Search
Close this search box.

Umunsi wa mbere ujya kugura agakingirizo byagenze bite? Ibisubizo by’urubyiruko

Gukoresha agakingirizo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ni ingingo abantu benshi bafiteho imyumvire itandukanye, aho hari abagorwa no kujya kukagura ku nshuro ya mbere batekereza ko uwabumva bagasaba nko muri ‘boutique’ yababona mu isura mbi y’ubusambanyi, n’ibindi.

Gusa ntuzatume isoni zikurisha uburozi umugani w’Abanyarwanda ngo wirengagize gukoresha agakingirizo mu gihe kwifata byaba bikunaniye, kuko kugakoresha ari bwo buryo bwonyine bwizewe bushobora kukurinda inshuro zikubye eshatu gutera cyangwa guterwa inda itateganyijwe.

Izo nshuro eshatu kandi ni zo kakurindaho indwara zandurira mu mibinano mpuzabitsina nka Sida, imiteze ndetse n’izindi.

Reka twigarukire ku kibazo cyacu. Ese wowe umunsi wa mbere ujya kugura agakingirizo byagenze bite? Mu gihe ukiri kubitekerezaho ukaba wanadusubiza ahashyirwa ibitekerezo, reka tugusangize ibisubizo bya bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baganiriye na Kura.

Mugabe Kelvin yavuze ko bwa mbere ajya kugura agakingirizo, yahagaze amasaha agera kuri abiri ategereje ko abakiliya bose bagenda kugira ngo hatagira n’uwamubona akabibwira iwabo.

Ati ‘‘Bwa mbere njya kukagura bwo naragiye mpagarara kuri ‘boutique’ nk’amasaha abiri. Ntabwo nkubeshya! […] aho hantu mbona umuntu uje aziranye na mama wanjye ndavuga nti ‘Ntabwo nahita mvuga kintu nje kugura’, umuntu wacururizaga aho akambaza ati ‘ Mugabe ko utambwira icyo uje kugura?’, nkavuga nti ‘Njyewe nta kibazo mfite bahereze!.’’

Samuel Uwimanimpaye we yabeshye umucurizi ngo amuhe agakingiriro ajye kwibangiramo umupira, kugira ngo nawe adasigara amwibazaho byinshi cyangwa ngo amurebere mu isura y’abasambanyi.

Ati ‘‘Eeeeeeh! Njya kukagura nagiye mbeshya ko ngiye kukabangisha umupira, ariko nari mfite isoni nyinshi. […] icyo gihe twagiraga umugabo bitaga Murokore wo muri karitsiye (cartier) ari ho twabaga, kandi yari aziranye na mama wanjye yari guhita abimubwira.’’

Rudasingwa Paul we ati ‘‘Byarangoye cyane, ni ugutegereza abantu bagashira mu iduka da! Ariko wenda byari kiriya gihe, ariko uko imyaka igenda umuntu akura, ikinyejana tugezemo ibyo bintu ntabwo biba birenze. Mba numva nta bintu biba birenze kuba wagenda ukagura agakingirizo.’’

Aba bose bahuriza ku kuba abantu yaba urubyiruko n’abakuze badakwiye kugira isoni zo kugura agakingirizo mu gihe bateganya gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo batashakanye ngo bombi babe bizeye ko nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina afite, kuko ubuzima bwabo ari bwo bw’ingenzi kuruta ibindi bintu byose batekereza.

Niko kuri! Muri Nyakanga 2023, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryagaragaje ko guhera mu 1990 gukoresha agakingirizo byagize uruhare rukomeye mu kurinda ibyago bigera kuri miliyoni 117 byo kwandura Agakoko gatera SIDA ku bo mu bihugu 77 byugarijwe kurusha ibindi.

Ibyo byago byagabanutse ku kigero cya 47% ku bihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, 37% bigananuka ku bo mu bihugu byo muri Aziya na Pacifique.

Gukoresha agakingirizo kandi bitanga ubwirinzi bwikubye inshuro eshatu ku kuba wakwandura agakoko gatera SIDA, izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no gutwara inda zitateganyijwe nk’uko OMS ibigaragaza.

Ugendeye kuri aya makuru, uzirikane ko ubuzima bwawe bwiza buri mu biganza byawe, bigutere kugira amakenga wirinde gukora imibobano mpuzabitsina idakingiye, kugira ngo bikurinde akaga kanakugeza ku rupfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter