza.Ni igikorwa Imana yemerera gusa abantu bashakanye officially.Niyo mpamvu yashyizeho itegeko “Ntuzasambane”.Ababirengaho,nubwo ali miliyoni na miliyoni,izabahanisha kutabaho iteka mu bwami bwayo.Kimwe n’abajura,abicanyi,abarya ruswa,abarwana,abikubira,etc…