Search
Close this search box.

Inama ku rubyiruko rwifuza kwinjira mu buhinzi bw’inyanya

Hategekimana Antoine ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 umaze imyaka irenga 20 ahinga inyanya mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare. Yagiriye inama urubyiruko rushaka kwinjira mu buhinzi cyane cyane ubw’inyanya yo kudashaka inyungu y’ako kanya, gusa arwizeza ko habamo amafaranga menshi.

Uyu mugabo ni umwe mu bahinga inyanga hejuru ya hegitari icumi, akanaba umuyobozi uhagarariye abazihinga mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Mu kiganiro yagiranye na Kura yavuze ko guhinga inyanya ari umwuga mwiza yanashishikariza urubyiruko gukora, ariko abasaba kuwujyamo badakurikiye inyungu y’ako kanya.

Yagize ati “Mbere na mbere ni ugutinyuka no kudashaka iby’ako kanya, bagashirika ubute, inyanya kuzihinga biragora kuko bisaba kuziba iruhande ariko iyo uzitaho ukaziha ifumbire ku gihe, ukajya ubaza bagenzi bawe babimenyereye, ni umwuga ushobora kugufasha kugera kuri byinshi cyane.”

Hategekimana yavuze ko we agitangira guhinga inyanya yabanje kujya ahomba akongera akagerageza ariko ngo igihe cyaje kugera arunguka, yagura ubuso yahingagaho kugeza aho kuri ubu asigaye ahinga inyanya kuri hegitari icumi kandi zose akazisarura neza.

Yavuze ko byatumye abasha gutunga umuryango we neza, abana be abarihirira amashuri ndetse aniteza imbere mu buryo bugaragara ku buryo ari umwe mu bazamuwe no guhinga inyanya na n’ubu akaba akizihinga.

Ntabwo yerura byinshi yakuye mu nyanya ariko avuga ko ariko kazi konyine kamutunze kandi kabashije kumwubakira inzu kamuha, amasambu n’ibindi nkenerwa byose.

Hategekimana yakebuye rumwe mu rubyiruko rwishora mu buhinzi babona akandi kazi bakabivamo biruka bakabisigamo abakozi, avuga ko ibi ari bimwe mu bituma benshi mu rubyiruko badatezwa imbere n’ubuhinzi.

Ati “Urubyiruko narugira inama yo gutinyuka kuko gutinyuka niko gushobora, yaba guhinga inyanya n’ubundi buhinzi nibareke kumva ko ari ibintu bisuzuguritse, bumve ko ari umwuga washoramo igihe cyawe, ugashyiramo imbaraga ni umwuga wabatunga kandi ukanabahesha icyubahiro kuko ubamo amafaranga.”

Hategekimana yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe yo guhinga inyanya rukunguka kuko igihugu kimaze gutera imbere, imiti y’inyanya iboneka ahantu hose ndetse n’abashinzwe ubuhinzi bakaba biteguye kubafasha.

Yavuze ko guhinga inyanya biri mu bintu byakwinjiriza urubyiruko amafaranga menshi mu gihe baba babikoze kinyamwuga, bakirinda kubiharira abakozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter