Search
Close this search box.

Kwiga nabi byamubereye imbarutso yo gutangiza ‘Smart Class Ltd’: Inkuru ya Niyonizeye

umuyobozi mukuru wa smart class, niyonizeye abdul avuga ko ashaka gushyira abanyeshuri ku rwego rumwe rw'imyigire binyuze mu mushinga yatangije

Nubwo ntawakwifuriza umuntu kunyura mu buzima bubi ariko ku rundi ruhande uwabunyuzemo akabuvamo akagera ku rugero rushimishije rw’iterambere yumva ububabare ababusigayemo bafite bityo agahihibikanira gushaka ibisubizo.

Mu bihe bya mbere ibikorwaremezo bitaragezwa ku baturage nk’uko bimeze ubu, abanyeshuri benshi bigiraga ahantu ushobora kwereka umwana w’ubu kubimwemeza bikagorana

Icyo gihe bamwe bize ku buryo bugoranye, abataricaye kuri rukarakara bigiye munsi y’igiti cyangwa se bakandika ku kibaho n’ubundi buzima nk’ubwo.

Uwabashije kuhikura akagera ku iterambere runaka ubu ni urugero rwiza rwo gufasha abana bo muri ibi bihe, haba mu kubaha inama zo gufata neza ibikorwa remezo, gutanga umusanzu mu bakiri kwigira ahashamaje ndetse n’ubundi buryo bushobora gutuma uburezi burushaho gutera imbere.

Ubu buzima na Abdul Niyonizeye watangije ikigo Smart Class Ltd yabunyuzemo, aho yize ahantu atabonaga ibikenerwa byose.  Yarahatanye  agerageza kuhikura kigabo, ubu ni umuyobozi w’iki kigo giteza imbere uburezi.

Kwiga muri ubwo buryo byatumye Niyonizeye  ahiga ko naramuka arangije kwiga atazaterera agati mu ryinyo, ahubwo azashaka uburyo yashinga urubuga ruzajya ruhuza abanyeshuri bari mu mwaka umwe w’amashuri bigakorwa mu myaka yose.

Ntibyatinze agisoza amasomo yatangije uburyo bugezweho buhuza abanyeshuri ku buryo umwana wo muri Ecole Primaire de Gatovu i Nyabihu ashobora guhurira ku masomo amwe n’uwo muri École Belge De Kigali.

Abanyeshuri bo mu mwaka umwe bashobora guhurira kuri urwo rubuga bagasangira ubumenyi mu gihe umwarimu watoranyijwe aba ari kwigisha agendeye ku mfashanyigisho zateganyijwe na leta, uwacikanwe n’amasomo cyangwa se utumvise neza akagirirwa amahirwe yo kubisubiramo.

Abarimu bigisha buri mugoroba kuva saa 18h00 kugera saa 21h00.

Uru rubuga kandi rushyirwaho amasomo mu buryo bw’amashusho atarenze iminota irindwi y’umwarimu asubiramo isomo ryizwe uwo munsi bityo bikabera umunyeshuri amahirwe yo gusubiramo amasomo ku buryo bunoze.

Smart Class yatumye Niyonizeye ajya guhatana mu marushanwa ya Youth Connekt,  ategurwa na Minisiteri n’Urubyiruko n’Umuco agamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo batandukanye bafite imishinga yimakaza ikoranabuhanga.

Mu cyiciro cy’ikoranabuhanga cy’aya marushanwa Smart Class Ltd ni yo yahize indi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ihembwa agera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ni ibintu Niyonizeye yemeza ko byamuteye imbaraga ku buryo yiteguye kurushaho kunoza umushinga we ibigo hafi ya byose mu gihugu bikazajya bimugana.

Kugeza ubu abasaga ibihumbi icumi batangiye gukoresha ubu buryo. Hashyizweho uburyo bugaragaza uko abanyeshuri bitabira ndetse n’uburyo bakurikirana ko mwarimu ari kwigisha.

Niyonizeye ati “Ubu dufite itsinda ry’abantu batandatu bakora ku buryo buhoraho ndetse tumaze gukorana n’abarimu barenga 128 bakora ku buryo bw’ibiraka. Twibanda ku guha akazi urubyiruko kuko ari rwo mbaraga z’ejo hazaza. Nabikomoye ku buzima nakuriyemo”

Ni gahunda yatangije nyuma yo kubona ko ibigo bitandukanye mu bushobozi aho umwana ashobora kwiga ahantu akadindira atari uko ari umuswa mu gihe undi yiga ku kigo cyiza ku buryo bigaragaza itandukaniro, “Smart Class izafasha abana kugendera hamwe ntawe usigaye.”

Niyonizeye afite gahunda ko azateza imbere uru rubuga ku buryo ateganya kugirana ubufatanye n’abafatanyabikorwa nk’ibigo by’amashuri atandukanye urubuga rwe rukazajya rufasha abana gusubiramo amasomo atandukanye bityo ireme ry’uburezi rikomeze kuzamuka.

umuyobozi mukuru wa smart class niyonizeye abdul avuga ko ashaka gushyira abanyeshuri ku rwego rumwe rwimyigire binyuze mu mushinga yatangije 1
Umushinga wa Niyonizeye ni umwe mu yahembwe muri Youth Connekt

One Response

  1. Uyu mushinga ni mwiza cyane rwose Courage musore, ahubwo Leta uzagutere inkunga abana b’abanya Rwanda batere imbere muburezi bufite ireme. Twifuza ko ubu buryo bwagera kubigo byose mu gihugu haba ibya Leta n’ibyigenga bikorera mu gihu cyacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter