Search
Close this search box.

Ku myaka 27, AIP Tumukunde yigisha Abapolisi bakuru

AIP Yvette Tumukunde Mutabazi ufite imyaka 27 y’amavuko, yasangije urubyiruko rw’abakorerabushake urugendo rwamugejeje muri Polisi y’u Rwanda kugeza abaye umwarimu mu ishuri rikuru ry’uru rwego riherereye i Musanze.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo muri BK Arena hahuriye urubyiruko rurenga 7500 rw’Abakorerabushake rwaturutse mu gihugu hose, hagamijwe kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi uru rwego rumaze rufasha inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukumira ibyaha bitandukanye, ari nako bagira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu.

AIP Tumukunde ni umwe mu bahawe umwanya ngo basangize uru rubyiruko urugendo rwe nk’umwe mu bakiri bato. Yavuze ko afite impamyabumenyi muri Forensic Science akaba ari umwe mu bakoresha Ikoranabuhanga na siyansi mu gutahura uko ibyaha bikorwa ndetse no kubikumira kugira ngo hatangwe ubutabera.

AIP Tumukunde yavuze ko yahoze ari umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake, akaza guhitamo kujya muri Polisi y’Igihugu kugira ngo na we atange umusanzu we mu kubaka u Rwanda.

Ati “Ndangiza amashuri nagiye mu itorero rimwe twita Urugerero, tukajya dukora ibikorwa bitandukanye hirya no hino, ariko nza kubihuza n’amateka nagiye numva. Amateka y’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bamwe muri bo bari urubyiruko rwanganaga natwe, bamwe bari bato abandi ari abakobwa n’abagore.”

Yavuze ko yahoraga yibaza uko bamwe basize ibyo bakoraga bakajya ku rugamba, bituma na we yifuza kugira ubwo butwari.

Yahise atangira gushaka uko yajya muri Polisi y’u Rwanda, zimwe mu nshuti ze ngo zigahora zimuca intege, zimwumvisha ko ikosi atazarishobora.

Ati “Naragiye ndayakora [Amakosi] ndayarangiza nza kuba Ofisiye mu rwego rwa Polisi y’Igihugu ifite imiyoborere myiza, idaheza, itavangura kubera ubuyobozi bwiza. Ubuyobozi bwiza uyu munsi dukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’inshuti y’urubyiruko.”

“Nayinjiyemo mvuga nti ngomba gukora aka kazi kinyamwuga. Nongereye ubumenyi bwanjye nza kubona impamyabumenyi, nza no kubona amahugurwa atandukanye aho nayakoreye mu bihugu bya Afurika ndetse no hanze ya Afurika.”

AIP Tumukunde yavuze ko ayo mahugurwa yagiye akora yamuhaye ubushobozi ku buryo uyu munsi yishimira ko ubumenyi yagiye ayakuramo ari kubusangiza bagenzi be binyuze mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye i Musanze ari naho yigisha.

Ati “Uyu munsi ndi umwarimu mu ishuri rikuru rya Polisi, numva binteye ishema kuba nanjye hari umusanzu ndi gutanga. Ndi gutanga umusanzu mu guhereza ubumenyi abapolisi kugira ngo babashe gukora kinyamwuga, iyo mbikora nkiri n’urubyiruko mba numva ari ishema cyane.”

AIP Tumukunde yavuze ko kuri ubu urubyiruko rugifite akazi kenshi mu gusigasira ibyagezweho no kubyongera, akaba yasabye buri wese gukoresha impano ye agateza imbere u Rwanda.

AIP Tumukunde yasabye urubyiruko kandi kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi bukabije.

Ati “Mureke tunywe gake, mureke dukore siporo, mureke twiyemeze kuba urubyiruko rufite ubuzima buzira umuze. Njyewe nabaha urugero ko iyo ndangije akazi niya gukina Basketball kandi nyuma numva merewe neza.”

AIP Tumukunde kandi yasabye urubyiruko gukomeza gukumira ibyaha bitandukanye anabasaba gutanga imbaraga batizigamye kugira ngo bageze u Rwanda kure nkuko abahagaritse Jenoside babigezeho. Yarusabye kandi kwirinda imvugo zirimo nta myaka ijana n’izindi nyinshi zirusubiza inyuma.

AIP Yvette Tumukunde Mutabazi ubu ni umwarimu mu Ishuri rikuru rya Polisi i Musanze

AIP Yvette Tumukunde Mutabazi yishimira ko yakoze ubukorerabushake ari nabyo byamukundishije ibyo kwinjira muri Polisi y’Igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter