Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ibihe bikomeye bitabura mu buzima bw’umugore

Yaba mu buzima bwabo cyangwa hashingiwe ku mibereho n’imiterere y’umubiri, abagore bahura n’ibihe bibakomerera mu buzima ku buryo bigoye kubicika.

Buri wese wageze ku Isi agira imitwaro ye yihariye n’inzira anyuramo akuza igihagararo n’imitekerereze bye, ariko waba umukire cyangwa umukene, ibihe bikurikira ntaho wabicikira:

1.  Ubwangavu n’ibihe by’imihango

Imihango ni ibihe bigora abakobwa cyane cyane kubihuza n’ubwangavu. Umukobwa kwiyumvisha ko azamara ubuzima bwe bwose buri kwezi ajya mu mihango biragoye cyane cyane kuri bamwe izahaza mu minsi ya mbere.

Abakobwa benshi bakura badasobanukiwe impamvu z’imihango, bigatuma bagira isoni cyangwa ubwoba.

Mu bihugu byinshi, abakobwa ntibabona ibikoresho bihagije byo gukoresha igihe bari mu mihango, bigatuma bamwe bava mu mashuri cyangwa bagatinya kujya mu ruhame.

Ubwangavu kandi bubatera guhura n’impinduka z’umubiri, gusobanukirwa ibibabaho bikagorana, utabonye indero hakiri kare akangirika mu buryo butandukanye.

2.  Gutinda gusama cyangwa kuba ingumba

Dufate urugero rworoshye: Igihe washyingiwe nyuma y’igihe runaka abakubaza niba utarabyara ni bangahe? None se wowe ubwawe ubana n’umugabo kandi mwese mushaka kwibaruka gusama bikanga ubyumva vuba?

Buri mukobwa wese washatse aba yifuza gusama akibaruka ndetse akarera ibibondo bye, ibyo bikagaragaza n’agaciro k’umugore mu mico imwe n’imwe, rero ibihe iyo bimutengushye, ubuzima buramubihira.

Abarenga 43% by’abagore bavamo inda bagasigarana ibibazo byo mu mutwe nk’agahinda n’ubwoba.

3.     Ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina 

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikibazo gikomeye mu Rwanda. Ubushakashatsi bwerekana ko 37% by’abakobwa n’abagore bakiri bato mu Rwanda bangirijwe uburenganzira, abenshi babura ubutabera no kwitwabwaho.

4.    Guhuza inshingano z’akazi n’imibereho

Abagore ni abanyembaraga, gusa bagahura n’ibizazane byinshi ndetse rimwe na rimwe bibarusha imbaraga.

Ubushakashatsi bwerekana ko abagore ibihumbi 900 bo mu Bwongereza basiga akazi kubera ibibazo bijyanye n’uburumbuke, bigateza kudindira k’ubukungu.

5.     Imyaka yo gucura

Nubwo ntawutura nk’umusozi ariko ni bake mu bagore bakubwira ko bifuza gusaza. Ménopause ni igihe cyo gucura imbyaro, ku buryo umukobwa watinze kubona umugabo cyangwa kubyara, ashobora kudatuza yibwira ko ashobora kuva mu buzima atabyaye.

No ku babyeyi, bakomeza gushaka uko basa neza kurushaho bahisha iminkanyari, mu gihe bamwe bahangana n’ibibazo by’ingo aho umugabo yirukira udukobwa tukibyiruka abona, wowe watangiye gusaza.

Ubushakashatsi buvuga ko 27% by’abagore bafite ibibazo bijyanye n’uburumbuke, bikagira ingaruka no ku kazi kabo.

Kuva mu bwangavu bw’umukobwa kugera mu bukure bwe ahangana na byinshi. Gusa uzaganira na bamwe bavuga ko bari kwishima iyo bibera abagabo bikagira inzira. Icyo wamenya ni uko buri wese ahangana n’ibibazo byihariye ku Isi, ariko kwiyakira ni umuti mwiza, ukishakamo ibyishimo aho guhangayikira ibyo utahindura.

Straight out of Twitter