Ni ibisanzwe bimenyerewe ko ibigo byinshi bigutegeka kwandika ibaruwa isaba akazi rimwe na rimwe bakanayita ibaruwa igaragaza impamvu ari wowe ukwiye guhabwa umwanya. Ese ujya wibaza impamvu iyi baruwa aba ari ingezi? Baba bafite ‘CV’ yawe, bafite ibindi byangombwa ariko se kuki bakenera iyi baruwa?
Iyi baruwa ni kimwe mu bintu bizagutandukanya n’abandi bose muba muri guhatanira umwanya. Mwese musubiza ibibazo bimwe, CV zanyu akenshi ziba zijya gusa, ariko iyi baruwa usabwa kwandika niyo ishobora gutuma wibagirana cyangwa igatuma uba uw’ibihe byose.
Reka tugufashe, iyawe izahore yibukwa- turebere hamwe ibyo ukwiye gukora n’ibindi ukwiye kwirinda.
Ba wowe wa nyawe
Ushobora kubyumva nk’imikino ariko ikintu cya mbere cyo kwitaho ni kuba wowe wa nyawe. Iyi baruwa niwo mwanya uba ubonye wo kwigaragaza. Mu byo wandika ntujye kure y’imiterere yawe.
Niba ukunda gusetsa shyiramo umurongo umwe utera ‘blague’, ese wihebeye ikoranabuhanga? kora uko ushoboye ntibyibagirwemo. Ibi nibyo bizatuma utibagirana kandi ntawakirengagiza kuvuga ko ibariwa nk’iyi biryoha cyane kuyisoma.
Wikwandika igitabo
Ibyo wandika byose uba ugomba kubigira bigufi cyane kandi ntutandukire. Abasoma aya mabaruwa nta mwanya uhagije baba bafite wo gusoma abageraho yose, gerageza ibyo ushaka kuvuga ntibirenge ibika bitatu cyangwa bine wakabije.
Garagaza impamvu ari wowe ubereye ako kazi, uko byaba bimeze uramutse ugahawe, ndetse n’umusanzu wawe uzanye.
Gerageza ukore isanisha
Ntukandike ibaruwa imeze nk’iyo wakohereza ahantu hose ugiye gusaba akazi. Gerageza uyisanishe n’ahantu nyiri zina ushaka kukaka. Vugamo bimwe mu bikorwa by’aho hantu, imirongo migari icyo kigo kigenderaho, n’ibindi by’ingenzi bifite aho bihurira n’ahantu wandikira. Ibi bizagaragaza ko umukoro wo kwiga aho ugiye gusaba akazi wawukoze neza kandi ubifitiye n’ibihamya.
Tandukanya iyi baruwa na CV yawe
Kirazira gusubira mu bikubiye muri CV yawe. Yego, yitandukanye rwose n’iyi baruwa, ahubwo garagaza ubunararibonye ufite ariko nanone buhura n’akazi uri gusaba, babwire inkuru batari bumva ho, bibabere inshuro ya mbere.
Umuco, ikinyabupfura ni ingenzi
Mu gusoza ntuzibagirwe kugaragaza ko ufite umuco n’ikinyabupfura. Bashimire ko bagushyize mu banyamahirwe kandi ubagaragarize ko utegerezanyije amatsiko igisubizo cyabo kandi ko wizeye gukomeza ibirenze gusa kwakira ibyangombwa byawe.
Gusubiramo ibyo wanditse ntacyo bitwaye
Nyuma na nyuma, amakosa y’imyandikire ni abanzi babi cyane bashobora gutuma isura yawe ya mbere ihindana mu maso y’uwo usaba akazi. Gerageza gusubiramo neza inshuro zirenze ebyiri ibyo wanditse, wanakifashisha inshuti; ariko inshuti itabonetse yose, yayindi nawe ubona wizeye ko izi gusoma kandi yagufasha koko.
One Response
Hari application ifasha abantu gukora CV https://eschool.rw/cv/