Kamongo Ramazani, ni umusore w’imyaka 27 uvuka Mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, wihangiye umwuga wo kudoda imyenda itandukanye irimo n’iyi mbere y’abagabo.
Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko wize ibijyanye n’ubumenyi bwa mudasobwa n’icungamutungo mu mashuri yisumbuye, avuga ko yakuze akunda guhanga ibintu bitandukanye bijyanye n’imitako n’imyenda, ndetse yaje gukabya inzozi ze atangira kubikora neza nyuma yo gusoza kwiga.
Avuga ko afite intego yo kubaka uruganda rukora imyenda ya ‘made in Rwanda’ iri ku rwego mpuzamahanga kandi ifite umwimerere.
Iyo muganiriye, Kamongo Ramazani akubwira ko yatangiye kubyaza umusaruro impano ye mu 2018 ariko atangirira ku myenda y’imbere y’abagabo.
Ati “Nagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko made in Rwanda iri gutera imbere ariko hakaba nta muntu n’umwe ukora imyenda y’imbere kandi ikenerwa ku isoko, ugasanga abantu bagura iya caguwa, numva bidakwiye ko Umunyarwanda yambara imyenda y’imbere nk’iyo kandi dufite natwe ubushobozi bwo kuyikorera.”
Yakomeje avuga ko abantu bakomeje kumusaba ko yakora n’indi myenda aho gukomeza gukora iy’imbere y’abagabo gusa, bituma atangira no gukora n’indi.
Ati “Abantu bagumye kunsaba no kuba nakora n’indi myenda itari iyi mbere, niyo mpamvu kuri iyi nshuro nifuje gusohora indi yitwa Ubutwari ikaba ari imyenda umuntu yakwambara ahantu hose ndetse nkaba nifuza ko abazajya bayambara bajya baragwa n’ibikorwa by’ubutwari mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Kamongo avuga ko yahaye akazi abantu 10 badoda ndetse anafite koperative iboha y’abagore 20 bakorana.
Ingabo yatangijwe na Kamongo ikora imyenda y’imbere y’abagabo
Kamongo yahisemo gutangira gukora imyenda y’imbere y’abagabo nyuma yo kubona ko ikorerwa mu Rwanda ari mike