Search
Close this search box.

Inzozi z’umusore w’i Karongi ukora ‘cotex’ na ‘pamper’ zimeswa

abakoresha ibi bitambaro by'isuku bimeswa bavuga ko byabafashije kugabanya amafaranga bakoreshaga

Ibihugu byose byo ku Isi n’u Rwanda rurimo birajwe ishinga no kugera ku iterambere rirambye, gusa impirimbanyi zo kurengera ibidukikije zo zigaragaza ko iterambere rirambye ritashoboka hatabayeho kwita no kubungabunga ibidukikije.

Muragijimana Shukuru Modeste, umusore ukiri muto wo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, nyuma yo kurangiza amashuri akamara imyaka itatu atarabona akazi yatekereje ikintu yakora kigasubiza kimwe mu bibazo u Rwanda rufite, ariko kikaba gikozwe mu buryo butangiza ibidukikije.

Ibi byatumye mu 2019, uyu musore wari umudozi utarabigize umwuga atangira gukora ibitambaro by’isuku bimeswa. Kuko nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi, uyu musore byamusabye gukora cyane no kunoza ibyo akora, atangira bitameze neza agenda abinoza kugeza ubwo kuri ubu asigaye atsindira amasoko manini yo gukora pampers na cotex.

Ibitambaro by’isuku birakenerwa cyane, by’umwihariko bikenerwa n’abana bakiri bato, abakobwa babikenera mu gihe cy’imihango, abagore babyaye, abandi bakenera ibi bitambaro ni abantu barwaye diabetes.

Uyu musore usanzwe ari impirimbanyi y’uburenganzira bw’abana kuko yashinze umuryango Rwanda Youth Advocacy Champion, uharanira uburenganzira bw’abana bakorewe ihohoterwa, yaganiriye n’abangavu batewe inda asanga bibagora kubona cotex kuko abenshi amikoro yabo aba ari make. Aha niho yakuye igitekerezo cyo kubakorera cotex zimeswa.

Muragijimana yakomeje kuganira n’aba bangavu asanga ikibazo cyakemuye ataricyo cyari kigoye cyane, ahubwo ikigoye ari ukubonera abana pamper kuko umwana ashobora gukoresha pampers eshau ku munsi zihwanye n’amafaranga 1000, mu gihe umukobwa akenera 1000Frw kimwe mu kwezi.

Ati “Nakoze pampers y’abana nshyiraho n’uburyo bwo kuyongerera ingano ku buryo ayikoresha kugera umwana acutse. Isanzwe ayikoresha amasaha atatu akayijugunya ariko iyanjye arayikoresha, akayimesa akongera akayikoresha kugera ku myaka itatu”.

Muragijimana avuga ko kuri we intego nyamukuru atari ugucuruza ahubwo ari ukorohereza abangavu batishoboye kubona ibitambaro by’isuku bijyanye n’amikoro yabo, no gufasha abangavu baterwa inda kubona ibitambaro bibafasha kwita ku isuku y’abana babo bitabahenze.

Nyiraneza Clémence wo mu Murenge wa Rubengera avuga ko izi pampers na cotex amaze imyaka ibiri azikoresha kandi ko nta ngaruka biramugiraho we n’umwana we.

Ati “Umwana wanjye namwambikaga pamper akababuka amayasha, ariko kuva natangira kumwambika izi zikoze mu myenda ntabwo yongeye kubabuka. Ndazikoresha kazimesa nkazanika ku zuba, nkabona kongera kuzimwambika”.

Ibi bitambaro by’isuku bimeswa bigizwe n’ibice bitatu, agatambaro korohereye kajya ku mubiri kitwa micro-fiber. Aka gatuma inkari zihita zinjira uyambaye ntakomeze gutoha. Hagati haba harimo agatambaro kitwa reusable cotton, yo iba ishinzwe kunyunyuza inkari ikazibika, igice cya gatatu ni agashashi gatuma inkari zidasohoka hanze. Aka gashashi gakoze mu buryo katangiza ibidukikije kuko kabora.

Uyu musore yatangiye akora ibikoresho by’isuku 20 ku munsi ubu afite abakozi 12 bakora ibikoresho by’isuku biri hagati ya 150 na 200, afite intego ko mu mwaka utaha wa 2023, azaba afite uruganda rukora pamper  na cotex zoherezwa mu mahanga.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije REMA, mu mwaka ushize wa 2022, cyageneye Muragijimana Modeste, igihembo cya miliyoni 5Frw mu rwego rwo gushingikira uyu mushinga nk’umwe mu mishanga itangiza ibidukikije.

abakoresha ibi bitambaro byisuku bimeswa bavuga ko byabafashije kugabanya amafaranga bakoreshaga

Abakoresha ibi bitambaro by’isuku bimeswa bavuga ko byabafashije kugabanya amafaranga bakoreshaga

mu bitambaro byisuku bimeswa harimo nibikoreshwa nabantu bakuru

Mu bitambaro by’isuku bimeswa harimo n’ibikoreshwa n’abantu bakuru

Muragijimana Shukuru Modeste yitabiriye amarushwanwa yo guteza impano mu rubyiruko azwi ku izina rya Youthconnekt

2 Responses

  1. Akoresha izihe matières premières se ?
    Bizwiko izi pads zitanitse kuzuba zigira moisture zigatera ibibazo mumyanya ndangabitsina y abagore. Ningombwa kubigisha cyane kuko mumuco wacu abakobwa bakoresha ibitambaro bakabyanika munsi ya matelas bikaboreramo.

  2. Iyi nkuru iranejeje. Byari kurushaho kuba byiza iyo umunyamakuru ashyiraho nimero uyu rwiyemezamirimo abonekaho, tukajya tumugurira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter