Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ibyaha bitanu byugarije urubyiruko mu Rwanda

Urubyiruko rufatwa nk’inkingi ya mwamba mu iterambere ry’u Rwanda no kubaka ahazaza harwo, dore ko Ibarura Rusange rya Gatanu ku mibereho n’imiturire y’Abanyarwanda ryaragaragaje ko Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 30 barenga 65%.

Hagiye hashyirwaho gahunda zitandukanye mu guteza imbere urubyiruko, hagamijwe kurufasha kugera ku ntego zarwo.

Nubwo hashyirwa imbaraga mu gufasha urubyiruko, usanga ari na rwo rwinshi rugaragara mu kwijandika mu byaha birimo n’ibihanwa n’amategeko.

Imibare y’Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA), igaragaza ko mu bantu  116.349 bahamijwe ibyaha mu mwaka wa 2022 na 2023, umubare munini muri bo ari abari mu myaka 18 na 30.

Urugero nko ku bahamijwe icyaha cy’ubujura, abasaga 40 000 bari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30, bakaba bagize 59% y’abahamwe n’icyo cyaha bose.

Abafite hagati y’imyaka 14 na 18 nabo bangana na 4,3% n’aho abari hagati y’imyaka 30 na 40 ni 24,1%.

Ubujura ni cyo cyaha cya mbere gikorwa n’urubyiruko mu Rwanda, ababihamijwe bakaba baragaragaweho kwiba abaturage bapfumuye inzu zabo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu zindi ntara.

Ni mu gihe urubyiruko rwishora mu byaha by’ihohotera ririmo gukubita no gukomeretsa ku bushake na rwo rwiyongera, bigatangira ari ukutumvikana koroheje bikavamo ihohotera ririmo no gukomeretsa.

Ikindi ni ukutubahiriza amasezerano. Iki cyaha cyishorwamo na bamwe mu rubyiruko mu Rwanda bakarenga ku bikubiye mu masererano runaka, aho hari abatubahiriza amasezerano ku gukoresha ibikoresho runaka, cyangwa bagakoresha nabi amakuru runaka bagamije inyungu zabo cyangwa kugirira nabi abandi.

Mu bantu mu 28,333 bakurikiranweho iki cyaha cy’ubuhemu, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 ni 11.354, bangana na 41% by’abagikurikiranyweho.

Urubyiruko kandi ruza imbere mu gukora icyaha cyo gutera ubwoba abandi binyuze mu nyandiko cyangwa mu biganiro, abagera kuri 1,889 bafite hagati y’imyaka 18 na 30 bakaba baragikurikiranweho.

Icyaha kiza ku mwanya wa gatanu mu gukorwa n’abiganjemo urubyiruko ni ugusambanya abana.

Iki cyaha kandi kiri mu biteye inkeke, kuko kigira ingaruka mbi z’igihe kirekire by’umwihariko zigera kuri abo bafashwe ku ngufu.

Urubyiruko rwakurikiranweho gusambanya abana ni 2753, rukaba rugize 58,7% by’agikurikiranyweho bose.

Ibi byaha byose bihanwa n’amategeko. Si ibyo gusa kandi kuko ingaruka zindi z’ibyo byaha ari nyinshi haba ku guhungabanya ubukungu, guteza ubukene no kuzana izindi mpinduka mbimu muryango zirimo n’ihohotera rihoraho hagati y’abantu n’abandi.

Dukurikije aya makuru yose, birasonanutse neza ko hakenewe kugira igikorerwa urubyiruko rwacu, rwo mizero y’iterambere ry’u Rwanda rw’ejo.

Straight out of Twitter