Hari imyumvire itariyo yakwiriye muri sosiyete tubayemo ivuga ko kurya neza ari ukurya bike, bigatuma hari abarya intica ntikize bibwira ko barimo barya neza. Nyamara iyi myumvire yirengagije amahame shingiro y’imirire ndetse no kugira ubuzima buzira umuze.
Kurya neza bitandukanye cyane no kugabanya ingano y’ibyo urya ahubwo bijyanye cyane no guhitamo neza ibiryo urya bifite intungamubiri. Dore iby’ingenzi byagufasha kurya neza.
Kurya neza bibanzirizwa no gusobanukirwa intungamubiri ziri mu mafunguro ufata. Ntabwo icy’ingenzi ari ukurekera kurya ibiryo bikungahaye kuri ‘calories’, ahubwo ni ukurya ingano y’izo ukeneye.
Ibiribwa bikungahaye kuri vitamine, imyunyu ngugu, fibre, hamwe n’ibinure bicye bifite akamaro kuruta ibiryo byuzuye calories. Wongeyeho imbuto zitandukanye, imboga, ndetse n’ibinyampeke bishobora kuguha indyo yuzuye.
Kumenya ingano y’ibyo urya
Kumenya ingano y’ibyo ukwiye kurya niryo banga ryo kugira ubuzima bwiza. Iyo umaze kumenya ingano ukwiye kurya kuri buri kiribwa kugira ngo ugire intungamubiri zuzuye bikurinda kurya ibyo udakeneye.
Kurya ibyo ukeneye ntibivuze kurya bike ahubwo bivuze kurya mu buryo bukwiye. Urugero, isahani iringaniye ishobora kuba irimo kimwe cya kabiri cyimboga n’imbuto, kimwe cya kane cya protein zizwi nka lean, na kimwe cya kane cyibinyampeke.
Kurya neza ni ukurya ugahaga ntabwo ari ukwiyicisha inzara. Ibiribwa bikungahaye kuri proteine ndetse na fibre bituma umara umwanya munini uhaze.
Igihe urya, ukwiye kurya witonze gahoro kandi utarangara. Bigufasha kumenya neza ko wariye ibikwiye, kumenya niba ugishonje cyangwa uhaze.
Kugira ingengabihe y’amafunguro
Ingengabihe y’amafunguro igira uruhare mu kwirinda kurya ibitari ngombwa. Iyo wakoze ingengabihe y’amafunguro uzarya y’icyumweru woroherwa no gupanga ibiryo ukurikije amoko yabyo n’uruhare bifite mu gutuma ugira ubuzima bwiza.
Gukuraho imyumvire yo kutarya
Kutarya ibihagije, bishobora kugutera imirire mibi kuko igihe cyose uhisemo kurya bikwiye ntibivuze ko urekera kurya ibiguhaza. Ni byiza ko urya neza, ukarya ibifite intungamubiri zihagije nibyo bituma ubaho neza.
Kurya neza ni igikorwa cyibanda cyane ku kurya iby’ingirakamaro kurenza kwita ku ngano y’ibyariwe. Igihe cyose ubikoze neza, bikurinda kurya bya hato na hato ndetse bigatuma ugira ubuzima bwiza.