Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Inkovu z’umubyeyi we zatumye ashaka kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mugabo Patricie ni umukobwa y’imyaka 21 y’amavuko utuye mu Mujyi wa Kigali, uvuga ko yashyize imbaraga mu kumenya amakuru ahagije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe nuko yakuze abone se uri mu ngabo zayihagaritse afite inkovu ku mubiri we, akagira amatsiko yo kumenya icyabaye ku mubyeyi we.

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa aherutse gutanga ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside ruri mu Bitaro Bya Caraes Ndera.

Icyo gihe yashishikarije urubyiruko cyane cyane urwavutse nyuma ya jenoside  gushaka amakuru ahagije kuri yo kuko ari byo bizatuma bamenya ibyabaye mu Rwanda, bagafata ingamba zihamye zo kurwubaka batarangwa n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Mugabo Patricie avuga we gusoma amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabitangiye akiri muto, kubera gukura abona umubyeyi we afite inkovu ku mubiri we, bigatuma uko agenda amenya ubwenge asobanukirwa ko byanga bikunda se yanyuze mu bihe bitoroshye, bituma agira amatsiko yo kumenya urugamba se yarwanye  n’impamvu yabyo.

Ati ‘‘Nagiye menya imiryango idahari, ngira amahirwe yo kuvuka ku mubyeyi warwanye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1994, noneho numva nshatse kubimenya, kuko na we hari ibyo namubonagaho mu buryo bw’umubiri bigaragara ko hari igihe cy’ubuzima yaciyemo kitoroshye. Hanyuma ndamubaza aransobanurira ibyabaye, numva amfunguye ku gushishishikarira kumenya ibindi.’’

‘‘Papa wanjye yari mu Nkotanyi zarwaniye kubohora igihugu mu 1994, ari mu bantu bari mu Rwanda nyine barwana urugamba. Hanyuma njye nakuze mbona afite ukuboko nyine bamurashe, nyine ukabaza nk’umwana ukabaza mama uti ‘Ese habaye iki?’ aradusobanurira atubwira ko bamurashe arimo kurwana, ndetse n’ahandi ku mubiri, n’abandi bavandimwe abenshi bari mu Nokotanyi.’’

Mugabo avuga ko ukiri muto ashobora kumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akumva atabisobanukirwa, bityo ko nk’abato batari bariho ubwo yabaga bakwiye gushaka amakuru ahagije kuri yo.

Avuga ko uwo mubyeyi we yamushishikarije kumenya byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi akiri muto ubu akaba yaramaze gusobanukirwa ukuri, na we ashishikariza abato kutirengagiza kumenya amateka y’u Rwanda cyane cyane aya jenoside, kuko bizabafasha mu kugira mu kubaka u Rwanda rutarangwa n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Mugabo Patricie avuga ko yakuze abona inkozu ku mubiri wa se bigatuma akangukira kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Straight out of Twitter