Ubushakashatsi bwagaragaje ko 75% by’abana batabona ubufasha mu buryo bw’amarangamutima, bakurana icyizere gike, bagacika intege zo kugera ku nzozi zabo hakiri kare.
Reka tuvuge ko uri umubyeyi gito, ariko se hari uwifuza kuraga umwana we umuruho? Nyamara hari ibintu ababyeyi bakora bikangiza inzozi z’abo bibarutse, bagatakaza n’ibyishimo mu buto.
Ababyeyi bagira inzozi zo kuzabona abana babo bahinduka abagabo binyuze mu kubaba hafi no kubafasha mu bwana babaha ubuzima bwiza.
Nubwo bimeze gutyo, hari ibintu bitandukanye ababyeyi badaha agaciro bikagira ingaruka ku hazaza h’abana, ari na byo tugiye kurebera hamwe.
1. Uburyo bw’amarangamutima
Gushyigikira abana mu buryo bw’amarangamutima ni ingenzi kugira ngo bamenye ubushobozi bifitemo. Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku buzima (APA) bwerekanye ko abana bafashwa mu buryo bwo kumva amarangamutima yabo, bagera ku nzozi zabo ndetse bakabaho bishimye.
Bwagaragaje kandi ko 75% by’abana batabona ubufasha mu buryo bw’amarangamutima, bagakurana icy’ikizere gike, bagacika intege zo kugera ku nzozi hakiri kare.
2. Kurotera abana
Nuganiriza abantu batandukanye, 90% uzasanga bicuza kuba barakurikiye inzozi z’ababyeyi aho gukurikiza izabo.
Ubushakashatsi bwatangajwe n’ikinyamakuru Psychology Today bwerekanye ko 63% by’abana bakurira mu nzozi z’ababyeyi, bahorana agahinda mu myuga bahitiwemo.
Uzasanga umubyeyi afata umwana akajya kumwigisha mu ishuri ry’ubuvuzi, kandi asobanukiwe neza ko akunda umwuga wo gukina umupira. Ese biterwa n’iki?
Ababyeyi bagira ikibazo cyo kubona ahazaza h’abana, kandi burya ahazaza hagira ibyaho nubwo hategurwa.
Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku buzima bw’Abana cyabyerekanye, 40% by’abagize ibyago byo gukurira mu nzozi z’ababyeyi, bagira ingaruka zo guhangayika bikabije no kugira ibyishimo bigerwa ku mashyi.
3. Amagambo mabi
Biba bitangaje uburyo abantu bavuga badatekereje ku magambo basohora mu kanwa kabo, ariko rimwe na rimwe aba nk’inkota isogota imitima ya benshi harimo n’abana.
Yego abana bakeneye kuganirizwa ku makosa bakora bigishwa inzira nziza, ariko hatabayeho amagambo mabi abangiriza ibyiyumviro n’ibyishimo. Abana bato bakunze kwisanisha n’ibyo babita. Numwita ikigoryi azakura yiyumva nka cyo, numwita icyo ntazi, azakurana ubwenge buke.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California bwerekanye ko 80% by’abana bahawe amahitamo batishimiye mu bwana, batakaza amahirwe yo kugerageza imishinga mishya cyangwa guha agaciro ibitekerezo byabo.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko aba bana badahabwa amahirwe yo gukora ibyo bakunda, 50% bisuzugura bagahitamo gukurikiza ibitekerezo by’abandi, na byo bigatuma bakurira mu mubabaro mwinshi.
Uburere buhabwa umwana ntibugarukira mu kumwishyurira ishuri no kumugaburira, ahubwo no kumva amarangamutima ye.
Egera umwana wawe umwumve usuzume inzozi ze kandi uzishyigikire, kuko umubyeyi ni we cyitegererezo cy’abo yibarutse.
Buri kimwe ukorera umwana menya ko kitarangirira aho, gikomeza kumugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi, ni yo mpamvu mukwiye guha abana banyu ibyiza mu buryo bukomeye.