Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Uburyo umuziki wahinduriye ubuzima Producer Muriro

Muhirwa Fils Jovan uzwi nka Producer Muriro ni umwe mu basore bahagaze neza mu mwuga wo gutunganya indirimbo kinyamwuga, usobanura umuziki nk’urukingo buri wese akenera akajya kure y’agahinda.

Producer Muriro utunganyiriza umuziki mu Mujyi wa Kigali, yavukiye mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba, agira inzozi zo kuzakora kinyamwuga, akamamara mu Rwanda no mu mahanga.

Abanyarwanda bavuze ko akababaje umugabo kamurenza impinga. Producer Muriro wakundaga kubyina yumva n’umuziki inshuro nyinshi, yahagaritse ibikorwa byose yakoraga avuye ku ishuri, uwo mwanya awuharira umuziki.

Iyo yabaga yibereye mu ishuri, yabaga atekereza injyana [Beats] zitandukanye, agacuranga akoresheje intoki ze ku ntebe yabaga yicayeho.

Inzozi zabaye impamo ubwo Se wabo yaje kuzana porogaramu ikoreshwa hacurwa imiziki, amwigisha uko ikoreshwa, Producer Muriro atangira kuyikoresha. Ubwo yabaga avuye ku ishuri, yirukankiraga mu miziki.

Mu 2020, uyu musore yanzuye gukora kinyamwuga. Uyu mwuga waje kumuhira nk’uko abisobanura, binyuze mu gukorana imbaraga, guhozaho no gukunda akazi akora. Yatangiye aka kazi yaramaramaje kudasubira inyuma, agirirwa n’icyizere ku bwo gukorana ibakwe.

Producer Muriro yatangiye gukora indirimbo zikunzwe zirimo “Shayo” ya Ariel Ways, “Captain” ya Kivumbi the King, “My Dreams” ya Devis D n’izindi nyinshi.

Ntawe uribara nk’uwariraye. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na KURA, Produce Muriro, yagarutse ku mbogamizi zitamworoheye zirimo no kubura aho gukorera mu ntangiriro, ibyo bigatuma abahanzi bacika intege zo gukorana na we kandi bamubonamo impano.

Anasobanura ko uyu mwuga yawinjiyemo nta muntu umusunika, yihiringa kuri buri kimwe, ibikorwa bye byamara kwivugira bakamugana ari benshi.

Kumenyekana kwa Producer Muriro ntikwatumye aterera agati mu ryinyo cyangwa ngo yirare, ahubwo yiyungura ibitekerezo umunsi ku wundi ku bunyamwuga. Muriro agaruka ku byifuzo n’inzozi bimuraje inshinga mu kwagura umuziki Nyarwanda, ugakorwa ku rwego mpuzamahanga. 

Ati “Inzozi zanjye rero ni ukubona umuziki Nyarwanda ukundwa ku rwego mpuzamahanga. Ndifuza ko byibuze nanjye naba mu bashyira itafari rinini ku muzi wacu, ku buryo n’umuhanzi wo muri Nigeria cyangwa ahandi yahitamo gukorana n’aba Producer bo mu Rwanda atitaye ku bo mu gihugu cye.”

Muriro uri mu bakunzwe mu gutunganya umuziki mu Rwanda, avuga ko muri byinshi byamushimishije harimo kumenyekana kw’ibikorwa bye, abantu bakamenya ubuhanga bwe bakamugana, bikazamura inzozi ze, dore ko ntawe utinda adahambira.

Mu mboni za Producer Muriro, umuziki Nyarwanda ukeneye ishoramari ryisumbuyeho, imbaraga zawo zikiyongera ukagera kure. Avuga ko, usanga abantu bake ari bo bawushoramo bigatuma utagera kure.

Ati “Abashoramari ni bake. Kuba twabona umuntu uvuga ngo uyu muhanzi ndamufashije akorane n’abandi bahanzi bakomeye, ibyo biri mu byadufasha. Nk’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond, yamamaye binyuze mu ndirimbo yakoranye na Davido yitwa ‘Number one’”.

Uyu muhanga mu gutunganya indirimbo akaba n’umwe mu bakunzwe mu Rwanda, yakebuye urubyiruko rugishidikanya mu kwikorera. Avuga ko “Buri kintu cyose ukora yaba umwuga runaka nko kogosha, guteka, waba uri na producer, wagerageza kuba mwiza muri cyo, ukabikora neza, ku buryo abakiliya bagutoranya muri benshi mukora ibikorwa bimwe. Ibyo urimo bikore neza kandi wihangane kuko hanze aha hari byinshi bishukana, bimara igihe gito.”

Ahakanira kure imyumvire y’abasuzugura umuziki, abibutsa ko burya wanababera urukingo rw’agahinda, ukababera akazi kabinjiriza agatubutse, ndetse ko kuwusuzugura biri mu myanzuro mibi.

Abisobanura agira ati “Umuziki ni urukingo rw’agahinda kandi ni akazi keza katunga umuntu. Umuziki urantunze, ni wo ungaburira ukampa n’ibindi byose nkeneye, rero umuntu uwusuzugura sinzi ibyo yaba arimo”.

Producer Muriro avuga ko umuziki umaze kumugeza ku bintu byinshi bifatika birimo no gushinga studio ye bwite, ukaba waramuhaye izina azifashisha mu gufasha abahanzi kuzamura impano zabo, akaba umwe mu bashyize itafari ku ruganda rw’imyidagaduro.

Straight out of Twitter