Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko 30% by’abakozi ku Isi na 63% by’abari mu kigero kizwi nka “Gen-Z” bafite inshuti magara bakorana, ibyo bikagaragaza uburemere bwo kutagira inshuti mu murimo aho bamwe babayeho nka nyakamwe.
Inshuti nziza mu kazi kawe si wa wundi ukoshya mukagakora mugononwa cyangwa umusaruro mwitezweho ukadindira mufatanyije. Ahubwo ni ya yindi mufitanye umubano ushingiye ku kwizerana no kuzamurana mu buryo bw’iterambere n’amarangamutima.
Nk’uko ubushakashatsi bw’ikinyamakuru Gallup bubigaragaza, abakozi bafite inshuti mu kazi, zimwe bamwe bita “Bestie”, bafite amahirwe yikubye inshuro nyinshi mu gutanga umusaruro.
Inshuti tuvuze aha ni wa muntu usangiza ibitagenda mu kazi mukababarana, mugaseka mu byiza, igihe wahawe amahirwe mu kazi mugasangira ibitwenge, ariko kandi akanagucyaha igihe wirengagije inshingano.
Umujyanama ku mikorere n’ubucuruzi, Rhia Batchelder, avuga ko kugira inshuti y’akadasohoka biri mu nkingi za mwamba mu kugabanya umunaniro mu mubiri no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, bigafashwa cyane n’umubano mwiza.
Gusa ntitwakwirengagiza ko wagirana umubano n’umuntu bigiye kure, ariko nyuma ugasanga si yo nshuti nyayo wari ukeneye.
Inshuti nziza igereranywa n’iki?
Igereranywa n’imboni yawe, imbaraga, umuryango, amaboko ndetse n’ibyishimo. Ibi bivuze ko kutagira inshuti byagutera kubura bimwe muri ibyo byiza bigarutsweho.
Uretse kwita ku buzima bwo mu mutwe, inshuti yo mu kazi yanagufasha kongera umusaruro.
Iyi nshuti igufasha kwisanzura ukavuga uko wiyumva, kwakira inama nziza no kungurana ibitekerezo by’uburyo mwavugurura imikorere, ikagufasha no guhangana n’ibibazo bikomeye nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Self Magazine mu 2023.
Kugira inshuti bituma umuntu aramba mu kazi aho kwinubira aho akora kuko urukundo ukunzwe rugutera imbaraga zo kuhakunda.
Nk’uko bigarukwaho n’urubuga LinkedIn, guhitamo inshuti nziza mu kazi ntibikwiye gushingira ku bindi byiyumviro, ahubwo ni umubano gusa. Aha ni ha handi wahitamo ukeneye izindi nkundo, birashoboka ariko biragoye guhuza akazi no kwita ku mukunzi mukorana.
Ikindi ni uko ugomba guhitamo inshuti hagamijwe gushyigikirana, kubahana, guhitamo izihambaye mu bumenyi zagufasha kwiyungura ibishya no gushingira ku wo mwahuza mico.