Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Bigenda bite ngo umuntu yiyambure uburenganzira bwo kwishima?

Kamere ya muntu ubusanzwe ikurura yishyira, ariko gusobanukirwa ibitera umuntu kwiganiriza akiyumvisha ko adakeneye ibyishimo, birakuganisha ku kuri kwazahura amarangamutima.

Ubuzima, ukwishyira ukizana no gushaka ibyishimo ni amagambo agarukwaho cyane n’abakeneye ubwigenge ndetse n’ibyishimo bihagije.

Hari ubwo bitangira umuntu yibwira ati “Sinzigera nibabarira ku bwo kurangarana ubuzima bwanjye bukangirika aka kageni. Nibona nk’umuhombyi nyuma yo kurangarana umurwayi nitagaho agashiramo umwuka. Ndishinja urupfu rwe rwamutwaye ntamusezeye”.

Gutakara kw’ibyishimo bya muntu bishobora gushingira ku kidodo cy’ibyabaye ahahise, kubera uburibwe byagusigiye bikagutera kwishinja amakosa kandi wenda ntacyo wari kubihinduraho.

Tudaciye ku ruhande, kwibwira ko udakeneye kwishima ni ikimenyetso cyo kwitakariza icyizere no kwibona nk’udakwiriye ibyiza. Mu buzima bwose, umuntu aharanira kwishima akora bimwe bimushobokeye byose byamunezeza, ariko kuvuga ko udakeneye kwishima bivuga ko n’agaciro kawe ukomeza kubona ari gake.

Ikinyamakuru Psychological Today gikomoza ku bitera abantu kumva ko badakeneye ibyishimo:

1.   Amakosa bakoze ahashize

Hari ibyaha ndengakamere byangiza isura y’umuntu muri rubanda, akagera ku rwego yiyangaho, akavuga ko atagikeneye ibyishimo ndetse ko nta muntu umukunda. Abantu nk’abo, umutima ubacira urubanza bihoraho, bakiha igihano cyo kutishima, bamwe bakiyita abarakare.

2.    Guhura n’ibibazo by’indengakamere

Umunyamerika Elivis Presly wamamaye mu myaka ya kera, bivugwa ko mu mikurire ye atigeze yiyumvisha impamvu yabayeho, nyuma yo kuvukana n’impanga ntibeho.

3.   Ihungabana

Aha twavuga nk’abagore bahohotewe bakiri abana bakabaho bumva baciriritse. Ihungabana ryo mu bwana ntirikomeretsa umutima gusa, ahubwo rigira ingaruka no kumyumvire y’abarikorewe, bakumva kwishima bitabareba, cyangwa bagerageza kwishima, ibya kera bikabasahura uwo munezero.

Uku kudatekana no kutoroherwa no kwishima bituma batura aya magambo ko ‘badakeneye kwishima’.

4.    Impungenge z’ababyeyi

Impungenge z’ababyeyi ku bana hiyongeyeho no kubareresha ubukana, bituma abana batishima. Ababyeyi wenda bakeka ko abana bakosa batari kumwe cyangwa batinya ko ahazaza habo hangirika.

Kubangamirwa kenshi n’umubyeyi bituma umwana yibonaho amakosa aho kwishima akishinja amakosa.

Ibyo wanyuramo byose ntukwiye gutakaza ibyishimo byawe. Yaba ahashize, yaba ibyo uri gucamo, yaba ibiguhangayikishije by’ahazaza, menya ko ibyishimo byawe ari ntakorwaho ahubwo ukwiye kubisigasira bikagufasha guca muri ibyo bihe.

Straight out of Twitter