Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Yihebeye ubumotari yatangiye batabyumva: Urugendo rwa Ingabire Blandine

Aka wa mugani ngo sakindi izaba ibyara ikindi, Ingabire Blandine ukora akazi ko gutwara moto, yinjiye muri uyu mwuga atazi neza amaherezo yabyo ariko ku bw’amahirwe abagenzi basigaye bamurwanira.

Ingabire ukomoka mu Karere ka Musanze, amaze kubaka izina ryo kuba ari we mukobwa wenyine utwara moto mu mujyi wako, nubwo benshi batari basobanukiwe imvano y’igitekerezo cye.

Uyu mukobwa mu rwego rwo kugerageza imishinga myinshi, yatangiye acuruza imboga azikura mu cyaro azizana ku masoko yo mu mujyi wa Musanze, gusa umuruho yatahanaga umutera kwiga igare kugira ngo ajye abisunikaho.

Igare yumvise ritamunyuze, yishyiramo ko uko azakomeza kongera inyungu akura mu bushabitsi bwe, azajya ashaka igihe cyo kwiga moto, agahagarika gucuruza imboga agatwara abagenzi.

Abazi ibya moto bazi neza ko gutsindira uruhushya rwayo rwa burundu bigoye nk’uko uyu mukobwa abisobanura. Ni uruhushya yafashe umwanzuro wo kwemera kuvunika ariko akarubona.

Akimara kubona ‘permis’ ntiyahise ajya mu kazi ahubwo yagiye mu kibuga abanza kwimenyereza no kwigisha abandi, nyuma yo kumva ko yiyizeye neza ni ko kwerekeza mu muhanda.

Video

Abasenga bavuga ko Imana ikunda abakora! Ingabire yagize amahirwe yo kubona umuha moto yaba akoresha bakajya bagabana inyungu mu gihe atarabona iye.

Ageze mu muhanda yasanze nta wundi mukobwa bahuje umwuga biramucanga, guhagarara ku cyapa ashaka abagenzi hamwe n’abagabo nabyo bikamutera isoni akumva yarayobye umwuga.

Kwisanga ari mu bagabo barenga 1000 ari umukobwa umwe byamuteraga ipfunwe, rimwe na rimwe akabitaza agaparika wenyine. Yaje gusanga gutinya ari ukwibesha maze yisanga mu bandi.

Mu kazi kose ntihabura imbogamizi ariko itandukaniro rikaba uburyo bwo guhangana na zo.

Ingabire avuga ko imbogamizi ya mbere yabaye gutinya gutangira ariko gutera intambwe bikamuryohera. Iya kabiri ni uko abagore bamuhungaga bavuga ko batatwarwa n’umukobwa mugenzi wabo.

Iyo yabasabaga kumutega bamubwiraga ko bafite ubwoba ko yabatura hasi, akabinginga ababwira ko bamugerageza yabatwara nabi bakareka kumwishyura.

Akiziritse ku muhoro birangira kawuciye! uyu mu motari w’umukobwa avuga ko iyo yabagezagayo, bishimiraga serivisi ye bakamwishyura menshi, akundwa atyo.

Ati “Nagize imbogamizi mu bagenzi b’abagore. Hari abagore bazaga gutega bakavuga bati ‘ibi bintu ko bidasanzwe?’ Ubundi ni gute umukobwa atwara moto? Ubu uri bungezeyo? Nkamubwira ngo nyizera tujyane nubona ntagutwaye neza ntunyishyure. Nagerayo ahubwo kubera ibyishimo akanyishyura menshi.”

Ingabire Blandine agaruka ku mbamutima ze ku kazi ko kuba umumotari

Ati “Kugeza ubu aka kazi ntikakintera ipfunwe. Kubona ntwara moto mu bagabo benshi cyangwa abasore ndi njyenyine bintera ishema n’umwete”.

Abanyabwenge bose bagira intego n’inzozi mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ingabire wanyuzwe n’uyu mwuga wo gutwara abantu yifashishije ikinyabiziga cya moto, avuga ko yifuza guhindura urwego akigurira moto ye.

Ni umwe mu babanje kwitinya kubera ari mu bakobwa bacye bakora uyu mwuga kuko yumvaga bisebetse, bisa n’aho ari ubushegabo. Ubu ahubwo asigaye atanga inama ku rubyiruko rw’abakobwa rukitinya ku mirimo imwe n’imwe.

Ati “Inama nagira abakobwa batinya gutwara moto n’akandi kazi kiganjemo abagabo, ni uko bakwiye kwitinyuka bagakora kuko ibintu biroroshye. Njye ndi umukobwa watinyutse aka kazi numva ari ibintu bidashoboka.”

“Ariko ubu numva nta kandi kazi nakora kandi nditunze, ikirenze ni uko mbona ahazaza heza imbere yanjye”.

Straight out of Twitter