Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), muri raporo yaryo ya 2019, ryatangaje ko umwe mu bantu bane b’urubyiruko agira ihungabana rishingiye ku mateka y’intambara, jenoside n’ibindi bihe bigoye kwiyumvisha yanyuzemo.
Twifashishije urugero rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, Kwibuka ni inzira yo gusukura ibyangijwe, kunga ubumwe, ubutabera ndetse no gufata ingamba zo gukumira ikibi himikwa ibyiza, ariko bigasubiza intekerezo mu bihe bigoye umutima.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarenga 2100 bahuye n’ibibazo birimo ihungabana, amarira menshi, ikizungera kidasanzwe n’ibindi bitsikamira amarangamutima.
Iki si ikibazo cy’u Rwanda gusa. Ishami rya Shoah Foundation ryagaragaje ko abanyeshuri bigaga amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi bahuye n’ingaruka zayo mu buryo bukomeye.
Nubwo bimeze bityo, abakibyiruka hari uburyo bwiza bafashwa muri ibi bihe byo kwibuka ibyabaye, hitabwa ku buzima bwabo:
1. Kubasaba kwandika uko biyumva
Uko imyaka yisukiranya ni ko abantu cyane cyane abakuze basobanukirwa kumva amarangamutima y’abana no kubafasha igihe bahungabanye, bafite ubwoba cyangwa biyumva nabi.
Igihe uri kumwe n’uwahuye n’ibihe bibi igihe yibuka, kumusaba kwandika uko yiyumva ni inama nziza. Ahari wenda ntashobora kuvuga kubera ikiniga, hari icyo yifuza kukubaza cyangwa yifuza kuruhura umutima asohora ibimurimo n’ibindi.
2. Kubabwira ko bakwiye gukomera
Burya kwihanganisha umuntu ngo yihangane byo birasanzwe, kuko akenshi usanga nta yandi mahitamo ahari, ariko kumwibutsa ko yaba umunyembaraga bituma abiganjemo urubyiruko bagarura ubuyanja.
3. Kubumva
Sinzi ko watanga ubujyanama utabanje kumva akababaro k’umuntu. Kumva umuntu biruta kumuha amafaranga, ni yo mpamvu aba bana bahungabanyijwe n’amateka mabi bumvise, n’iyo baba batarayabonye, bakeneye gutegwa amatwi no guhumurizwa.
4. Ibikorwa byo kwidagadura birimo inyigisho zo kwiyubaka
Reka tuvuge ko bibuka ubuzima bubi banyuzemo no kubura ababyeyi babuze mu buto bitunguranye, ibihe by’ubukene, ubuhunzi n’ingaruza byabateje.
Abari mu myaka mito bakunda kuryoshya no kwishimisha. Ni yo mpamvu gutanga inyigisho zibubaka binyuze mu bikorwa bibahuza n’abandi, babyumva vuba bakaniyakira byihuse.