Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Yaretse kuririmba muri kolari, yiyegurira indirimbo zisanzwe: Ibitangaje kuri Chris Hat

Ntibyumvikana neza mu matwi y’abiganjemo Abanyarwanda kureka umuziki uhimbaza Imana ukerekeza mu buhanzi bw’indirimbo bita iz’Isi. Bamwe baguha urw’amenyo, abandi bakakwita umunyabyaha mu gihe hari abavuga ko indirimbo zose zagenewe amatwi y’abantu.

Ibi byabaye ku muhanzi Nyarwanda uzwi ku izina rya Chris Hat. Umuryango we wamutoje gusenga no kuririmba muri kolari zo mu rusengero, ariko ntiwakira kumubona mu mpinduka zitunguranye zirimo no kwishyiraho amadiredi ‘Dreads’, agerageza kwisanisha n’abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe zibanda ku rukundo.

Umuhanzi Nyarwanda Chris Hat yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w’abana bane, afite inzozi zo gukina umupira w’amaguru. Yakuriye mu muryango usenga cyane, yibera mu nzu y’Imana anaririmba muri kolari z’abana. Nubwo yaririmbaga, ntiyari yarigeze asobanukirwa ubushobozi buhambaye afite mu buhanzi kugeza atunguranye.

Chris Hat yamenye ko afite ubuhanga mu kuririmba ageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Ubwo yari kumwe n’umuhungu ndetse n’umukobwa b’inshuti ze, yararirimbye barikanga. Uwo mukobwa yaramubajije ati “Ni wowe uririmbye se? Subiramo ndakwinginze.”

Ubwo yasubiragamo akaririmba, inkuru yabaye kimomo mu kigo ko Chris afite impano y’ubuhanzi, batangira kumukunda.

Abanyeshuri batangiye kujya bamusaba ko yabaririmbira, ariko Chris we akabifata nka filimi kuko yumvaga kuririmba abizi mu buryo bworoheje ndetse mu kigo yari azwiho gukina umupira akinira amakipe y’ikigo.

Umurimo werekejeho umutima burya ngo wukorane ibakwe! Mu 2020, uyu muhanzi yafashe umwanzuro wo kuririmba kinyamwuga. Yaje kwiyunga kuri Muyoboke Alexis wamwinjije mu buhanzi, areberera inyungu zabo, amwereka Abanyarwanda aramenyekana.

Ntibamaranye igihe kuko Chris Hat yaje gutandukana bitunguranye na Muyoboke wamufashaga mu buhanzi bwe, atangira kwifasha buri kimwe nta bushobozi, ibyo bimutera no kudindira, gusa ntiyareka umuziki wari umaze kumujya mu maraso.

Gukora umuziki ntawe asaba ubufasha byaramugoye, byiyongera ku mbogamizi yo guhindura ubwoko bw’indirimbo yaririmbaga z’Imana kuko byamusabaga kwisanisha n’ubuhanzi akora.

Mu kiganiro na KURA, uyu muhanzi yavuze ko yakoresheje imbaraga zose kugira ngo impano ye yagaragaye itibagirana rugikubita, yiha intego yo guhangana n’imbogamizi yo gutandukana n’uwamurebereraga no kumvisha umuryango cyane cyane nyina umubyara ibijyanye n’ubuhanzi yahisemo batiyumvishaga. 

Ati “Gutandukana na ‘Management’ ya Muyoboke byarangoye pe! Kugira ngo iki kintu ngisohokemo byafashe igihe nubwo ari gito. Ariko nagombaga kuba umugabo, inzozi zanjye zigakomeza.”

Chris Hat yakomeje agira ati “Kuva mu ndirimbo z’Imana nkerekeza muri izi ndirimbo benshi bita iz’Isi ntibyanyoroheye na byo. Umuryango ntiwabitinzeho cyane kuko mama umbyara agerageza kutwumva nk’abana be, ariko icyamugoye cyane ni ukubona nisukishije amadiredi, akumva bimuteye ipfunwe.”

Ubwo nyina yamukubitaga amaso yashyize amadiredi ku mutwe, yarababaye cyane maze aramubaza ati “Ibyo bintu washyizeho ni ibiki?”, Chris ati “Ndashaka kugaragara nk’abasani [abahanzi bazwi]”.

Kwiyumvisha ko umuhungu we yihinduranyije mu kanya gato agatakaza isura y’abana bo mu rusengero byaragoranye, gusa agenda abimenyera aza no kubaha inzozi z’umwana we.

Chris ufite intego zagutse, ashimira abantu bose bashyize itafari ku buhanzi bwe barimo Muyoboke Alexis wamufashije kugaragaza impano ye, abanyamuryango n’inshuti zimuba hafi umunsi ku wundi.

Mu ruganda rwa muzika Nyarwanda no mu bindi bisata bitandukanye, hari benshi batanga ubuhamya bavuga ko batinze kumenyekana ku bwo kwakwa ruswa y’igitsina kugiran go bafashwe, impano zabo zikagwingira.

Ibi bigarukwaho n’umuhanzi Chris Hat aho yagize ati “Nta nduru ivugira ubusa ku musozi. Niba abantu babivuga ari benshi bigahinduka inkuru, buriya biba byarabaye, kandi ntekereza ko ari ikintu kibi ku muziki Nyarwanda. Niba gutera imbere mu muziki byasaba umuntu gutanga n’umubiri we ni ikintu kibi cyane.”

Urubyiruko rwitwa imbaraga z’igihugu, u Rwanda rw’ejo, amaboko y’umuryango n’ibindi bigaragaza byinshi rwitezweho, nyamara si bose basobanukirwa amahirwe akomeye bafite igihe abyajwe umusaruro.

Umuhanzi Hat yongeye kubibutsa kureba kure bakihangira imirimo. Ati “Iyo ukorera abandi ukorera ku mahame y’abakoresha, mu gihe uwikorera amenya imikorere ye bwite, akagura n’ibikorwa byinshi.”

Yongeyeho ati “Dufite igihugu cyiza kiduha amahirwe yo kwihangira umurimo. Aho kwirirwa kuri internet bareba udusobanuye n’ibindi birangaza, bibuke ko hari byinshi babyaza umusaruro birimo n’impano bakiteza imbere.”

Uyu muhanzi yaburiye abantu bagipfobya ubuhanzi babufata nk’umwuga w’inkorabusa. Yavuze ko ubuhanzi butunze abantu benshi ku Isi ndetse ko bukozwe neza bugira uruhare runini mu gukora ku marangamutima y’abantu, bukaba ingirakamaro muri sosiyete.

Chris Hat yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Niko yaje”, “Burundu”, “Amahirwe” na “Diva”.

Straight out of Twitter