Search
Close this search box.

Uko wakoresha imbuga nkoranyambaga mu kuzamura izina ryawe

Turetse kwirengagiza, hanze aha mu Isi aho benshi baba bahatanira kubona akazi ntabwo biba byoroshye. Kugira urubuga kuri LinkedIn cyangwa ‘CV’ nziza ntago bigihagije. Ubu njye sinakubarira inshuro zose nagiye gusaba akazi bakambaza imbuga nkoranyambaga zanjye. Nahoze numva ko ari ugutandukira, ariko ubu mbyumva neza cyane.

Abakoresha benshi bashingira ku mbuga nkoranyambaga mu guha utuzi abakozi. Ibi bishatse kuvuga ko uko ugaragara ku ikoranabuhanga byagira uruhare rukomeye cyane mu kugena amerekezo yawe mu ahazaza mu rugendo rwo kwaguka mu mwuga.

Gushaka akazi ntabwo ari byo bigena uko ugaragara neza, ahubwo n’ibijyanye n’uburyo abantu bo mu rwego rwawe cyangwa mukorana bakubona n’icyo bagutezeho nabyo biba ari ingenzi. Ibikuranga bwite, byagufasha kugena uko wizerwa, kwerekana ubuhanga bwawe, no guhuza no guhura n’abandi babigize umwuga mu rwego urimo.

Mbere yo kugira ngo twinjire mu iby’ibanze bishobora kugufasha kwiyubakira ibikuranga byawe bwite, ni ingenzi ko usobanukirwa neza ibigutandukanya kandi bikakugaragaza nk’uhiga abandi bose ‘unique value proposition- UVP’.

Ibi bikubiyemo ubumenyi, ubunararibonye ndetse n’imico n’imyifatire by’umuntu. ‘UVP’ niyo igutandukanye n’abandi bose muhuje umwuga cyangwa muri mu rwego rumwe.

Aho ni ho wibaza, ese ubumenyi bwanjye bushingiye kuki? Ni ubuhe bunararibonye nakuye mu rugendo rwanjye rw’akazi? Ni izihe ndangagaciro n’amahame ayobora akazi kanjye? Ese ni ibiki abandi bagaragaza ko nshoboye cyane? Umaze gusubiza ibyo bibazo byose, wahita utangira gusobanukirwa neza ubushobozi bwawe bwihariye ugatangira noneho kubona aho ushobora gushingira mu gihe utangiye kurema ibikuranga ‘personal brand’.

Muri iyi Si ikataje mu ikoranabuhanga, niryo ntwaro yawe ya mbere. Tugiye kurebera hamwe inzira ushobora kunyuramo zikagufasha kugaragaza uwo uri we ku ikoranabuhanga.

Niba ushaka ubunyamwuga, urubuga rwa LinkedIn, nirwo rukubereye. Icyo kwitaho ni ukumenya ko buri munsi konti yawe ibaho amakuru ajyanye n’igihe. Shyiraho ifoto ikugaragaza nk’umunyamwuga, uyiherekeshe amagambo aboneye, ndetse unashyireho inkuru yawe mu magambo make. Garagariza abantu ibyo wagezeho, ubumenyi ufite, unashake abagutangira ubuhamya bw’ibyo byose.

Ikindi n’uko kugira urubuga rwawe bwite ‘personal website’ ari byiza cyane kuko bifasha mu kugaragaza uwo uri we, uhatangariza ibitekerezo byawe, n’ibindi. Inyigo yakozwe na WebDAM, igaragaza ko 56% by’abatanga akazi, banyurwa cyane no kubona umuntu ufite urubuga rwe rwabonekaho ibimuranga kuruta ikindi cyose.

Mu bindi byo kwitaho, ni uguhitamo urubuga washyiraho amakuru yawe, ariko rujyanye n’urwego ubarizwamo cyangwa urwo wishimira. Hanyuze ubutumwa bw’ingenzi, uganire n’abandi ndetse munahurire mu matsinda kandi muganire. Guhozaho ni intwaro, ubwo rero bisaba kubikora inshuro zose.

Niba ushaka kugaragara nk’umuntu ukomeye, gusangiza abandi iby’ingenzi ufite biba bikenewe. Andika inkuru, usangizanye amavideo, cyangwa utangize ‘podcast’.

Kugena ibikuranga ntabwo bijyana n’ibikorwa byo ku ikoranabuhanga gusa. Guhura n’abandi ndetse no kwisanga mu bikorwa by’imihuro ni ingenzi cyane. Kwitabira inama zo mu rwego ubarizwamo, kwinjira mu miryango yo mu rwego urimo nabyo birafasha.

Kwitabira ibikorwa bikorwa mu rwego ubarizwamo ukanabigiramo uruhare cyangwa gutanga umusanzu mu mishinga imwe n’imwe biri mu byatuma uko ugaragara bihinduka. Bigaragaza ubushake bwawe kandi bikanaguha amahirwe yo kuba wahura n’abantu benshi kandi b’ingenzi.

Ikindi cy’ingenzi ni ugukomera ku ndangagaciro zawe n’amahame yawe. Sangiza abandi ibyo wagezeho, ariko kandi ufunguke ku kubaganiriza ibyerekeye ibibazo byawe no gutsindwa muri bimwe. Ubunyangamugayo bwubaka icyizere.

Ikindi cya nyuma ni ukumenya aho ugeze muri uru rugendo rwo kugena ibikuranga by’umwihariko ku ikoranabuhanga. wakoresha za porogaramu zitandukanye nka Google Analytics cyangwa LinkedIn analytics mu kwigenzura. Witondere ibitekerezo wakira by’abagukurikira, kandi uhindure ingamba zawe ukurikije ibiri kugukorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter