Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ibanga ryafasha abikorera kwita ku buzima bwabo bwo mu mutwe

Ba rwiyemezamirimo barahambaye kuko bashobora kwihangira imirimo ibahesha amahirwe yo kubaho neza kurusha igihe bakoreraga abandi, ariko bakagira ibyago byinshi byo kwangirika ubuzima bwo mu mutwe.

Niba utarikorera, kubisobanukirwa byagorana. Ba rwiyemezamirimo bahangayikira igishoro, inyungu, imyitwarire y’abakozi, amasoko bakeneye ku bicuruzwa byabo, igihombo, imikoreshereze y’amafaranga n’ibindi bibareba.

Ese wigeze kurara ureba bukagukeraho kubera guhangayika kandi ugomba no kuzindukira mu nshingano runaka? Uwo munsi wakugendekeye ute? Umubiri wa muntu ukozwe mu buryo ukenera ikiruhuko gihagije.

Wakwibaza niba koko bishoboka guhagarika intekerezo wirinda kwiyangiriza. Yego rwose uri mu kuri, ntiwahagarika gutekereza, ahubwo usabwa kurangwa n’ibi bikurikira: Nka rwiyemezamirimo ukeneye ubuzima bwo mu mutwe bumeze neza nk’uko bisobanurwa na Forbes, ikinyamakuru cyibanda ku makuru y’ubukungu muri Amerika.

1.   Sobanukirwa ibimenyetso by’ibanze

Ba rwiyemezamirimo bahugira mu gushaka amafaranga bakirengagiza uko biyumva. Hari igihe uzaganira n’umuntu akubwire ngo ‘Ndumva umutwe undya ariko ni umunaniro biraza gushira’. Utekereza ko biramarwa n’iki? Buri kimenyetso ku mubiri kiba gitabaza kikwereka ko utinze kwiyitaho wahura n’ibikomeye.

Niba uri rwiyemezamirimo cyangwa umushoramari umara igihe uhuze, zirikana ko utumenyetso duto tw’indwara dusobanuye byinshi. Niba umutwe ukurya, ukumva usinzira wicaye, ukagira umujinya mu buryo budasanzwe, kumva wananiwe gukora nk’ibisanzwe, kujya kure y’inshuti n’imiryango, kunanirwa kurya, menya ko ubuzima bwo mu mutwe bwatangiye gutokorwa, wiyiteho mu maguru mashya.

2.   Irinde umunaniro ukabije

Bimaze iki gukora ubutaruhuka ukabona inyungu nyinshi ariko ugapfa ukenyutse cyangwa ukagenda amarabira? Kudafata igihe cyo kuruhuka biganisha ku rupfu ubyange ubyemere.

Inda ntihaga ndetse n’umutima wa muntu ntunyurwa. Uzakomeza kwifuza kugwiza byinshi mu buzima, nyamara nibuguhinduka ibyo waruhiye uzabimarira mu kwivuza.

Nka rwiyemezamirimo, tegura amasaha ukwiye gukoramo akazi kawe, utegure n’ayo kuruhuka, utange inshingano ku bandi bagufashe niba bishoboka kuko ikiruhuko si ubushake ni itegeko ry’ubuzima. 

3.    Menya agaciro k’umubiri n’ubwonko

Ibi byombi biruzuzanya ndetse kimwe gikora neza cyane igihe ikindi ari kizima. Kugaragara neza kandi mu mutwe bidogera ntacyo bimaze, ndetse n’igihe ubwonko bukora neza, byanga bikunze ku mubiri tuhabona ibyiza.

Ntawumenya agaciro k’itara mbere y’uko rizima. Uwagarutswe n’umubiri ni bwo yibuka ko yagombaga kuwitaho kuva kera na kare, nyamara amazi aba yarenze inkombe.

Nka rwiyemezamirimo ukeneye kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, wita ku mubiri binyuze mu gukora imyitozo ngororamubiri, gufata indyo yuzuye, kuryama amasaha akwiriye kuko ibyo bizatuma ntaho uhurira na ‘stress’ kandi n’ubwonko buzakora neza.

Mbere yo kurya menya akamaro k’ibyinjijwe mu mubiri, umenye n’igihe gikwiriye cyo kubifata kandi wishime mu buzima.

4.  Fata igihe cyo kwitekerezaho

Ese rwiyemezamirimo na we akeneye kwitekerezaho? Igisubizo ni yego. Kwitekerezaho ni inzira nziza yo kubaka umurongo muzima mu mikorere cyangwa ubuzima bwa buri munsi.

Uzabona umuntu afashe urugendo rwa kure akitarura abantu avuga ko ashaka umwanya wo gutekereza, wowe ukavuga ngo yarahaze. Oya! Kwitekerezaho ni umuco ukwiye kuranga ba rwiyemezamirimo bakeneye ubuzima buzira umuze, harimo n’ubwo mu mutwe.

Kwitekerezaho kwa ba rwiyemezamirimo bibafasha gukosora amakosa, gushyiraho ingamba zo kwita ku buzima, kongera ingamba z’imikorere n’ibindi.

Fata umwanya wawe wenyine witekerezeho, winjize umwuka mwinshi uwusohore gake, na byo biruhura umutwe.

Ba rwiyemezamirimo bafata akanya ko kwitekerezaho bongera umusaruro vuba bitewe no gufata ingamba zihamye.

5.  Ntugatinye gusaba ubufasha

Kamere ya muntu irirwanirira, igatinya guseba, igatinya ko bakubona wagowe n’ibintu. Kwikomeza kandi udakomeye ni umwanzuro mubi.

Buriya ba rwiyemezamirimo bakenera abantu bizeye bo kuganiriza, bakabafasha kugabanya umunaniro ndetse bakumva imbamutima zabo bakishima.

Reka tuvuge ko wiyumva nabi ndetse wumva kwiyitaho kugira ngo ugarukane ibyishimo bigoye. Gusanga inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zikakugira inama z’uko wavurwa cyangwa wasubirana ubuzima bwiza ntibigaragaza ko wasaze.

Gutera iyo ntambwe ukavuga uko wiyumva ni inzira yo kurinda ko ubuzima bwawe bwo mu mutwe bwakwangirika hakiri kare.

6.   Shimisha abo mukorana

Icyubahiro rwiyemezamirimo ahabwa n’abakozi be ntigikomoka ku kubakanga no kutabiyegereza, ahubwo kiva ku kwita ku mibereho myiza yabo.

Benshi ntibabizi ariko burya kwita ku bandi no guharanira ibyishimo byabo bitera umunezero. Niba uri rwiyemezamirimo mwiza, koresha abakozi bawe mu buryo bwiza bakubere abavandimwe aho kukwikanga. 

Koresha ibiganiro abo bakozi bigishwe uburyo bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe ndetse bakoreshwe hatirengagijwe ubumuntu.

Straight out of Twitter