Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Yatangiye ubucuruzi ahereye ku bihumbi 10Frw

Giraneza Bonette, ni umukobwa w’imyaka 24 ufite boutique y’ubucuruzi mu Karere ka Gatsibo ibarirwa agaciro k’arenga ibihumbi 400Frw. Avuga ko yatangiranye ubu bucuruzi bwe igishoro cy’ibihumbi 10Frw gusa.

Iki gishoro gito Giraneza Bonette yari afite yakiguze ibicuruzwa birimo avoka, ibiro bitatu by’isukari abifungamo iya 300 Frw, ubundi abishyira ku kameza ku irembo ry’iwabo.

Uyu mwana w’umukobwa atuye mu Mudugudu wa Rwagashyaba mu Kagari ka gakenke mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo.

Yarangije kwiga amashuri yisumbuye mu 2021 abura imirimo, ariko nyuma aza kwitabira ibiganiro bigamije gufungura mu mutwe urubyiruko byatanzwe n’Akazi Kanoze, ahava yifitiye icyizere ko amafaranga make yose yaba afite yatangira ubucuruzi runaka.

Icyo gihe ngo yari afite ibihumbi 10 Frw yiyemeza kujya kubishora mu bucuruzi buciriritse.

Ati “Njye natangiranye ibihumbi 10 Frw nkagenda nkashaka avoka, ibiro bibiri by’umunyu, ibiro nka bitatu by’isukari nkafungamo iya 300 Frw, isabune nk’imiti ibiri. Inyungu nkuyemo nkagerageza kongeramo ibindi bikenewe cyane, buri munsi nabaraga inyungu gake nabonye, nkongera nkayishora mu byo nabonye abantu bakunze kugura cyane.”

Giraneza avuga ko kimwe mu bintu byamufashije cyane gutera imbere ari ukwisunga amatsinda yo kwizigama.

Yatangiriye mu itsinda yatangaga 1000Frw buri cyumweru, bageze aho batangira kumuguriza amafaranga make, nayo ngo ayashoramo ari nabwo yatangiraga kugira ibicuruzwa byinshi.

Ati “Ubu mfite butike ihagaze ibihumbi 400 Frw birenga kandi ndakomeje mu iterambere, ubu natangiye no kujya mbikuriza abantu bakeneye serivisi za Mobile Money ku kwezi naho sinshobora kubura inyungu y’ibihumbi 60 Frw nkongeranya niyo nkura muri butike urumva ko mpagaze neza.”

Giraneza yagiriye inama urundi rubyiruko yo kubanza kwiyumvamo ubushake bwo gukora ubundi bagahera ku mafaranga make bafite.

Yavuze ko kwisuzugura no gusuzugura akazi aribyo bituma benshi badatera imbere.  

 Ati “Nta mafaranga make abaho mu bucuruzi, nanjye natangiye numva ko bidashoboka kuko natangiriye ku kameza nateye ku irembo ryo mu rugo gusa umubyeyi wanjye yaje kumfasha abonye ko biri kugenda anyubakire inzu nto kugira ngo mve hanze.”

Kuri ubu Giraneza afite intego zo kwizigama mu matsinda menshi kuko kuri ari mu matsinda abiri, rimwe atangamo 1500Frw ku cyumweru, irindi agatanga 3000Frw. 

Straight out of Twitter