Mu gihe isomo ry’Imibare rifatwa nk’irikomerera benshi ndetse bamwe bagakeka ko nta mukobwa wayitinyuka, Mutimukeye Diane wiga muri Ecole des Sciences de Nyamagabe, yarabahinyuje kuko yagaragaje ubushobozi bwo kuba ayumva neza ndetse anaserukira u Rwanda inshuro ebyiri.
Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB), avuga ko yakuze akunda Imibare bituma anayitsinda.
Ku myaka 18 yageze mu bihugu birimo u Bushinwa na Afurika y’Epfo aserukiye u Rwanda mu marushanwa y’Imibare.
Ati “Njya gukora amarushanwa, icyizere cyo gutsinda cyari gihari ariko ntabwo cyari cyinshi cyane, kuko numvaga ko nzahahurira n’abahiganwa benshi kandi bazi Imibare, ariko ibintu byagenze neza, ndatsinda.”
Yakomeje avuga ko muri Afurika y’Epfo yahaboneye umudali wa bronze (igihembo cya gatatu), mbere yo kujya mu Bushinwa mu mahugurwa ku Mibare, ibikorwa byose yitabiriye mu mwaka wa 2024.
Ahereye ku kuba kuva yiga mu mashuri abanza yari azi Imibare, anayikunda, Mutimukeye asaba bagenzi be kutagira isomo bashyira ku ruhande, ahubwo bagaharanira kuyatsinda yose kuko bataba bazi irizabagirira akamaro.
Uyu mukobwa ni umwe mu banyeshuri Perezida Paul Kagame yashimiye mu 2024 bitewe no kwitwara neza mu marushanwa y’Imibare.
Amarushanwa aba banyeshuri bitabiriye ni ayabaye umwaka ushize n’ayo muri uyu mwaka, arimo iryo muri Afurika rizwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) n’iryo ku rwego mpuzahanga, International Mathematical Olympiad (IMO).

Mutimukeye Diane aherutse gushimirwa mu ruhame mu ishuri yigaho rya Ecole des Sciences Nyamagabe