Search
Close this search box.

Ibanga ryafasha urubyiruko mu bucuruzi mu mboni z’umunyemari Faustin Mbundu

Mbundu Faustin uzwi cyane mu bucuruzi butandukanye mu Rwanda yatangaje ko umuntu by’umwihariko urubyiruko rushaka kugana iy’ubucuruzi rukwiye kubanza kumenya neza niba babikunda hanyuma bagakora igenamigambi rinoze.

Mbundu yamenyekanye cyane hagati ya 2011 na 2013 ubwo yayobora Urwego rw’Abikorera, ariko azwi mu bucuruzi binyuze mu kigo cya MFK Group Limited gishamikiyeho ibindi bigo by’ishoramari birimo Gorilland Safaris Ltd na Limoz Rwanda, bitanga serivisi zo gukodesha imodoka, CAFERWA Ltd, ikora ubucuruzi bw’ikawa, Garden Fresh ikora ubucuruzi bw’imboga n’imbuto, ANKO Properties, ikora ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa, MK Consult, itanga ubujyana mu by’ubucuruzi no gucunga imishinga itandukanye na MFK Investment, ikigo gifite imigabane mu bigo by’ubucuruzi bitandukanye.

Ubwo yari mu kiganiro The Long Form yatangaje ko abantu batinya guhura n’ingorane zirimo n’ibihombo ko atabagira inama yo kwinjira mu bushabitsi.

Ati “Ndabikunda iyo ubwira abantu bakakubwira ngo ‘ubucuruzi ntabwo mbwiyumvamo’ ntinya ingorane, icyo gihe ntibazigera bishima, igihe cyose bazaba bahagaritse umutima bafite ubwoba nta n’icyemezo gikomeye bazigera bafata.”

“Ubucuruzi ugomba kuba ubwiyumvamo, niba ushidikanya, cyangwa ukaba ugendera mu kigare, ugera aho ukabivamo. Wenda wasanga ibyo ushoboye ari ukwigisha muri kaminuza, kwandika ibitabo, gukora ubugeni cyangwa guhabwa akazi mu kigo runaka.”

Mbundu yavuze ko umuntu wenda kwinjira mu bucuruzi abaye ari mu Rwanda yaba ari ahantu heza, horohereza ubucuruzi buto n’ubuciriritse bukazamuka.

Ati “Niba kandi bashobora kwiyegeranya, ishoramari rihuriweho ryagira akamaro kuko iyo mwashyize hamwe ubushobozi munakorera hamwe. Ni ugufatanya igishoro kandi ni uburyo bumwe bwo gutangirira hasi mukazamukana, bitandukanye no gukora wenyine.”

Mu Rwanda  hari gahunda zitandukanye zirimo YouthConnekt, Hanga Pitch, n’izindi zitera inkunga imishinga y’urubyiruko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter