Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Birashoboka kwivura indwara z’ubuzima bwo mu mutwe?

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryavuze ko umwe mu bantu batanu agira ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe buri mwaka, abagera kuri 60% bakirengagiza ubuvuzi, mu gihe abakabakaba 800.000 bicwa n’indwara zirimo agahinda gakabije.

Mu isesengura ry’iri shami, bagaragaza ko zimwe mu mpamvu zitera abantu kwirengagiza ubuvuzi zirimo kuba mu miryango idashobotse, ubumenyi n’ubushobozi buke, kudasobanukirwa ahakurwa ubufasha no kuba zaramaze kubarembya batabizi.

Nubwo abajya gukira indwara bazirata, ntitwakwirengagiza bamwe baterwa ipfunwe na zo kugeza zibahitanye. Ubuzima bwo mu mutwe bukorana n’ubuzima bw’umubiri muri rusange, ni yo mpamvu kimwe kibuze ikindi kidakora neza.

Tugarutse ku kibazo cy’amatsiko kibaza kiti “Indwara z’ubuzima bwo mu mutwe wazivura hadakenewe muganga?”, igisubizo kiragutangaza!

Indwara ziganza cyane ni umuhangayiko n’agahinda bikabije, ubwoba budashira bwongera ibibazo byo kwangirika kw’imikorere y’umutima, kugabanyuka k’ubudahangarwa bw’umubiri no gutakaza ubushobozi bwo gutekereza neza.

Izi mpinduka ntiziguha agahenge kuko zangiza ibindi nk’imyitwarire mu bandi, gutakaza ubushobozi bwo kuzuza inshingano zawe nk’akazi kagutunze, kwiyanga no gutakaza icyerekezo, ibyishimo ukabyumva nk’inkuru.

Ukuri ni uko bigoye gukira indwara zikora ku buzima bwo mu mutwe utagannye muganga.

Ikigo cy’Abanyamerika cyigisha ubuvuzi kikanateza imbere ubushakashatsi bubushamikiyeho, Mayo Clinic, kigaruka ku bintu bikomeye abafite izi ndwara bakeneye.

Abashakashatsi bacyo bavuga ko ku ikubitiro hakenewe ubufasha bwa muganga cyane cyane igihe ugishidikanya ku burwayi kuko hakenerwa n’imiti, gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye, kwibanda kuri vitamini ya B12 ifasha mu kugabanya agahinda, kwishakamo ibyishimo no kubana n’abandi neza, kuruhuka bihagije, kuruhura intekerezo ‘meditation’ no kuganiriza abandi uko wiyumva.

Kwirengagiza ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bishobora kugira ingaruka mbi, ariko ubufasha bwa muganga n’abakuzengurutse bigafasha umuntu kongera kugira ubuzima bwiza. Nk’uko twita ku buzima bw’umubiri, ni ngombwa no kwita ku buzima bwo mu mutwe kugira ngo tugire imibereho itekanye.

Straight out of Twitter