Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Ibyo usabwa kwitaho mbere yo kuganira byimbitse n’umubyeyi

Ndabizi ugeze mu myaka yo kugira ubucuti bwihariye n’urungano ndetse no kwagura umubano mu bantu batandukanye, ariko hari igihe cyo kwirengagiza ibiganiro byabo ukaganiriza ababyeyi bawe, abakurera cyangwa abafite indangagaciro za kibyeyi.

Nuganira n’abana benshi bazakubwira ko bibagora gutangiza ikiganiro n’ababyeyi babo, cyane cyane ku ngingo zigaruka ku buzima nk’imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi.

Birashoboka ko uri guca mu bihe bigukomereye ndetse n’impinduka zigutera amayobera ukibaza impamvu zabyo, ugakenera uwakuba hafi ukamubura, kandi ufite ababyeyi.

Ese wasobanukiwe ko nta wundi muntu wakuganiriza neza nk’umubyeyi cyangwa ukurera?

Hari benshi babuze ababyeyi ari bato, abandi bakurira mu miryango idatanga uburere cyangwa kumva abo bibarutse, bagatakaza amahirwe yo kubona abo baganiriza.

Hari abahitamo kuganiriza inshuti zabo kubera kugira ababyeyi badashobotse cyangwa kuko inshuti zibabanira neza kuruta abababyaye.

Dore ibyo usabwa:

1.   Kumenya ibyiyumviro byawe

Uzabyuka rimwe wumve utameze neza watakaje ibyishimo, ufite agahinda, cyangwa wumva wanze ubuzima. Ababyeyi bawe ni bo ba mbere bo kuganiriza uko wiyumva kuko ntibakuyobya.

Bamwe bagisha inama inshuti zabo cyangwa ababazengurutse bagahabwa inama zibasenyera ubuzima. Ntitwakwirengagiza ko hari abataragize amahirwe yo kubona umubyeyi n’umwe, ariko ni ngombwa gushishoza.

Kugisha inama si ubugwari ahubwo bigaragaza ko buri muntu akenera undi kuko ntabamenya byose. Ikindi kandi abakuze baba baranyuze mu buzima butandukanye bakiga amasomo abakomeza, abato baba batarabona.

Kugira umubyeyi ukuganiriza ntako bisa kuko bigufasha kwirinda.

Ubujyanama bwose wahabwa menya ko butaruta ubw’umubyeyi. Igihe ufite amahirwe yo kugira inshuti zifite ishusho y’ububyeyi, na zo waziganiriza niba abakubyaye badahari cyangwa barananiwe izo nshingano.

Aha usabwa gutekereza witonze ukamenya icyo ukeneye ku mubyeyi cyangwa uwo uganiriza. Wenda ukeneye gutegwa amatwi cyangwa inama ku bibazo wahuye na byo.

2.  Tegura igihe cyiza cyo kuvuga

Burya ibihe byose ntibisa, hari igihe wumva ubohotse ku buryo wavuga cyangwa kuvuga akari ku mutima bikanga. 

Ibyo biterwa n’iki? Buri kintu kigira igihe cyacyo. Niba wifuza kuganira n’umubyeyi, banza gutekereza ku byo ushaka kumubwira, umenye n’uburyo bwo gusobanura ibyifuzo byawe.

Yego rwose ababyeyi ni abantu tubana umunsi ku wundi, ariko igihe ugiye kuganira ku ngingo zihariye, uze mu isura y’umuntu udakina cyangwa utebya, ahubwo rasa ku ntego, unamwubashye.

Ushobora kuba witeguye kuganiriza umubyeyi nyamara we ugasanga ntari mu gihe cyiza cyo kukumva neza.

3.   Byitoze

Gutangiza ikiganiro cyangwa kuvuga uko wiyumva bishobora kukubera imbogamizi kubera wenda imiterere y’ababyeyi bawe. 

Burya ubuhanga bwo kuvuga no gusobanura si ubwa bose. Hari abarengwa n’amarangamutima bakarira, bagaseka, ibyo bigatuma batakaza umurongo w’ibiganiro.

Ushobora kwiherera ukiganiriza kugira ngo utegure uburyo uzaganira n’umubyeyi, akakumva nk’uko bikwiye.

Ababyeyi ntibaganirizwa mu bibazo gusa. Ushobora no kumuganiriza ku myanzuro wifuza gufata, uburyo bw’imyitwarire yakuranga wiyubakira ahazaza heza, ibyo wumva mu rungano bikagutera ubwoba cyangwa ntubisobanukirwe. Ushobora no kumuganiriza umusaba ko yakubwira uburyo akubonamo, niba koko bikwiye ku muntu wifuza ahazaza heza.

Straight out of Twitter