Mukagatari Sylvine, ni umubyeyi ufite imyaka 34 y’amavuko akaba akorera umushinga we mu Ntara y’Iburasirazuba Akarere ka Rwamagana, Umurenge Munyaga, Akagari ka Zinga.
Ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye yatewe inda, arivamo nyuma aza kubona abamufasha kwihugura akaba ari naho yakuye ubumenyi bw’ibanze mu gukora isabune y’amazi.
Ubwo twaganiraga yatubwiye ko “Nacururizaga ahantu nkora ibijyanye n’isabune ariko bigena gake. Nari narashyizeho akapa gato kavuga ngo hano ducuruza isabune. Maze numva ko hari bube amahugurwa (Love and Hands) njyayo nsanga hateraniyeyo abantu batandukanye, urubyiruko, abagore bakiri bato, yaba abahungu n’abakobwa.”
“Nyuma turahugurwa ariko nyine bamwe bacika intege bagiyeyo bazi ko wenda bari bubahe insimburamubyizi, baratubwiye bati tugiye kubahugura ariko nta nsimburamubyizi irimo bamwe bacika intege baranataha basa n’abigaragambije.”
Yavuze ko we atigeze acika intege ahubwo yakomeje amahuguwa.
Ati “Twebwe turakomeza duhugurwa iminsi ine, batwigisha ukuntu twakwiteza imbere duhereye kuri bike dufite tumaze guhugurwa turagenda twishyirahamwe. Twahuguwe turi abantu begeranye mu midugudu ibiri.”
Yavuze ko nyuma y’amahugurwa bishyize hamwe ari 23, ariko 18 muri bo aba aribo bakomezanya urugendo.
“Baraje turiyegeranya turatangira, twiga uko twajya twizigama, dutangirira kuri 300 Frw hanyuma dushyiraho akantu kitwa ingoboka, utarabonaga ayo 300 Frw yazanaga 50 Frw y’ingoboka.”
Yatubwiye ko ubwizigame bwabo bwageze mu bihumbi 20 Frw, havuka igitekerezo cyo kugura ibikoresho bike kuko itsinda ryari rigizwe n’abantu bafite ubumenyi.
Ati “Bamwe baravuze ngo nta mpano dufite mpita mbabwira nti mureke njyewe mbigishe gukora isabune y’amazi. Tugura ibikoresho bihwanye na 9,600 Frw, nari mfite udukoresho tumwe na tumwe najyaga nkoresha iyo sabune ndatuzana, twishyira hamwe mu cyumweru kimwe mbigisha kuyikora barayiga mbona harimo ababimenye.”
Yavuze ko basanze ari umushinga wunguka cyane kuko mu gukora ayo masabune bungutse cyane ndetse inyungu ikabikwa, mu gihe cy’amezi atatu akaba ari bwo bagabana.
Iyo bakoze litiro 40 z’izabune bashora 4,600 Frw, hakavamo 20,000 Frw.
Yatubwiye ko mu gihe cy’umwaka bamaze bakora uyu mwuga bamaze kugera ku rwego rwiza kandi bose babikunda dore ko byanakuruye abandi banyamuryango bashya bane.
Ati “Ku bwanjye ndumva twava nko ku isabune y’amazi tukagera ku ikomeye, tukagera ku mavuta yo kwisiga, tukagera ku isabune yo gufura mu mutwe, aho turi harashimishije ariko bibaye byiza byarengaho tukagera ahandi kuko ntago twifuza kuguma hano.”