Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Impamvu udakwiriye kureba amashusho y’urukozasoni

Uko imikoreshereze y’ikoranabuhanga izamuka, ni nako umubare w’abasura imbuga zishyirwaho amashusho y’urukozasoni wiyongera, ndetse ubugenzuzi butandukanye bukagaragaza ko izo mbuga ziri mu zisurwa cyane kurusha izindi ku Isi, ubwiganze bw’abazisura bakaba urubyiruko.

Imibare ibigaragaza neza. Urugero, nk’ Urwego rwigenga rushinzwe gukurikirana ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza (Children’s Commission) rwagaragaje ko amashusho y’imibonano mpuzabitsina yasakaye hose kugeza ubwo abana batakibona uko bayigobotora.

Ku myaka icyenda gusa, abana bagera ku 10% baba baramaze kureba amashusho y’urukozasoni,  27% bakaba barayabonye ku myaka 11 naho abarenga kimwe cya kabiri ni abayabonye ku myaka 13.

Abo ni abana bashobora no kuyabona batabigambiriye. Ngaho tekereza ku mibare y’abantu bakuru bayareba ku bushake bakanabatwa na yo.

Ubugenzuzi bugaragaza ko mu masegonda 60 gusa cyangwa se mu munota umwe, abasaga miliyoni 2,5 baba bamaze gusura imbuga zimaze kubaka amazina mu kwerekana amashusho y’urukozasoni. Ni ukuvuga ko nibura abantu ibihumbi 28 bagerageza kureba ayo mashusho buri segonda.

Mu Rwanda ndetse no ku Isi yose muri rusange, umubare w’abasura imbuga zishyirwaho amashusho y’urukozasoni wiyongereye cyane mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, cyane cyane ubwo hashyirwagaho gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ hirya no hino mu bihugu.

Icyo gihe abagore bayarebaga mu Rwanda bari 27%, mu gihe ku Isi hose bari ku kigero cya 24%. U Rwanda rwari ku mwanya wa 29 muri Afurika mu kugira abantu benshi bareba filime z’imibonano mpuzabitsina.

38% by’abayareba ni abari hagati y’imyaka 18 na 24 gusa nta gihamya na kimwe cy’uko n’abari munsi yayo batayareba kuko ugiye kuyareba ayabona mu buryo bworoshye bitagombeye ko asabwa kuvuga imyaka ye, n’aho ayisabwa akaba ashobora gushyiramo iyo ashaka.

Urwo ni urugero rumwe rw’imibare igaruka ku ishusho rusange y’abareba amashusho y’urukozasoni. Ariko se uramutse urimo, waba utekereza ku ngaruka agira ku buzima bwawe?

Mu Ugushyingo 2023, Urubuga Verywell Mind rushyirwaho inkuru z’ubushakashatsi cyane bugaruka ku mitekerereze ya muntu, rwatangaje ko kureba amashusho ry’urukozasoni nubwo hari abo bifasha mu kwiga ibijyanye n’icyo bahindura mu mikorere y’imibonano mpuzabitsina bashaka kunezeza abakunzi babo cyangwa abafasha babo, kubatwa no kuyareba byo hari ingaruka mbi bizanira uyareba.

Zirimo gihinduka mu marangamutima ndetse bikakuviramo agahinda gakabije, kubasenyera ingo ku bubatse, cyane ko uwabaswe na yo agera ku rwego atagishishikazwa n’ibyo gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye.

Hari kandi abo bisenyera umubano wabo n’abandi, kuko uwabaswe no kureba amashusho y’urukozasoni ahorana agatima karehareha ko kuba ari wenyine areba ayo mashusho yisanzuye, ntabonere umwanya abandi ku buryo hari na gahunda yaba afitanye na bo zishobora gupfa kandi zari iz’ingenzi.

Ntabwo byangiza umubano wawe n’abandi kuko bigutera no kwica akazi ukaba wanagatakaza, ibinagira ingaruka mbi ku mibereho yawe ya buri munsi.

Uwabaswe no kureba amashusho y’urukozasoni kandi aba afite ibyago byo kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe zituretse ku muhangayiko n’agahinda gakabije kamwibasira.

Niba warabaswe no kureba aya mashusho kandi ukaba ushaka kubireka, ni byiza kugana abajyanama mu mitekerereze kugira ngo bakuganirize ku byo wakora ngo ucike kuri iyo ngeso.

Ni byiza kandi gutangira guha umwanya ibindi bintu ukunda kandi bigufitiye umumaro, birimo nko gukora imyitozo ngororamubiri, guha umwanya abo mu muryango wawe n’inshuti zawe, n’ibindi byiza byatuma utabona umwanya wo kuguma wenyine ngo urebe amashusho y’urukozasoni.

Straight out of Twitter