Search
Close this search box.

Igitabo cyahinduye ubuzima bwanjye

Inkuru iri mu gitabo cya Khaledi Hosseini, “The Kite Runner”, yageze ku musozo insigiye agahinda kuko yarangiye mu buryo ntari niteze, aho ubucuti bw’umusore w’umunya-Afghanistan, Amir n’umuhungu w’umugaragu wa se, Hassan bwabayeho ariko nyuma y’urupfu rwa Hassan, akaba ari ho Amir amenya ko uwo yari azi nk’inshuti, bari bahuje umubyeyi umwe.

Iki gitabo gifite intango mu 1978 ubwo abo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete batangizaga ibitero kuri Afghanistan, igihugu bakagihindura umuyonga, kikanakomoza ku bikorwa by’ihohotera no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, imbaraga z’uburezi, ikiguzi cy’ubugambanyi, ariko kandi kikanagaruka ku bubasha bw’ababyeyi b’abagabo ku bahungu babo.

Iki gitabo cy’agatangaza ntashobora kuzibagirwa, nakiboneyemo isomo ritari inkuru y’ubucuti gusa cyangwa ibijyanye n’ubugambanyi, ahubwo nanaboneyemo ikijyamye no guhangara no guhangana n’amateka yawe y’ahahise.

Amir nk’umukinnyi w’imena muri iyi nkuru, atwigisha kumenya uburemere bw’amagambo umuntu atabashije kuvuga mu gihe gikwiriye ku buryo ayo magambo asigara ameze nk’ahiga uwakagombye kuba yarayavuze igihe cy’ubuzima bwe bwose, aho urugendo rwe rwaranzwe n’ikosa ryo mu buto risa n’ibyo abenshi muri twe ducamo ryo gushaka imbabazi zitavuye ku bandi, ahubwo tukibabarira twe ubwacu.

Igitabo “The Kite Runner” cyanyibukije ko amateka ashobora kugena abo turi bo none ariko ari twe twifatira umwanzuro w’abo tuzaba bo mu gihe kizaza. Cyatumye rero mbasha kwitekerezaho mbona ko ntari narigeze mfata umwanya wo kwicara ngo nibaze uwo nshaka kuzaba we.

Numvaga ntashaka kubaho ubuzima bwuzuye ibintu byinshi ntagiye mbasha kuvuga, no guhora mu byo ntagiye mbasha gukora nka kumwe Oscar Wilde yagize ati “icyo gihe numvaga ntashaka kubaho byo kubaho gusa ahubwo nifuzaga kubaho ndiho.”

Njye rero sinashakaga kuba nka Amir wabayeho yicuza byinshi nyuma yo kumenya ukuri kose hagati ye na Hassan, ahubwo nashakaga kubaho ubuzima butuzuye guhora nicuza ibyo ntabashije gukora mu hahise.

Nibuka ko kuva ubwo natangiye kujya nihatira gukora ibintu najyaga ntinya gukora ntanabitekerejeho kubera ko numvaga mfite ubwoba. Iki gitabo rero kirimo isomo rikomeye ry’imbaraga z’imbabazi, aho Hosseini agaragaza ko atari igikorwa umuntu akorera abandi gusa ahubwo kinafasha umuntu kwikiza ibikomere umuntu akabasha kugira amahoro.

The Kite Runner ni igitabo wasoma ntikigusige gutyo gusa, ahubwo kigusigira amasomo y’ubuzima.

The Kite Runner ni igitabo wasoma ntikigusige gutyo gusa, ahubwo kigusigira amasomo y’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter