Search
Close this search box.

Ubuzima bwe yabweguriye gufasha abana bafite ‘Autisme’ mu Rwanda

Rosine Duquesne Kamagaju ni Umunyarwandakazi uba mu Bufaransa wiyeguriye kwita ku bana bafite ‘Autisme’, ndetse akaba ari we muntu wa mbere watangije gahunda yo kubitaho mu 2014 mu Rwanda, kuko yahageze icyo kibazo kitazwi mu gihugu n’ubwo hari hari abantu bayifite.

Afite impamyabumenyi yitwa ‘DEI Autisme et Trouble Associé’ yakuye mu Bufaransa, nyuma yo kwiga bihagije ku bikorerwa abafite ‘Autisme’ bakabasha kongera kwisanga mu bandi.

Yabaye igihe kinini mu Bufaransa abarizwa muri Porogaramu zo kwita ku bana bafite ‘Autisme’ muri icyo gihugu, aza kugira ishyaka ryo kuza mu Rwanda gushinga ikigo gitanga iyo serivisi kuko nta hantu na hamwe yatangwaga.

Ati ‘‘Ngeze hano nasanze ‘Autisme’ itazwi, kandi nari mbizi ko itazwi kuko nanjye nakuriye i Burundi ndi Umunyarwandakazi, ariko ‘Autisme’ nanjye nayimenyeye mu Bufaransa. Ngeze hano rero nasanze hari imiryango ifite abana bafite ‘Autisme’, ariko nta gisubizo bafite.’’

‘Autisme’ ubundi ni ihinduka ridindiza imikurire n’imikorere y’ubwonko n’imyakura bya muntu bikaba byanamuviramo ubumuga bwo mu mutwe, ku buryo uyifite bimugiraho ingaruka zirimo kugira imyitwarire idasanzwe ndetse agakora ibinyuranye n’iby’abandi kuko aba atumva impamvu yabyo.

Uyifite akenshi arangwa n’ibirimo kurobanura cyane ibyo arya, kugorwa no kugenzura amarangamutima ye, no kuba yananirwa kumenya uko yitwara mu bandi.

Abahanga bagaragaza ko ubundi ‘Autisme’ atari uburwayi, ahubwo ko imikorere y’ubwonko bw’uyifite ituma agira imyitwarire idasanzwe itandukanye n’iy’abandi ndetse agakora ibinyuranye kuko aba atumva impamvu yabyo, ariko yakwitabwaho uko bikwiye akaba yakora n’ibintu by’akataraboneka birimo ubwenge bwinshi bitewe n’icyo ubwonko bwe butekerezaho cyane kurusha ibindi.

Abafite ‘Autisme’ kandi ntibakunda impinduka  mu buzima bwabo busanzwe, ibishobora no kubatera umujinya udasanzwe mu gihe ibyo bubatse basanze byahinduwe mu bundi buryo, cyangwa se bakisanga mu bintu batamenyereye, ibibatera guhindagurika kudasanzwe mu marangamutima yabo.

Ibindi bibagora ni imivugire, kuko nk’umwana ufite ‘Autisme’ ashobora kunanirwa gukurikiranya amagambo neza, akaba yavuga akagera aho agasubiramo ijambo rimwe inshuro nyinshi.

Hari n’uceceka cyane kandi azi kuvuga, wagira icyo umubaza akakwihorera ariko akaba yavugira igihe ashakije, hakaba n’uwagira nk’imyaka itanu adashobora kuvuga ko ashaka kujya mu bwiherero kandi azi kuvuga, ugasanga muri iyo myaka bakimwambika ‘pampers’ cyangwa se abamwitaho bataba babifitiye ubushobozi ugasanga yiyanduje nko kwinyarira.

Mu Rwanda na ho hari abana bafite ‘Autisme’. Rosine Duquesne Kamagaju yaje mu Rwanda mu 2010 muri porogaramu Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane (MINAFFET) yari ifatanyijemo n’u Bubiligi, hazanwa abantu bize ibintu bitazwi mu Rwanda, kugira ngo bahugure abitaga ku bana bafite ubumuga n’ibibazo byihariye.

Ati ‘‘Icyo gihe nagize amasezerano y’imyaka itatu […] nyuma yaho nibwo dufatanyije n’abo twakoranaga muri iyo porogaramu n’inshuti zacu n’umuryango wanjye, twagize igitekerezo cyo kugira ngo dufungure ikigo cyitwa Autisme Rwanda.’’

Icyo kigo cyatangiye mu 2014 n’ubundi Abaturarwanda batazi ‘Autisme’, gitangirana umukoro ukomeye wo kubanza gukora ubukangurambaga hifashishijwe uburyo butandukanye burimo n’itangazamakuru, kuko byari ingorabahizi gukorana n’abaturage banavugaga ko mu Rwanda nta ‘Autisme’ ihari.

Ikigo Autisme Rwanda cyatangiye cyita ku bana batandatu, ariko kugeza ubu abasaga 580 bamaze kukinyuzwamo ngo bitabweho bitewe n’ikigero cya Autisme bari bafite. Ni urugendo rutigeze rworoha kuko usanga hari n’umwana uhamara imyaka irenze itatu atavuga kandi abizi, bikaba bisaba ko ahaguma kugira ngo yigishwe kuvuga ari mu bandi ku buryo yabasha kuba ari bwo ajyanwa kwiga mu mashuri asanzwe.

Rosine Duquesne Kamagaju ati ‘‘Hari umwana nk’ubu tumaranye imyaka ine ubu nibwo yatangiye kuvuga kubera ko byatinze. Hari umara imyaka ine, hari umara imyaka ibiri, hari umara umwaka umwe, hari n’ushobora kumara myinshi cyane. […] mu byo twigisha abana rero byose biva ku miterere y’umwana.’’

Kamagaju kandi agaragaza ko kwita ku mwana ufite ‘Autisme’ bisaba ubushobozi bwinshi, kuko mbere yo kumwitaho habanza kwitabwa ku mubyeyi we cyangwa undi usanzwe amurera, kuko aba yarakomerekejwe no kubona izo mpinduka ku mwana we akabura icyo amufasha, rimwe na rimwe ugasanga umuryango mugari unamutoteza ko atahaye umwana we uburere bitewe n’uko yitwara mu bandi, ibyo bikavugwa n’abadafite amakuru kuri ‘Autisme’.

Avuga kandi ko urugendo rwo kwita ku bana bafite ‘Autisme’ atari bizinesi ngo utekereze ko wabitangira ugamije kunguka amafaranga, ahubwo ko ari igikorwa cy’ubwitange kuko binasaba umwanya uhagije wo kuba aho abo bana bafashirizwa n’abarimo abarimu babitaho muri gahunda zitandukanye zirimo no gukangura ubwonko bwabo.

Ati ‘‘Ntabwo ari business uvuga ngo ‘Ngiye gushora imari nzunguka gutya’. Oya! Ni igikorwa cy’ubwitange. Ndabivuga kuko njye namaze igihe kinini mbona gake umurwango wanjye, kuko byansabaga kuba mpari. Ikindi ni uko umuntu ahura n’ububabare bw’ababyeyi […] ugomba kuba uri hafi y’ababyeyi, kubumva, kuba uzi ko uzaba uhari kenshi kuko ni cyo kintu bisaba, kuhaba, kuba hafi y’abarimu.’’

Mu bihugu byateye imbere nk’u Bufaransa Rosine Duquesne Kamagaju yakoreyemo igihe kinini, leta ni yo yita ku bana bafite ‘Autisme’. Agaragaza ko mu Rwanda kwita kuri aba bana bigihenze cyane, bityo ko leta ikwiye kwihutisha uburyo bwo gushyiraho porogaramu ibafasha.

Abivugira ko mu Rwanda nta kigo na kimwe cya leta cyita kuri abo bana, ku buryo usanga nk’abavuka mu miryango itishoboye nta bufasha na bumwe bahabwa.

Mu Kigo Autisme Rwanda, umwana yitabwaho hakoreshejwe uburyo bwose bwizewe ku rwego mpuzamahanga agafashwa gukangura ubwonko bwe, gushyirwa ku murongo mu marangamutima, kumufasha kumenya uko yakwitwara ari mu bandi, no guhabwa ubumenyi bw’ibanze yahabwa aramutse ari mu ishuri risanzwe.

Ku gihemwe umwana yishyurirwa ibihumbi 300 Frw, ariko iki kigo kikagaragaza ko ayo ari make kuko hari igihe kibona abaterankunga bagira ibyo bakora bikagabanya ikiguzi cy’amafaranga ababyeyi bishyura.

Ibi kandi bishoboka ku bana bafite ababyeyi baba mu Mujyi wa Kigali kuko icyo kigo ari ho gikorera, cyangwa se ababyeyi batuye mu ntara bafite ubushobozi bafite umwana ufite ‘Autisme’ bakimukira i Kigali kugira ngo bakorane bya hafi n’iki kigo, kuko bidashoboka ko cyakwita ku mwana udafite hafi abamurera bamwitaho.

Duquesne Kamagaju washinze Ikigo Autisme Rwanda yibutsa abantu bose ko ufite Autisme aba akeneye kwitabwaho mu rukundo, ntatoterezwe uko ari

Ikigo Autisme Rwanda giherutse gukorera ibirori abana bafite Autisme bagifashirijwemo, bakaba bamaze kugera ku rwego bajyanwa mu mashuri asanzwe bakigana n’abandi

Rosine Duquesne Kamagaju washinze Ikig Autisme Rwanda, arasaba leta gushyira imbaraga mu koroshya uburyo bwo kwita ku bana bafite Autisme kuko uko bikorwa mu Rwanda bihenze

One Response

  1. Ibi bintu mukunze kutugezaho ni ingenzi ko ni ubumenyi umuntu wese yakesha kuba yabisomye akabimenya Kandi atabyigiye mu ishuri.
    Abantu nibagire umuco wagusoma cyane nka kera aho ubu usanga abandi benshi telephone arizo kureba amashusho bimwe bivamo no gusenya umuryango Nyarwanda?

Leave a Reply to Maxime Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter