Abahanga mu mitekerereze bavuga ko kwisobanukirwa ubwabyo atari ikintu cyoroshye mu buzima bw’umuntu, gusa hari ibihe bagaragaza umuntu acamo ntibimukundire ko yigaragaza kwa kundi ahora ashaka ko abandi bamufata, ahubwo akigaragaza mu isura ye ya nyayo mu buryo atagizemo uruhare.
Ikinyamakuru Baseline Magazine kigaragaza ibihe bitanu by’ingenzi umuntu yisanga yigaragaje uko mu by’ukuri ateye binyuranye na ya myitwarire abantu bagira nko mu ruhame cyangwa ahandi ku bwo kwanga umugayo ariko atari ko bateye ubusanzwe.
Mu bihe bitakoroheye
Iyigamitekerereze rigaragaza ko mu bihe bitoroheye umuntu nko mu gihe cy’uburwayi, mu gihe umuntu nta mafaranga afite, cyangwa abuze ikintu yari yiteze bitunguranye ari hamwe mu ho yitwara uko ateye mu by’ukuri.
Hari ababifata nk’ishyano ribagwiriye bakagira imyitwarire inyuranye, hari abashinja amakosa abandi muri ibyo bibazo ndetse n’abatuza bagashaka igisubizo cy’ibyo bihe bari gucamo ariko bose bagira uburyo runaka babyitwaramo.
Abahanga mu iyigamitekerereze rero bagaragaza ko mu bihe nk’ibyo iyo umuntu atuje akareba uburyo abyitwaramo ndetse agahuza n’uko abandi babinyuramo bishobora kumufasha kwisobanukirwaho ikindi kintu gishya.
Mu gihe uri kumwe n’abo ufata nk’abaciriritse
Inyigo z’abahanga mu iyigamitekerereze zigaragaza ko iyo umuntu ari imbere y’abo arushije ububasha cyangwa ubushobozi runaka nko mu by’amafaranga, amashuri n’ibindi yigaragaza uko ari.
Aha usanga bamwe nko muri restaurant babwira abaseriveri nabi, abasuzugura ushinzwe umutekano w’inyubako cyangwa abashoferi bakora mu bigo n’abandi.
Hari n’abandi badasuzugura abo bafata nk’abaciriritse kuri bo, ariko icyo bigaragaza ni uko uko witarwa kuri abo bantu byerekana niba mu by’ukuri wubaha umuntu ku giti cye kuko ari umuntu cyangwa niba uyoborwa n’ububasha n’ubushobozi umuntu afite, ukaba ari byo ugenderaho umufata mu buryo runaka.
Mu gihe uri gukorana n’abandi
Ubusanzwe gukorana n’abandi bisaba gufatanya, gutumanaho no guhuriza ku bintu. Ibyo biba ingirakamaro cyane mu byo mu ba mugiye gukorana ariko si buri wese muri iryo tsinda ubishobora.
Abahanga mu iyigamitekerereze basobanura ko imiterere yo gukorana n’abandi isa n’ihatira abakorana gusobanukirwa niba bazi gukorana koko, kuyobora no gufata inshingano.
Aha ni ho uzasanga mu itsinda ry’abakorana harimo abazi gufata inshingano, hakaba abareka ngo abandi baze kubikora, abanga kugira na kimwe bakora ndetse n’abateza kutumvikana ahubwo.
Ibyo rero bijya bituma amatsinda atagera ku musaruro uhagije kuko abayagize baba batakoreye hamwe nk’uko bigenwe ahubwo bisa n’aho wari umwanya wa buri umwe ku kwigaragaza uko ari kandi bose bakaba badahuriye ku kumenya gukorana n’abandi.
Mu gihe ubonye amafaranga
Hari abavuga ko amafaranga ari intandaro y’ibibi ariko birashoboka ko ku rundi ruhande baba bakabije kuko icyo iyigamitekerereze rigaragaza ku muntu wayabonye ari uko hari byinshi abasha gukora biri mu mahitamo ye.
Ibyo byinshi abasha gukora rero bigaragaza uwo mu by’ukuri ari we mu gihe afite ubushobozi aho usanga hari abayakoresha neza rwose, abayishimamo bakarengera ntibayamarane kabiri kandi ibikenewe bigihari ariko byose bikagaragaza mu by’ukuri uwo uwo muntu ari we mu gihe afite ubushobozi bwo kwiha ibyo ashaka nta we ubimutegetsemo.
Mu gihe umuntu atekereza ko ntawe umubona
Kimwe mu bihe bigaragaza umuntu wa nyawe mu ko yitwara ni igihe atekereza ko ntawe umubona.
Abanyarwanda ni ho bahereye bavuga ko imfura ari ikora ibikwiye no mu gihe nta we uyibona mu gihe inyangamugayo yo ibikoreshwa gusa no kwanga kugawa n’abayibona ariko yaba yiherereye igakora ibinyuranye na byo.
Aho rero ni ho abahanga mu iyigamitekerereze bagaragariza ko uburyo umuntu yitwara abizi neza ko ntawe umubona bigaragaza mu by’ukuri uwo ari we kuko abikora uko abyumva hatarimo uruhare rw’abandi bantu.
Ibyo bihe n’ibindi tutagarutseho biri mu bishobora gufasha umuntu kwisobanukirwaho ibindi bintu mu gihe asubije amaso inyuma akareba uko yagiye abyitwaramo kuko ari ibintu byikora nta ruhare abigizemo.