Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ibintu byagufasha kugera ku ntego zawe byihuse

Kuba umuherwe no kugira ubutunzi bwinshi bisaba intego zihamye. Ariko si ibintu bikwizanira mu munsi umwe cyangwa ukwezi kumwe, ahubwo ni urugendo rusa no kubaka.

Kimwe mu byo batazakubeshya harimo ko kuba umukire no kugwiza umutungo biza nk’amahirwe cyangwa impanuka. Oya! Ni ibintu bitegurwa gahoro gahoro.

Ikinyamakuru Small Busines Bonfire cyasobanuye ibyo ukwiye gukora kugira ngo ugere ku ntego zawe.

1.  Igitondo giteguye

Abamaze guhirwa n’ifaranga basobanukiwe akamaro ko gutangira igitondo neza. Ibi bihabanye cyane no kubaduka mu buriri werekeza ku kazi uzindutse gusa.

Tekereza neza: Uburyo utangira igitondo cyawe bigena n’umubyizi ucyura cyangwa umusaruro w’umunsi.

Uzasanga bamwe babyukira ku myitozo ngororamubiri, gusoma ibitabo no gufata ifunguro rikize ku ntungamubiri, abandi bakandika ibintu bagomba kwitaho mu munsi wabo ndetse bakabikurikiza.

Tangirana umunsi intego kandi wire zigezweho.

2.  Guhozaho mu kwiga

Ubwo nabonaga impamyabumenyi y’amashuri nasoje, numvaga kwiga birangiye burundu.

Umunsi umwe, nahuye n’umutunzi wiyubatse bihagije, ambwira kimwe mu byamufashije gukira. Yansangije umuco wo gufata nibura isaha imwe ku munsi nkiga ikintu gishya.


Natangiye gusoma ibitabo, kwitabira amahugurwa amfitiye akamaro, kugira amatsiko y’ibintu bitandukanye, mpindura imyumvire menya ko kwiga bitarangira igihe cyose umuntu akiri ku Isi.

3.  Gushyiraho intego

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Dominican, bwerekanye ko abantu bandika intego zabo bafite amahirwe angana na 42% yo kuzigeraho.

Ibi bishobora kumvikana nk’ibyoroshye ariko gushyiraho intego si umuhango gusa. Zishyirwaho bigendeye ku bushobozi bwa buri muntu ariko hagashyirwaho n’igihe ntarengwa zigomba kugererwaho.

4.   Kwita ku buzima

Ubukire n’amafaranga menshi ntacyo bivuze niba ubuzima bwawe bufatwa nk’ibishingwe.

Ibi bisobanuye iki? Haguma ubuzima burya. Uzashaka amafaranga menshi ndetse uyabone ariko wisange uyamariye mu kwivuza.

Rya neza, wambare neza, ukore imyitozo ngororamubiri, uruhuke bihagije ndetse wishimire ibyo umaze kugeraho, wirinda kudamarara.

5. Umubano muzima

Mu rugendo rwo gutsinda no gushaka ubukire, birakwiye kureba ku nyungu z’umubano. Ariko ukuri ni uko nta muntu wigira.

Abantu benshi babashije kugera ku ntsinzi bagakira, bazakubwira ko umubano wabo yaba uw’umuryango, inshuti, abajyanama cyangwa abafatanyabikorwa, wabaye ingenzi mu rugendo rwabo.

Aba ni bo baguha ibitekerezo, kugufasha kwagura amayira n’ibindi bikenewe mu kwiyubaka.

6. Kwemera gutsindwa

Kenshi natinyaga gutsindwa nkumva ntakwibabarira bimbayeho, ariko umunsi ku wundi nasobanukiwe ko gutsindwa ari kimwe mu bigize intsinzi.

Abo ufatiraho icyitegererezo bose bageze kuri byinshi bitandukanye, batsinzwe inshuro nyinshi. Itandukaniro ni uko bamwe bigiye ku makosa bakoze, bagasobanukirwa uko bayakosora, ibikorwa byabo bigakomeza.

Geregeza gusoza umunsi wawe wanditse amakosa yose wakoze n’uburyo uzayigiraho ugera ku byo ushaka.

7. Kunyurwa

Bizakuryohera nufata ikaramu ukandika buri kintu kigushimisha muri uwo munsi. Kutanyurwa mu buzima bwacu bidutera amaganya ahoraho no kudaha agaciro ibyo dufite.

Kwimenyereza umuco wo kunyurwa bizagabanya ‘stress’, biguhe intekerezo nziza. 

8. Guhozaho

Kutarambirwa ni ikintu kigirwa na bake. Bitewe n’ibyo unyuramo, wasanga wenda umutima ukubwira gucika intege ku bwo kurwana cyane ugatsindwa.

Guhozaho bisabwa mu rugendo rw’iterambere mu birimo kwiyungura ubumenyi, kongera kugerageza igihe byanze, guhanga udushya, kutarambirwa gutegura umunsi n’ibindi.

Straight out of Twitter