Mu kizamini cy’akazi cyo kuvuga kizwi nka “Interview”, abantu benshi bakunze gukora amakosa menshi mu bisubizo batanga ku bibazo babajijwe, bagatakaza amahirwe yo guhabwa imirimo.
Dore ibintu ukwiye kwirinda kuvuga igihe ukora ikizamini cy’akazi ‘Interview’:
Ntukavuge ngo “Ntakibazo mfite.”
Guhakana ko udafite ikibazo bigaragaza amatsiko make no kudashishikazwa no kumenya byinshi, byatuma ucishwamo ijisho ukabura akazi.
Vuga ngo “Byaba bimeze bite mu mezi atandatu maze gutangira akazi?”
Ntukavuge ngo “Akazi kose mbonye nagakora muri iki gihe.”
Igihe cyo gusaba akazi si igihe cyo kugaragaza inzara yawe n’ubukene imbere y’ugukoresha ikizamini, kuko impamvu yatuma aguha akazi ni imwe gusa: Kuba uhuye n’ibyo akeneye.
Aha usabwa kugaragaza ubushobozi bwawe buhuye n’umukozi yifuza kandi ukibanda ku kugaragaza indangagaciro z’umuntu ukenewe mu kazi niba koko uzifite, kuko nta hene ibyibuha ku munsi w’isoko.
Ntukavuge ngo “Nangaga umukoresha wanjye wa mbere.”
Kirazira kuvuga nabi umukoresha wawe wigeze kukuyobora imbere y’undi mukoresha usaba akazi. Ibi ntibigaragaza kuvugisha ukuri cyangwa gusobanura ibyo wanyuzemo, ahubwo bigaragaza ko utari umwizerwa.
Ugukoresha ikizamini agufata nk’umuntu utagira ibanga ntaniyubahe.
Vuga uti “Nigiye byinshi mu kazi. Naragakoze ndetse kamfasha kuzamura urwego rw’imikorere mfite ubu, no kwiyungura byinshi mu mikorere.”
Irinde kuvuga uti “Sinzi byinshi ku kigo cyanyu.”
Imwe mu mpamvu udakwiye kuvuga iyi nteruro ni uko bigaragara nkaho utiteguye cyangwa utagize inyota yo kumenya byinshi ku kigo.
Gira uti “Nasuzumye byinshi ku kigo cyanyu nkunda imikorere yanyu, nifuza kuba umwe mu batanga umusanzu mu iterambere ryacyo.”
Iyi ni imwe mu nzira zo kwigarurira amarangamutima y’abatanga akazi kuko nta muntu udakunda umunyamatsiko n’umuntu uhugukiye kumenya byinshi.
Ntukabaze uti “Akazi kanyu mwishyura umushahara ungana gute?”
Byonyine uburyo usubiza n’ubuhanga ugaragaza binagena umushahara ugukwiriye. Gusaba umushahara mbere yo kumeya ko n’akazi ugahabwa, bisa no kubyina mbere y’umuziki cyangwa kwifungira amayira.
Igihe bakubajije ibijyanye n’umushahara ni bwo wagira icyo utangaza, nabwo ugakoresha ubwenge kurusha amarangamutima.
Niba ubajijwe ku mushahara ukeneye, vuga ngo “Nshingiye ku bumenyi bwanjye n’umusaruro natanga mu kazi, sinshidikanya ku mushahara mwangenera.”
Irinde kuvuga ngo “Sinshobora kugira ntege nke.”
Kuvuga ko utagira intege nke kandi uri umuntu bigaragaza kwishyira hejuru cyangwa kutisobanukirwa, ahubwo vuga izerekeza ku iterambere.
Urugero ukavuga uti “Mu buzima bwanjye ngira intege nke mu gukora amasaha menshi, arenze ay’akazi.”
Mu byo uvuga uzirinde iri jambo rigira riti “Sindi mwiza mu kugenzura igihe”. Kunanirwa kugenzura amasaha cyane cyane ay’akazi, ni bimwe mu byagutesha amahirwe yo kukabona.
Ntugateshe agaciro ubushobozi bwawe cyane cyane imbere y’abagukoresha ikizamini. Garagaza ko ushobora kugenzura amasaha ndetse ko akazi katakwangirika kubera kuba indangare.
Ikindi “Ntukavuge ku mpamvu mbi zagukuye mu kazi”.
Kuva mu kazi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye kandi zitari nziza. Ushobora kwirukanwa bakurenganyije, umukoresha agusabye kuryamana na we wabyanga ukirukanwa n’ibindi.
Igihe ubajijwe impamvu zagukuye mu kazi, irinde kuvuga ibibi byabaye imbarutso yo gusezerewa cyangwa gusezera, wimenyereze kuvuga ikintu cyiza.
Ntukabaze ngo “Ni ryari nzazamurwa mu ntera?”
Ibi ni ukwihuta nk’uwayobye. Subiza ibyo ubajijwe neza, urindire kumenya ibiteganywa mu kazi.
Ikizamini cy’akazi cyo kuvuga ‘Interview’ gitsinda benshi kubera utuntu duto kandi ari abahanga kabuhariwe. Bitewe no kujya mu kizamini bafite ibyo biteze kandi wenda bihabanye n’ibyo ikigo cyabaha, bibatera kudahabwa akazi.