Uwamahoro Divine ni umukobwa ukiri muto ariko umaze kugira ibigwi mu ruganda rwa sinema. Binyuze mu mushinga we ‘Iwacu in Africa’ amaze guhindura ubuzima bw’urubyiruko rurenga 700 hirya no hino mu gihugu. Uyu mushinga yawutangijwe mu 2018 afatanyije na musaza we.
Binyuze muri uyu mushinga hatangijwe gahunda yiswe ‘Nyiramubande’ yari igamije guhindura ibyo sosiyete itekereza ku bagore n’abakobwa. By’umwihariko ariko intego y’iyi gahunda kwari ukugaragaza ko abana b’abakobwa bashoboye kandi bashobora kugira umusanzu ukomeye batanga mu ruganda rwa sinema.
Uwamahoro, yagize ati “Amajwi y’abakobwa muri sinema ntiyumvikana, bahora bagereranywa nk’abadashoboye ntibahabwe agaciro.”
Binyuze muri Nyiramubande gahunda ya Iwacu in Africa iterwa inkunga na Master Card Foundation, intego ni uguhindura imyumvire nkene no kugaragaza ubushobozi bw’abakobwa.
Umwamahoro Ati “Iyi gahunda yatangijwe kugira ngo tugaragaze ko abana b’abakobwa bashoboye kandi bagira ibyo bahindura mu ruganda rwa sinema.”
Iyi gahunda yatangijwe ireba abakobwa bari hagati y’imyaka 18-25, intego ari ukubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu gufata amashusho, gufotora, gutegura inyandiko za filime, kubikorera ubutokozi (editing) n’ibindi.
Ku wa 03 Gicurasi, abakobwa 100 bo mu bice binyuranye by’igihugu bashyikirijwe impamyabushobozi, nyuma yo gusoza amasomo y’igihe gito ajyanye na sinema muri Iwacu in Africa.
Umwe mu basoje amasomo Muhorakeye Peace Florence w’imyaka 23, “Yavuze ko “Nabonye link isaba abifuza kwiga gufata amashusho, gukina no kuyobora filime ndetse no kuzikorera ubutokozi kubisaba, narishimye cyane kuko ari ibintu niyumvamo ni inzozi zanjye.”
Urugendo rwe kuva yemerewe gukurikirana amasomo no kugeza asoje, ni igihamya cy’uko uyu mushinga uhindura ubuzima.
Ati “Barampamagaye njyayo dukora ikiganiro ubundi nyuma bongera kumpamagara njya kwiga. Ibyishimo birandenze kuba ndi umwe mu bakobwa babasha gufata amashusho mu Rwanda. Abakobwa benshi baracyitinya nta n’icyizere bifitiye, ariko jye ubu ndiyizeye cyane nafata camera nkakora.”
Kuva iyi gahunda yatangira, Iwacu in Africa, imaze guhugura urubyiruko 725, 108 muri bo bakaba barabonye akazi gahoraho, abandi nka 32 bo babona ibiraka nabyo bihoraho.
Uwamahoro yavuze ko “Kuva mu 2018 kugeza ubu abanyeshuri bacu bari gutera itambwe ikomeye, kandi ubu ntibashobora kumara amezi atandatu nta kazi babonye.”
Icyerekezo cya Uwamahoro kirenze iterambere ry’umuntu umwe ku giti cye, kuko yifuza kubaka umuryango w’abakobwa mu ruganda rwa sinema udafite ubushobozi gusa ahubwo unabereye ikitegererezo abandi.
Ashishikariza abakobwa bakiri bato kumva bafite icyizere kandi bashoboye.
Umwamahoro yavuze ko “Uru ruganda si urw’abagabo gusa ni n’urw’abagore. Ndabashimira cyane umuhate wanyu no kuduhesha ishema namwe mutisize. Mugende mukore filime zizajya zinerekanwa mu maserukiramuco, muri kutwereka ko bishoboka kandi koko birashoboka.”
Umuyobozi muri Mastercard Foundation, Carmen Nibigira, yasabye aba basoje amasomo yabo kubyaza umusaruro amahirwe yose babona hanze.
Ati “Mwigirire icyizere, impano zanyu mukomeze muzagure kandi ntimuzacogore. Mwahawe amahirwe, ubu ubushobozi buri mu biganza byanyu.”
Divine Uwamahoro watangije Iwacu in Africa hamwe na musaza we