Niba wiyumva nk’umunyamujyi ukaba utarambikwa na Young C Designer waratanzwe! Uyu musore ni umwe mu bagezweho ndetse icyamamare gishaka imyenda myiza aramwitabaza cyane ko ntawe ajya atenguha na gato.
Izina Young C Designer ubusanzwe witwa Claude Niyonsaba ntabwo rimaze igihe kinini mu ruganda rw’imideli ariko ryazamutse mu buryo bwihuse ndetse ubu umuntu avuze ko ari umwe mu bayoboye bambika abantu batandukanye ntabwo yaba abeshye.
Young C Designer yatangiye guhanga imideli mu 2015 ariko izina rye ryatangiye gutumbagira mu 2018, ndetse ni nabwo yatangiye kwambika cyane abiganjemo ibyamamare.
Imyambaro y’uyu musore inyura benshi umuntu ndetse ushaka kwambara neza bya nyabyo atamunyuzeho aba yacyishe.
Agira imyambaro y’ubwoko bwose yaba iy’abagabo n’abagore, kuri we avuga ko icya mbere akorera uwamugannye ari uguhaza ibyifuzo bye.
Uwavuga abahanzi bamaze kumwitabaza bashaka kugaragara neza mu mashusho y’indirimbo zabo bwakwira bugacya.
Gusa, tuvuze make mu mazina akomeye yiyambaza Young C Designer twahera kuri Bruce Melodie, wanamwitabaje ubwo hakorwaga indirimbo “Fou de Toi” yahuriyemo na Element na Ross Kana.
Hari kandi Nel Ngabo wamwitabaje ubwo yajyaga gukora amashusho y’indirimbo zirimo “Ivre” aheruka gushyira hanze ndetse na “Woman” na King James ubwo yakoraga indirimbo yise “Mfata”.
Niwe kandi wambika n’abandi barimo Chriss Eazy, Niyo Bosco, Afrique, Juno Kizigenza, Bwiza n’abandi bahanzi benshi bakomeye. Mbese indirimbo nyinshi ubona niwe akenshi uba wakoze ku bahanzi rikaka.
Mu kiganiro yagiranye na KURA yavuze ko yatangiye ibyo guhanga imideli ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, ndetse akaba yari azwiho kureba umuntu akamenya ikintu cyamubera.
Agaragaza ko yakuze akunda ibijyanye n’imideli, gusa akemeza ko yababajwe n’uko ubwo yinjiraga muri uyu mwuga yagize isoko rinini akagera aho abura icyo ariha.
Ati “Bitewe n’ukuntu nakuze nkunda ibijyanye n’imideli ahantu hose nize nabaga nzwiho icyo kintu. Ubwo nasozaga amashuri nabitangiye gutyo mbona abakiliya benshi mpereye ku b’aho nagiye niga hose yaba abanyigaga imbere n’inyuma bahise bamenya ko nakomeje umwuga wo guhanga imideli, nagize imbogamizi zo kubona abakiliya benshi ntabyo kubaha mfite.’’
Icyamufashije kuzamukana ingoga
Yavuze ko ikintu cya mbere cyatumye yambika abahanzi bakomeye mu gihe gito akigera mu kibuga cy’uruganda rw’imideli, ari uko akunda akazi cyane kurusha ibindi.
Ati “Njye buriya nkunda akazi cyane kurusha ikikavamo kenshi njye nshishikazwa no kubona umukiliya yishimye sinita ku nyungu cyane y’amafaranga, amasaha menshi agize umunsi nyaharira akazi buri mafaranga yose mbonye nkayashyira mu kazi buri munsi hari ibitekerezo byiyongera mu kazi.’’
Avuga ko kuzamuka kwe byaturutse ku bakiliya biganye bamugannye agitangira ndetse n’abandi bagiye bamumenya bo mu Rwanda baba hanze y’igihugu, bikaza no kurangira ageze ku rwego rwo kwambika ibyamamare byiganjemo abahanzi.
Uyu musore avuga ko ibi byose byabaye mu mwaka umwe gusa.
Inzozi ze mu myaka itanu iri imbere
Young C Designer avuga ko isomo rikomeye amaze kwiga ari ukwirinda kwirara umuntu akumva ko hari aho amaze kugera, kuko hari benshi byakozeho bagasubira inyuma mu kazi kabo. Ati “Isomo maze kubona ni uko kwirara no kumva ko hari aho umaze kugera ari bibi byatuma usubira inyuma.’’
Mu myaka itanu yifuza kuzaba yambika abantu batandukanye ku rwego mpuzamahanga. Ati “Mba numva mu myaka itanu iri imbere nzaba narabaye umuhanzi w’imideli mpuzamahanga kandi nzaba mfite amashami menshi ku buryo nakwambika buri bantu Bose kandi nkorera mu duce twinshi dutandukanye tw’igihugu.’’
Kimwe mu bituma atirara ni uko buri gihe ahora yumva aribwo agitangira muri macye akora cyane nk’umutangizi. Ati “Sinkunda kwiratana ibyo nagezeho ahubwo nitwara nk’umutangizi biramfasha bikantera imbaraga.’’
Avuga ko abantu batekereza ko umwuga akora udakenera ubumenyi bibeshya cyane ko utakwambika abantu barenga 20 ku munsi buri wese agenda yishimye utakoresheje ubumenyi.