Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Yize imyuga aseta ibirenge none akoresha abakozi barenga 200

uyu musore w imyaka 29 yagiye kwiga imyuga aseta ibirenge ariko ubu ni umuyobozi mukuru w ikigo gikora ibijyanye n ubwubatsi n ububaji bugezweho 0632f

Mu gihe bamwe mu barangije amashuri y’ubumenyi rusange bahanganye n’ikibazo cy’ubukene n’ibura ry’akazi, Nshimiyimana Jean Baptiste wagiye mu myuga ayisuzugura, afite ikigo gikora ibijyanye n’ububaji n’ubwubatsi gikoresha abakozi barenga 200.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri by’umwihariko mu rubyiruko Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kongera umubare w’abanyeshuri biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ku buryo bitarenze 2024 bazaba bageze kuri 60%.

Nshimiyimana wo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ashima uyu murongo Leta y’u Rwanda yafashe kuko kwiga bene aya masomo byamufashije kwiteza imbere.

Muri 2012, mu Murenge wa Rubengera haje ishuri ry’ababikira b’Abadiyakonese ryigisha imyuga, bihurirana n’uko Nshimiyimana Jean Baptiste yari arangije Icyiciro Rusange.

Yavuze ko ababyeyi be ari bo bamugiriye inama yo kujya kwiga ububaji, ariko yatekerezaga ko ari ibintu bidafite icyerekezo.

Ati “Kuko byari ibintu bishya byari bije twigishwa n’Abadage njyayo, ngenda nseta ibirenge ngezeyo nsanga ni ibintu byiza birimo no gushushanyisha ikoranabuhanga ntangira kubikunda”.

Ibyo yatangiye azi ko ububaji ari umurimo uciriritse byaje kurangira abona ko atari umurimo uciriritse kubera ko nta vumbi ahura na ryo.

Arangije ayisumbuye, Umudage wabigishaga yabasabye gushinga sosiyete Nshimiyimana ayibera umuyobozi. Muri 2017 yari amaze kumenyera atagira gutsindira amasoko arimo iryo yakoze muri Marriot Hotels na Cleo Hotel n’icyo yakoze muri SKOL. Ibi byatumye ahita atangiza ikigo cye cyitwa JB wood atangira akoresha umukozi umwe.

Iki kigo cyagiye gikura ubu afite abakozi barenga 200 barimo 15 bafite akazi gahoraho. Mu biraka akora harimo kubaka ibikoni, gukora inzugi z’amoko yose, gukora ibikoresho bitandukanye byo mu nzu birimo intebe, ibitanda n’utubati, kubaka inzu, kumisha imbaho no kuzicuruza n’ubwikorezi bw’imizigo.

Nshimiyimana avuga ko icyatumye yiga ibijyanye n’ubwubatsi muri kaminuza ari uko yatsindiraga amasoko yo gukinga inzu yagerayo agasanga imiryango yaciwe nabi, yashyiramo inzugi ntibihure.

Uyu musore w’imyaka 29, akaba n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Karongi, avuga ko intego afite atari ukwiteza imbere wenyine, ahubwo ngo afite intego yo guteza imbere urubyiruko rusange.

Ati “Mfite abakozi bagera kuri 200, umukozi wa make ahembwa 2000Frw ku munsi; uwa menshi ahembwa ibihumbi 300 Frw ku kwezi. Mfite intego yo gukomeza kongera umubare w’abakozi cyane cyane abagore n’urubyiruko”.

Nshimiyimana avuga ko muri iki gihe ntawe ukwiye gusuzugura amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro kuko ari ku rwego mpuzamahanga. Avuga ko ikibazo gihari ariko hari abagifata amasomo y’imyuga bakayitiranya n’amahugurwa y’ imyuga kandi bitandukanye.

Asaba urubyiruko kumva ko rugomba kwigira kuko akazi kose kadakorerwa mu biro. Ati “Amaboko dufite ni cyo gishoro, tukagerageza kwihangira umurimo no kwihanganira kuba muri ubwo buzima bukomeye. Njye mu kiruhuko nakoraga ubuyede, cyangwa ngafasha papa gusudira ariko nari mbizi ko uru rwego ndiho uyu munsi nzarugeraho kandi nabizi ko nzarurenga”.

Uyu musore ufite inzu ye igezweho atuyemo, akagira imodoka zirenze imwe, n’imashini zigezweho akoresha mu bubaji n’ubwubatsi avuga ko afite intego yo kugira ikigo gikomeye ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ububaji n’ubwubatsi kabone nubwo ahura n’imbogamizi zirimo kuba imbaho zisoreshwa buri uko zivuye mu karere zijya mu kandi no kuba mu Rwanda kubona icyangombwa cyo kubaka bigoye.

Asaba buri wese mu rwego arimo gufata umuhigo wo gukora ikintu cyose cyazamura urubyiruko, ahereye kuruha inama zatuma ruhindura imyumvire rukagira umuco wo gutungwa n’ibyo rwavunikiye aho gutekereza kubaho neza batavunitse.

whatsapp image 2023 01 06 at 12.33.04

Nshimiyimana yatangije ikigo gikora ububaji none kimaze guha akazi abarenga 200

whatsapp image 2023 01 06 at 12.33.05

Nshimiyimana agenda abona amasoko hirya no hino mu gihugu

whatsapp image 2023 01 06 at 12.33.06
Ameza akorerwa muri iki kigo cy’ububaji afite umwihariko

Straight out of Twitter