Search
Close this search box.

Yashoye miliyoni 30Frw none ageze kuri miliyoni 500Frw: Urugendo rwa Uwimana (Video)

Uwimana Marie Florence, ni umubyeyi wakuze afite inzozi zo kuba umubaruramari kuva akiri umwana, kuko yabikomoraga kuri se umubyara. Ariko bitewe n’ubuzima yagiye acamo mu mico itandukanye, intumbero ze zagiye zihinduka, intekerezo ze zimuyobora mu rwego rwo kwakira abashyitsi.

Mu 2016 nibwo yinjiye mu bikorwa byo gutanga serivisi zifite aho zihuriye no kwakira abashyitsi, ashinga Tea House Boutique Hotel and Restaurant, yatangiye yibanda ku gutanga serivisi z’amacumbi nyuma iraguka igera no ku za restaurant, itangirira ku Kimironko.

Nyuma y’umwaka umwe gusa umusaruro wari utangiye kugararagara kuko yahise afungura ishami ku Gisimenti noneho ho hatangirwa serivisi z’igihe kirekire.

Ni umushinga yamaze igihe kitari gito ategura, agiye kuwutangira bimusaba miliyoni 30 Frw. Nyuma y’imyaka hafi umunani umushinga we ubu ufite agaciro ka miliyoni 500 Frw.

Mu kiganiro cyihariye twagiranye, Florence, yatubwiye ko “Narizigamiraga cyane, si amafaranga nakuye ahandi ahubwo ni ayo nabitse imyaka itanu yose.”

“Natangiye nk’umufasha muri za restaurant nkora buri munsi nyuma y’amasomo, mu biruhuko nkajya gukora muri za hoteli nabwo nk’umufasha, ibyo nabikoze imyaka itanu. Sinari nzi ko nanjye nzagira hoteli yanjye. Icyo gihe nari mfite inzozi nyinshi cyane ubwo nabikaga ntazi icyo nzayakoresha. Narakoraga iminsi yose ibintu byo kwidagadura ntabyo nari nzi. Birumvikana hari n’ubundi bufasha bwabaye ariko nta bw’amafaranga nabonye kuko yari ayanjye nabitse.”

Florence, yemeza ko yafashe icyemezo cyo gutangira uyu mushinga nyuma yo kubona ko hari ikibazo mu rwego rwo kwakira abashyitsi, “Kuko twabonaga hari hoteli zihera nko ku bihumbi 70 Frw kuzamura, hatari amacumbi aciriritse kandi atanga serivisi nziza zuje ubunyamwuga. Ni koguhita tuvuga ngo tuze tujyemo aho hagati. Natangiye maze imyaka itanu nkorera umuryango wo mu Butaliyani, n’ubundi nkora ibyo mu mahoteli kandi mbikunda cyane hamwe n’ibyo guteka.”

Ntiwumve ko ari ibintu byoroshye byapfuye kwizana, kuko Florence, avuga ko kuva mu itangira yagiye ahura n’imbogamizi nyinshi n’ibicantege ndetse n’ubu agihura n’ibimukoma mu nkokora ariko ntacike intege.

Ati “Imbogamizi navuga nasanze muri uru rwego n’uko nasanzemo abagabo benshi kandi ni nako bikiri, mbona biterwa n’uko aka kazi gasaba kwitanga cyane”. 

Florence, yavuze ko kuba hari abagore batitabira imirimo nk’iyi ari ukubera ko “Nk’umuntu nkanjye wabaye muri uru rwego igihe kinini, kugira ngo ubone akazi hari ubwo bashobora kugusaba ibintu bitandukanye, hari nk’ibyo umugore ashobora gusabwa bikamugora. Ibi ntago byanciye intege ahubwo numvise ngomba kugira uruhare ku kuziba iki cyuho, kandi ntekereza ko kumva ko hari umushinga uyobowe n’umugore hari benshi byahesha amahoro bagakora batuje.”

Florence, avuga ko “Kuri ubu ikiba gisa nk’aho kigoye ni ukugerageza gutwarira hamwe inshingano zo mu rugo n’iz’akazi, nk’ubu akenshi nkora gahunda y’akazi k’umunsi ukurikira mu masaha yo ku mugoroba kugira ngo nirinde kwibagirwa.”

Yasabye abakobwa n’abagore bashaka kuyoboka uyu mwuga, kwiyumvamo imbaraga ko bashoboye kandi nabo bakabigaragaza, bakagira umwuka wo gushaka guhora biga, kuko ngo igituma umuntu atera imbere harimo no kwiyungura ubumenyi.

Ati “Iki gihe ni igihe cyiza cyane kuko nk’ubu hari internet wakiga igihe cyose ukihugura.”

Florence, yavuze ko umuntu wese ugize intumbero agera ku byo yifuza, aboneraho gusaba abakobwa n’abagore kwitinyuka bakayoka n’imirimo ikiganjemo abagabo kuko ngo nabo ntayo batinya gukora.

Ati “Ntuba uzi ejo hazaza hawe, ariko uhaheshwa n’ibyo wagiye ukora. Nk’ubu hai aho nakoraga ibijyanye no gusiga amarangi, none ubu inyubako dukoreramo ninjye ahanini uzitaka. Nta murimo usuzuguritse ahubwo ibyo ukora byose uba ugomba kubikorana ubushake. Abakobwa n’abagore bagomba kugira inzozi zagutse, bakumva ko bagomba no kwitanga, bakabiharanira kandi bakagirira urukundo ibyo bakora, ikindi bagahorana umutima wa kwiga”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter